Ingoma itagoma itazagira ikiyitsimbura

Inyigisho yo ku cyumweru cya 34 Gisanzwe, B, 25 Ugushyingo 2018: Umunsi wa KIRISITU UMWAMI

Amasomo: 1º. Dan7, 13-14; Zab 93 (92), 1-2.5; Hish 1, 5-8; Jn 18, 33b-37

None turahimbaza umunsi mukuru wa Kirisitu Umwami. Tuzi ko yaje yamamaza Ingoma y’Imana. Abantu bari bamenyereye kubona ingoma zo ku isi uko zisimburana zikora amahano, bashobora kuba barabanje gushidikanya. Ni cyo kimwe n’abantu batareba neza ubwami n’abami bo ku isi. Kuri bo, kuvuga Ingoma y’Imana cyangwa ubwami bw’Imana bisa n’ibibatera akantu. Kwita Yezu umwami mu bantu banga abami n’ubwami byo ku isi, bisaba umwanya wo kubanza gusobanura neza.

Ingoma y’Imana ari yo Yezu yaje kwamamaza, ni ingoma y’amahoro, ni iy’urukundo, ni iy’ubutabera, ni iy’ukuri. Kirisitu ubwe na we kandi ni Umwami w’ukuri, amahoro n’ubutabera. Ni umwami urangwa n’ineza n’impuhwe. We ubwe kandi yabitwibwiriye mu magambo yagejeje kuri Pilato: “Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si…Ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri”.

Amagambo ya Yezu arasobanuye neza. Arumvikanisha ko we atandukanye n’abami bo kuri iyi si. Ingoma z’isi zigomba kwemera kumupfukamira zikamuramya. Ni we Mwami w’abami ubasumba bose. Abasumba mu kuri, mu rukundo, mu butabera…Abasoma amateka y’imitegekere y’amahanga yo ku isi, bazi neza uko abami n’ibyegera byabo bamennye amaraso y’inzirakarengane nyinshi. Haba mbere mu Isezerano rya Kera, haba no mu Isezerano Rishya, tuzi neza ko abagenga b’isi bose batabaye indahemuka. Yemwe n’ubu biragaragara hirya no hino intambara zishozwa n’abagenga b’isi ni nyinshi kandi zihitana inzirakarengane.

Turangamire Ingoma ya Kirisitu. Dusenge cyane kandi kugira ngo ingoma zo ku isi zemere kumurikirwa n’iya Kirisitu. Muri rusange, ingoma zo ku isi ziragoma. Ingoma zo ku isi ni ingome. Ingoma z’isi zigumagura ingorwa. Ingoma zo ku isi zigabije umwijima ku buryo ziwinjiramo ukazipfukirana kugeza zirimbutse ari na ko zihitana inzirakarengane. Ukuri zabuze, ubutabera zirengagije, urukundo zigaya…nta handi tubisanga, ni muri Yezu Kirisitu. We Mwami nyakuri akaba Urumuri rw’amahanga, namurikire abami bo ku isi bave mu mwijima bakoreshe neza umwanya bahawe. Bateze imbere isi ari na ko na bo baharanira kuzinjira mu ijuru.

Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro, aduhakirwe twese.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho