Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 2 cy’Igisibo, Umwaka C
Ku ya 1 Werurwe 2013
Padiri Alexandre UWIZEYE
Ingoma y’Imana izahabwa ihanga rizayibyaza imbuto (Mt 21, 33-43.45-46)
Bavandimwe, mu gisibo Kiliziya idushishikariza kuzirikana ku bubabare n’urupfu bya Yezu. Ndetse ikadusaba kwifatanya na Yezu mu bubabare bwe dusiba kandi gukora inzira y’Umusaraba.
Mu ivanjili y’uyu munsi Yezu arahanura iby’urupfu rwe. Arabivuga akoresheje umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi
Tugerageze kumva icyo Yezu atubwirira muri uyu mugani.
-
Tureba abo Yezu atubwira :
-
Nyir’umurima
Umurima we yiyemeje kuwubyaza umusaruro. Awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro kugira ngo amatungo atazamwonera, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Kubera ko abahinzi batitwaye neza, aho gutanga icyatamurima bakica abo abatumyeho, nava mu rugendo azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.
-
Abahinzi
Nyir’umurima yarabatiye. Basezerana ko bazajya bamuha icyatamurima kuri buri musaruro. Iryo sezerano ntibaryubahirije. Yohereje abagaragu be gushaka icyatamurima, abahinzi barabafashe, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Nyir’umurima ntiyacika intege yohereza abandi nabo babagenza kwa kundi. YoherEje umwana we nawe baramwica. Nyirumurima nava mu rugendo, azabakanira urubakwiye,umuzabibu awatire abandi bahinzi bazajya bamuha icyatamurima kuri buri musaruro.
-
Abagaragu
Bumvira shebuja. Yabatumye ku bahinzi ngo babahe icyatamurima basezeranye. Bamwe bazakubitwa, abandi bicwe, abandi baterwe amabuye.
-
Umwana wa nyir’umurima
Yamwohereje ku bahinzi akeka ko bazamwubaha, mbese bakamwakira neza nk’aho ari nyir’umurima wiyiziye. Siko bizagenda. Abahinzi bazamufata, bamwigize hirya y’imizabibu, bamwice. Bivuge ibigwi bati « Uyu niwe wari utubangamiye. Imizabibu ibaye iyacu”.
-
Abandi bahinzi
Nyir’umurima arabatiye. Bazajya baha nyir’umurima ibyatamurima uko isarura rigeze.
-
Inyigisho twakuramo ni iyihe ?
Nk’uko Yezu abivuga ni umugani. Nyir’umurima ni Imana. Umuzabibu ni umuryango wa Isiraheli. Imana ntako itagize ngo iwiteho, ariko ukera imbuto mbi, ntiwubahirize isezerano bagiranye.
Umuryango wa Isiraheli wagiranye isezerano n’Imana ku musozi wa Sinayi. Bari bavuye mu bucakara bwa Misiri bagana mu gihugu cy’isezerano, Bibiliya ivuga ko gitemba amata n’ubuki. Iryo sezerano ni uko abayisiraheli bagomba gukurikiza amategeko y’Imana, bakayibera umuryango nayo ikababera Imana, ikabitaho igihe cyose. Imana ni indahemuka ku isezerano ryayo. Buri gihe iraryubahiriza. Abayisiraheli bo bagiye barenga ku isezerano bagasenga ibigirwamana, ntibakurikize amategeko y’Imana n’amabwiriza yayo.
Abagaragu barashushanya abahanuzi Imana yagiye ituma ku muryango wayo ngo wisubireho, wubahirize isezerano bagiranye. Nk’uko mubizi umuryango wa Isiraheli ntiwagiye wakira neza abahanuzi. Bamwe baratotejwe ku buryo bunyuranye abandi baricwa.
Umwana wa nyirumurima ni Yezu. Nawe abayahudi ntibazamwakira. Bazamwicira hanze y’umugi.
Abahinzi ba kabiri barashushanya abanyamahanga. Nibo bazahabwa ingoma y’Imana kugira ngo bazajye batanga umusaruro uko isarura rigeze.
Ivanjili irakomeza kugerageza gusubiza cya kibazo nyamukuru : Yezu ni nde ?
Ni Umwana w’Imana yohereje ku muryango wayo. Ariko abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi ntibazamwakira, bazamwicira hanze y’umugi. Ku munsi wa gatatu azazuka. Abe ari we uhuriza hamwe abana bose b’Imana batatanye, mu muryango mushya w’Imana ari wo Kiliziya ye. Ni We buye ryajugunywe n’abubatsi nyamara rizaba insanganyarukuta.
Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi werekana amateka y’icungurwa ryacu. Umuzabibu ni umuryango wa Isiraheli Imana yatoye. Nyamara abakuru w’uwo muryango akenshi ntibashoboye kurangiza neza inshingano zabo. Ari abahanuzi, ari Yezu Umwana w’Imana ntibazashobora kubagarura mu nzira y’ubudahemuka. Ahubwo bazagirirwa nabi bahorwa ubutumwa bagomba gusohoza. Icyakora urupfu rw’umwana w’Imana mu by’ukuri ni umutsindo kuko ruzatuma havuka umuryango mushya w’Imana ari wo Kiliziya.
Dukomeze tuzirikane ku rupfu rwa Yezu. Tuzirikane no ku nshingano dufite yo kwera imbuto nziza kandi nyinshi zishingiye ku rukundo . Dukomeze kandi gusenga dusabira Kiliziya, Umuryango mushya w’Imana, ngo ukomeze kwera imbuto nziza kandi nyinshi muri iki gihe. Dushimire Imana yaduhaye Papa Benedigito wa 16, akayibera umushumba utarumanza. Tuyishimire umushumba mushya irimo itegurira ubutumwa bwo kuba Umusimbura wa Petero. Dusabire n’abakristu bose kumenya neza agaciro k’ubutorwe bwabo no gukunda Kiliziya, Umubyeyi wacu.