INSANGANYAMATSIKO: “Ingo zacu nizigengwe na Roho w’Imana” (Rom 8 ,12-17)

UBUTUMWA BUGENEWE ABAKRISTU KU MUNSI MUKURU W’ABALAYIKI, TARIKI YA 6 NYAKANGA 2014

 

Amasomo: (Zak. 9,9-10; Rom 8,9,11-13; Mt 11,25-30)

Intangiriro

Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 14 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya, turahimbaza umunsi mukuru ngarukamwaka w’Abalayiki. Insanganyamatsiko yawo iragira iti:« INGO ZACU NIZIGENGWE NA ROHO W’IMANA»(Rom 8,14) Kwizihiza umunsi w’abalayiki w’uyu mwaka, bihuriranye n’uko Kiliziya y’isi yose izirikana by’umwihariko umuryango. Koko rero, muri ibi bihe turimo, iyi si yose ariko by’umwihariko Kiliziya ihangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umuryango. Ni muri urwo rwego mu kwezi k’ukwakira 2014, i Roma, hazabera inama idasanzwe y’Abepesikopi iziga ikibazo cy’umuryango. Muri urwo rwego, hari ibibazo binyuranye byateguwe n’ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa byohererejwe abakristu bo ku isi yose, kugirango nabo batange ibitekerezo byabo ku bibazo binyuranye byugarije umuryango n’ingo muri iki gihe .

Dusabe kugirango iyo nama izagere ku myanzuro myiza kandi yubaka ingo zacu.

  1. Urugo mu mugambi w’Imana

Nkuko tubisoma mu byanditswe Bitagatifu, Imana imaze kurema umugabo n’umugore yabahaye ubutumwa bwo gutanga ubuzima no gutegeka isi. Koko rero, bavandimwe, urugo ni igicumbi cy’ubuzima, kandi kuva mu ntangiriro y’ibyaremwe byose, Imana ubwayo niyo yagennye ko habaho urugo. Imana yaremye umugabo n’umugore kandi ibarema mu ishusho ryayo, ibaha umugisha n’ububasha bwo gutegeka isi n’ibiyiriho byose.

Imana ni urukundo yanze kwiharira ububasha bwayo. Niyo mpamvu yahaye umugabo n’umugore yari imaze kurema bwo gutanga ubuzima, ubwo gutegeka isi no kugenga ibiyirimo byose. Imana ihamagarira umugabo n’umugore kuba abahamya b’urukundo rwayo n’ububasha bwayo bwo kuba umuremyi n’umubyeyi. Kubyara ni ugufatanya n’Imana kurema. Kiliziya yemera kandi igahamya rwose ko, buri gihe ubuzima ari ingabire y’Imanq. Niyo mpamvu yamagana ikintu cyose cyaza kivanaho cyangwa se kibuza abantu ubuzima. Ihamagarira abantu bose kandi bo mu bihe byose guhesha agaciro ubuzima no kuburinda icyabuhungabanya.

Imana irema umugabo n’umugore yabahaye umugisha irabwira iti: “Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose muyitegeke” (Intg1,28),

Ubutumwa bwa mbere bw’umugabo n’umugore bashinze urugo, ni gutanga ubuzima. Uwo mugisha Imana yabahaye , ni wo utuma ababyeyi nabo baha abana babo ishusho y’Imana ibarimo, uwo mugisha unashyigikira ubutumwa muntu yahawe bwo kugenga isi n’ibindi biremwa byose.

  1. Imana yahaye abashakanye ububasha bwo kubyara, ibaha n’inshingano zo kurera

Abanyarwanda baravuga ngo “Uburere buruta ubuvuke”, kandi ngo “kubyara ntibirushya, haguma kurera”. Ibyo biratwumvisha ko kurera ari umurimo mwiza kandi ukomeye . Kurera ni ugutoza umwana kurushaho kuba umuntu, uko Imana ishaka. Kurera ni ugufasha umwana gukura ku mubiri, ku mutima no kuri Roho. Bisaba ababyeyi bombi kugirango ubushishozi, kwitanga no kwigomwa. Ababyeyi bagomba gutoza abana babo kuba intwari, kwihangana, kwitsinda, gukora no kwita ku bandi aho gushaka kwitabwaho.

Bakabatoza kumvira ababagira inama nziza, aho kumva ababashuka. Ibyo byose kandi bakabikora mu rukundo, Gukunda umwana si ukumuha ibyo akeneye gusa, ni no kumucyaha yakoze nabi. Umwanditsi wa Bibiliya abivuga mu magambo ngo “ntimukareke ngo yigenge akiri muto, uzamugorore akiri umwana, hato atazanangira umutima, akagusuzugura. Jya uhana umwana wawe kandi umurere neza, ejo atazagushingana ijosi’ (Sir30,11-13). Kurera umwana ni ukumutoza guhitamo icyiza , agakura azi gushyira mu gaciro, akazashobora kwigirira akamaro we ubwe , akakagirira igihugu na Kiliziya.

Kurerwa ni uburenganzira bw’abana kandi ni n’inshingano z’ababyeyi. Uruhare rw’ababyeyi mu kurera ni indasimburwa. Ababyeyi bumva ko hari ugomba kubarerera mu mwanya wabo ni ukwibeshya , ni ububyeyi gito.

Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”, kurera ni ukwigisha umwana kubaho, umuha urugero rwiza, ubusanzwe kwibyara bitera ababyeyi ineza, koko rero uburere bwa mbere ni umuco n’imyitwarire by’ababyeyi. Babyeyi mwirinde guha abana banyu urugero rubi, ntibakababone mwasinze , mutongana, murwana, cyangwa se mwahukana. Ntibakabumve muvuga amagambo mabi atera isoni, y’inzangano n’amacakubiri, cyangwa se ibitutsi . Burya ngo “igiti kigororwa kikiri gito”. Ntimukamenyereze abana banyu imico yo mibi yo kubatetesha no kubarera bajeyi. Murabe maso kandi murinde abana banyu ibyonnyi.

N’ ubundi ngo Ihene mbi, ntawe uyizirikaho iye”, muri iki gihe iterambere naryo ryazanye byinshi bisigaye bivangira abana; hari nka za telephone, ikoranabuhanga mu itumanaho, videwo, n’ibindi.

Mutarebye neza rero, hari byinshi mwasangamo byakwica uburere bw’abana banyu. Niyo mpamvu, musabwa kubakurikirana hafi, haba mu rugo, mu bo babana cyangwa bagendana, mu mashuri n’ahandi. Ntimugomba rero kubagira ba terera iyo. Hari ababyeyi batakimenya ko kubyara bijyana no kurera; ugasanga abana babo ari babandi biragira bakicyura. Ababyeyi kandi bafite inshingano zo guteganya imbyaro kugirango bashobore kurera neza abo babyaye. Abana nabo bagomba guhabwa uburere ku myororokere. Kandi bugatangwa ku buryo bunogeye Imana n’abantu, bakamenya ibyo bakwiye kwirinda. Bagatozwa kugira ubumanzi n’ubusugi hakiri kare, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi zigashyirwa muri kirazira ababyeyi batoza abana babo kuva bakiri bato.

  1. Uburere butarimo Imana ntibugira ireme

Mu isomo rya kabiri twumvise ko mu byo dukora byose tugomba kuyoborwa na Roho w’Imana, kuko abayoborwa na We, bo nibo bana b’Imana , n’aho abagengwa n’umubiri bo bazapfa.” (Rom 8,13-14)”

Babyeyi mumenye ko burya abana banyu mbere yo kuba abanyu, ni impano Imana yabahaye , ikaba yarababaragije ngo mubarere. Muri abarezi barerera Imana. Kurerera Imana, ni ugutoza umwana kuyimenya no kuyikunda. Ni ukumutoza imigenzo myiza mboneramana: kuba inyangamugayo muri byose, kugira urukundo n’impuhwe by’abakene, kugira umuco mwiza, ikinyabupfura, ubwitonzi, kugira umurava no kwitangira abandi. Kurera ni ugufasha abana kumenya ko Imana ari umubyeyi w’ibanze no gusabana nayo. Bagatozwa kumenya no gukunda ijambo ryayo, kurizirikana no gusenga. Bityo, ababyeyi bazaba bubahirije ubutumwa bahawe bwo kurera abana Imana yabahaye.

Uburere bwa gikristu butangiwe mu rugo ni ingirakamaro kuko ariho Kiliziya ivana Abihayimana. Aha turagaya ababyeyi gito , bababazwa ngo n’uko abana babo bagiye kwiyegurira Imana batabishyuye ibyo babatanzeho, bakiyibagiza ko Imana ariyo yababahaye kandi ko ari nayo mubyeyi mukuru. Uburere bw’abana ntibwaba bwuzuye rwose habuzemo kubatoza kumenya Imana . Kuva abana batangiye kumenya ubwenge, nimubatoze gusenga, mubatekerereze udukuru tunyuranye two muri Bibiliya n’imibereho y’abatagatifu, mubakundishe kujya mu Misa, kujya mu baririmbyi no guhereza Misa.

4. Imiterere y’ingo muri iki gihe mu Rwanda

Muri iki gihe mu Rwanda, ibibazo byugarije ingo ni byinshi, hari ibyatewe n’amateka mabi twanyuzemo. Aha twavuga nk’ingo z’abapfakzi, izakiriye abana b’impfubyi ariko zikaba zidafite ubushobozi bwo kubatunga. Ingo ziyoborwa n’abana b’impfubyi bibana , iz’abapfakazi basigaye ari incike . Ingo zifite abazo bahunze cyangwa se baheze mu mahanga , hakaba n’ingo ziyoborwa n’abagore bafite abagabo bafunze.

Ibibazo dusanga mu ngo nyishi zo muri iki gihe, biterwa n’uko abenshi mu bajya gushinga urugo , aho kurushingira ku rukundo, ahubwo bashyira imbere umutungo, kwikunda n’izindi nyungu. Hari n’ibiterwa n’uko urubyiruko rusamira hejuru imico y’ahandi itari myiza. Twavuga nk’abasore n’inkumi babana batabanje gusezerana imbere y’amategeko ya Leta cyangwa aya Kiliziya, bitwaje kubura inkwano cyangwa se ngo ubukwe bwo muri iki gihe busigaye buhenze n’ibindi.

Burya ngo “umwana apfa mu iterura”. Koko rero , bene izo ngo zitangira nabi, ni nazo usanga zugarijwe n’ibibazo binyuranye birimo: ubusinzi, ubusambanyi, gusahura umutungo w’urugo, ikinyoma, uburiganya, ubunebwe, kugira imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, ihohotera, kudaha agaciro amasakramentu , gutandukana, n’ibindi.

Hari n’ibibazo biri mu ngo biterwa no kutanyurwa n’uwo mwashakanye , nabyo bikabyara gucana inyuma , hari ukudaha isengesho mu muryango, bitewe n’uko ababyeyi bamwe basigaye baradohotse mu kwemera kwabo. Hari nk’ingo zazahajwe n’ubukene n’ubutindi, izifite abana benshi kandi nta bushobozi zifite bwo kubatunga no kubashyira mu mashuri, hari ingo zituranye zitumvikana, zigacirana amarozi n’ibindi, izitagira imirima yo guhingamo n’izituye mu masambu atera, bigatuma zihorana inzara idashira. Hari ingo zifite abazo babana n’ubwandu bwa SIDA, abafite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ubundi bumuga; izifite abageze mu zabukuru, ingo zabuze urubyaro , izifite abakobwa babyarira iwabo n’ibindi. Ntitwakwibagirwa kandi ko hari n’ingo nyinshi zifite ibibazo biterwa n’uko zitacyubaha Imana, zigasuzura n’ijambo ryayo.

Ibitera ibibazo mu ngo zo muri iki gihe ni byinshi: Abana n’ababyeyi ntibakivuga rumwe akenshi bikaba biterwa n’uburere buke, n’abarezi badahuje imvugo mu burere baha abana bashinzwe. Umugabo n’umugore ntibakibona igihe gihagije cyo kuganira, ntibakimenya ibibera mu ngo zabo kubera kutahaba. Hari abakora kure y’aho batuye, hari n’abarangiza akazi bagahirira ku mashuri, n’ibindi. Ibyo byose akenshi ni byo bituma batizerana, bakekana, ugasanga barasahurira umutungo wabo mu tubari, mu masoko, hakiyongeraho ingeso y’ubusinzi n’ubusambanyi, maze urugo rugasenyuka ubwo, abana bakabura aho berekeza. Twavuga kandi n’ibibazo biterwa n’uko muri iki gihe hasigaye hari benshi babana batarashyingiranywe uko amategeko abiteganya. Ku rundi ruhande, ugasanga hari n’abasezeranye muri Leta n’imbere y’Imana bahura n’ikibazo icyo aricyo cyose, bakihutira kwaka ubutane kandi bakabuhabwa bidatinze. Ibyo bikaba biterwa ahanini n’uko iyo abashakanye bagiranye ikibazo bihutira gusaba gutandukana, bamwe bakongera bagashaka birengagije ingaruka bizagira ku bana babo. Hakaba imyumvire mibi abantu bagira ku ihame ry’uburinganire.

UMWANZURO

Ingo zacu nizigengwe na Roho w’Imana: Babyeyi bavandimwe, rubyiruko, ku ivanjili y’uyu munsi Yezu kristu arahumuriza ingo zose zifite ibibazo n’abazigize, agira ati: “Nimungane mwese abarushye n’abremerewe nzabaruhura “(Mt 11, 28).

Akongera ati: “nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho kuko ngira umutima ugwa neza kandi woroshya. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye nibyo mbakorera ntibiremereye” (Mt 11, 28-30)

Umugabo n’umugore bahamagarirwa kubaho mu bumwe bw’indatana (Mt 19,6). Iyo nyigisho ya Yezu Kristu ku bashakanye, yaje kuzuza iyo mu isezerano rya kera, aho bashimangira ko umugabo n’umugore bahamagariwe kubana akaramata. N’ubwo muri ibi bihe, tubona ko hari abashakanye batandukana, ndetse kuri bamwe binyuze no mu mategeko, Yezu Kristu we avuga ko nta na rimwe umugabo n’umugore bemerewe gutandukana. Koko bahinduka umubiri umwe, niyo mpmvu ntawe ufite uburenganzira bwo kubatandukanya (Mt19,1-9). Ikibabaje ni uko muri iki gihe hasigaye hari abashaka kuburizamo uwo mugambi w’Imana, waba uwo kubatandukanya kw’abashakanye ndetse n’uwo kubyara no kororoka.

Aha twatanga urugero rw’abatinganye (ababana bahuje ibitsina), bashyigikiwe n’ibihugu binyuranye by’ibihangange ku isi. Urugo rw’abashakanye (umugabo n’umugore ) si ubushake bwa muntu ahubwo ni umugambi w’Imana, ikaba yarawutangije kuva kera na kare. Imana kandi yabahaye n’ubutumwa bwo kororoka nkuko tubisanga mu gitabo cy’Intangiriro (Intg1, 26-28). Ariko muri iki gihe ubwo butumwa bw’Imana hari benshi baburwanya bavuga ko kubyara ari bibi, ngo ni umuruho, ngo umuntu abaho nabi. Inshingano ya mbere y’umugabo n’umugore ni ukwita k’uwo bashakanye ndetse no kubana . Mu muco wa Kinyarwanda, umubyeyi yifurizaga umwana we ugiye kurushinga, kuzabyara no guheka, gutunga no gutunganirwa.

Yezu nawe yavukiye mu rugo rw’abashakanye, atagatifuriza atyo ingoro z’abashakanye. Igitangaza cya mbere Yezu yakoze ni icyo guhindura amazi Divayi mu bukwe bw’i Kana ka Galileya, bikaba bishushanya ibyiza yateganyirizaga ingo. Iyo Divayi ishushanya umunezero n’ihirwe mu ngo. Kiliziya irasaba ingo z’abakristu guha Imana umwanya wa mbere, abazituye bagakundana, bagafashanya, kandi bakarangwa n’isengesho. Uburere bw’abana bukitabwaho, bagatozwa imigenzo myiza y’abantu n’iya gikristu abagize urugo bagomba kujya inama buri gihe bakumvikana kubigomba gukorwa ngo urugo rwabo rumere neza ntawe utererana abandi. Urugo rutagatifu rw’i Nazareti nirutubere urugero.

Tubifurije mwese guharanira kubaka ingo nziza zigengwa na Roho w’Imana kandi tubifurije n’umunsi mwiza w’Abalayiki.

Imana ibahe umugisha.

+Myr Sereviliyani NZAKAMWITA

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba

Akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ubutumwa

bw’Abalayiki mu Rwanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho