Ingoma ya Kirisitu

UMUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE, 20/11/2022

2 Sam 5, 1-3 ; Zab 121, 1bc-2.4-5 ; Kol 1, 12-20 ; Lk23, 35-43.

Bavandimwe, turahimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose, Umwami w’ijuru n’isi.  Akaba ari n’impera z’umwaka wa Liturujiya, umwaka wa Kiliziya. Umwaka duhimbazamo uruhererekane rw’ amayobera y’ugucungurwa kwacu yose uko yakabaye. Guhimbaza uyu munsi ni ukwibuka ni ugutekereza, ni ukuzirikana aho tuva, aho turi n’aho tugana. Ni byo Kiliziya itwigisha ko ingoma y’Imana yaje, iturimo kandi tuyirimo kandi ko yegereje mu ihindukira ry’Umwami wacu Yezu Kristu, umwami w’ibiremwa byose, uzagaruka aje gucira urubanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Ingoma ye mu buzima bwahise, ubw’ubu n’ubuzaza izahoraho iteka.

Amasomo matagatifu y’uyu munsi arasobanura Ingoma y’Imana muri ubu buryo: Mu isomo rya mbere ni ingoma y’umwami utabara kandi agatabarukana n’umuryango. Ni umushumba n’umutware uragira umuryango wa Israheli kandi akawuyobora ndetse akabumbatira isezerano.  Mu isomo rya kabiri ni ingoma twacunguriwemo kandi twababariwemo ibyaha. Ikaba ingoma ihuza ibyo mu ijuru n’ibyo ku isi. Naho mu Ivanjiri, Ingoma ya Kristu ni ingoma y’umukiro wigaragariza mu rukundo nyampuhwe; urukundo rubabara kandi rakababarira. Ku musaraba Yezu yakunze urukundo rutagira igipimo. Na we ubwe agira ati: “Ntawagira urukundo ruruta urw’uhara amagara ye kubera incuti ze(Yh 15,13). Ni urukundo rukunda byimbitse kandi byimazeyo. Uko yagakunze abe bari munsi abakunda byimazeyo(Yh 13,1). Ni urukundo rw’umwami witanze ngo acungure abacakara. Ni urukundo nyampuhwe rugeza n’aho rubabarira uwo mu maso y’abantu bakekaga ko adakwiye kubabarirwa. Impuhwe ze zisesa urubanza umuntu yaciriwe no kugeza ku rubanza rw’iteka aho azahanagora amarira yose ku kitwa ikiremwa cyose.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru turahamagarirwa kwakira  ingoma y’ingabe tukigobotora ingoma y’ingome. Mu by’ukuri n’ubwo muri iyi nyigisho ngufi, tutabasha kuva imuzi n’imuzingo ibyo ingoma y’Imana Liturujiya ya Kiliziya itwigisha mu mwaka wose, mu guhimbaza uyu munsi turibuka, turahamya kandi dutegereje iyuzuzwa ry’ibyo Nyiringoma(Yezu) yatubwiye.

1.Ingoma y’Imana iregereje kandi iri muri twe. 

Ivanjili ya Mariko itubwira ko Yohani yamaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamazaga Inkuru Nziza y’Imana avuga ati: “Igihe kirageze none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza” (Mk 1, 15). Bavandimwe kwakira ingoma y’Imana si amagambo ahubwo n’ibikorwa n’imyifatire bihindura ubuzima bw’Icyaha tukakira ubuzima bw’Imana.

Inyandiko nyemezamahame ya Vatikani ya Kabiri, Rumuri rw’amahanga, igika cya 5 ihamya ko ingoma y’Imana iri rwagati muri twe muri aya magambo: “Kugira ngo arangize ugushaka kwa Se, Kristu yatangiye Ingoma y’Imana ku isi. Nuko rero, ugushaka kw’Imana ni ugusangiza abantu ubuzima bw’Imana. Ibyo Imana ibikora ikoranyiriza abantu iruhande rw’Umwana wayo, Yezu Kristu. Iryo koraniro ni Kiliziya iri ku isi, ari yo mbuto n’intangiriro y’Ingoma y’Imana mu bantu” (Lumen Gentium n.5). Ibi bitwereka ko kwakira ingoma y’Imana ari ukuyisangiza abandi no kuyibera umuhamya. Ingoma ya Kristu dukwiye kuba tuyibona kuko yakuze igakomera  kugera no mu inonosorwa ryayo cyane cyane ku bw’iyobera rya Pasika. Mu bubabare n’ urupfu rwe ku Musaraba no mu izuka rye, Kristu yanonosoye iby’ingoma ye nk’uko yari yarabisezeranye agira ati: “Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi, nzareshya bose mbiyegereze”(Yh 12, 32). Ni na byo dusanga mu Ivanjili y’uyu munsi.

2.Nimwamaze Ingoma y’Imana

Dawe, Ingoma yawe yogere hose, kandi icyo ushaka gikorwe munsi no mu ijuru. Guhimbaza umunsi wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose ni ukwibuka ko abantu bose bahamagariwe kwinjira mu Ngoma y’ijuru. Iyo Ngoma y’agakiza yamenyeshejwe mbere na mbere Abayisraheli, nk’uko twabyumbise mu isomo rya mbere, hanyuma igenerwa no kwakira  abantu  b’amahanga yose. Kugira ngo  rero abantu bayinjiremo bagomba kwakira ijambo rya Yezu, bakabatizwa kandi bagatungwa n’amasakramentu ye.

Bavandimwe, mu gihe ingoma zose z’isi ari iz’abanyacyubahiro, umwihariko w’Ingoma ya Kristu n’uko igenewe abakene n’abaciye bugufi, ni ukuvuga abayakiriye mu bwiyoroshye bw’umutima. Ntabwo umuntu yakwakirana ingoma y’Imana umutima unangiye cyangwa udanangiye kuko Yezu yoherejwe  kugeza Inkuru Nziza ku bakene  (Lk 4,18). Igitangaje kandi ni uko Yezu, mu ngoma ye, abakene ari bo yita abahire agira ati : ‘‘ Kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo’’ (Mt 5, 3). Ni cyo cyatumye Yezu mu ngoma ye hano ku isi asangira ubuzima bwe n’abakene kuva mu kirugu kugera ku Musaraba. Byongeye kandi, yishushanyije n’abakene ku buryo bwose, kandi urukundo bagirirwa aba ari rwo agira inzira yo kwinjira mu Ngoma ye.

3.Ingoma y’Imana iragaragara, irafatika

Kenshi Yezu yagaragaje ibimenyetso bifatika by’ingoma y’Imana, by’Ingoma y’ijuru. Ndetse akora ku buryo tubasha kuyitandukanya n’ingoma y’ingome, ingoma ya Sekibi. Ingero zifatika ni nk’umugani w’urumamfu mu ngano, abakobwa b’abapfayongo n’abanyamutima, irobanurwa ry’abo iburyo n’abo ibumoso(intama n’ihene), imbuto yabibwe mu gitaka cyiza n’iyabibwe mu rusekabuye, umuzabibu wera imbuto nziza, talenta yungutse n’iyahomye(iyo batabitse), isaro ry’agaciro gakomeye ndetse n’ibirori. Nguko uko yahamagariraga abantu bose kwinjira mu Ngoma y’Imana ariko akanabasaba guhitamo icy’ingenzi : kugira ngo umuntu abone Ingoma y’ijuru agomba gutanga ibyo atunze byose ; amagambo yonyine ntahagije hagomba n’ibikorwa. Ubu rero buri wese ugifite umutima yabasha kubona neza uruhande aherereyemo akabwira Nyagasani ati : ‘‘Nyagasani nkomeza cyangwa unyibuke mu ngoma yawe ’’, aho kunangira umutima nka cya Gisambo kindi kigira ivogonyo kandi kibambye.

  1. Dufite  Imfunguzo z’Ingoma y’ijuru 

Igihe Yezu yari atangiye kwigisha, yitoreye abagabo cumi na babiri kugira ngo babane na We kandi abatume  kwamamaza Inkuru Nziza. Yabahaye kugira uruhare ku bubasha bwe, abohereza kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi (Lk 9, 2). Bakomeje iteka kugira uruhare ku Ngoma ya Kristu, kuko ari We uyobora Kiliziya abifashishije. Yageze naho ababwira ati : Nabageneye Ingoma nk’uko Data yayingeneye, kugira ngo muzarire kandi muzanywere ku meza yanjye mu Ngoma yanjye, kandi muzicare ku ntebe z’ubutware, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Israheli (Lk 22, 20-30). Yezu yageze n’aho aha Petero ububasha bwihariye agira ati : ‘‘ Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru : icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru ; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru ’’ (Mt 16, 19).

Bavandimwe twibuke ko buri wese arangaje imbere mugenzi we ngo amufungurire ingoma y’ijuru. N’ubwo hari ababitorerwa ku buryo bwihariye na buri wese muri twe afite ububasha bwo gufunga no gufungura, ubwo kuboha no kubohora.  Ikibazo gikomeye ni iki ngiki ari ububasha bwo kuboha cyangwa kubohora, ubwo gufunga no gufungura wibanda ku buhe ? Ubangukirwa n’ubuhe ? Erega Yezu yavuze ububasha bwo kuboha by’amabura kindi, na byo kandi ku banangizi b’imitima naho ubundi icyamuzanye ni ukubohora ni ugufungura. Gusa ikibabaje gusumba ibindi ni ukutinjira wowe ubwawe ukabuza kwinjira n’abashakaga kwinjira.

Ikindi gitungurana cyane muri iki gihe no mu gihe cya Yezu ni abashaka kwinjira muri iyi ngoma bameze nka rubanda barebera gusa, mbese babaye indorerezi. Hari abashaka kwinjira bameze nk’abatware bannyegana. Aba ni bo bagomba kujora abandi. Hari abashaka kwinjira bameze nk’abasirikari bazi gukwenana ndetse aba bo ni abo kwitonderwa kuko amaherezo baba bafite n’icumu bari butikure mu rubavu. Aba kandi banatanga divayi irura. Babishya ubuzima, babihiriza abandi. Hari abashaka kwinjira muri iyi ngoma ari abagiranabi kandi babizi neza rwose! Gusa hari n’abicisha bugufi bagatakamba. Muri aba bose ndi nde? Wowe uri uwuhe muri bo? Igikabije ni ukunangira kugeza n’aho ugira ivogonyo kandi ubambye!

5.Ibirango by’Ingoma ya Kristu ni byo biranga uyifuza kandi uyiharanira.

Ingoma ihoraho iteka kandi itagira imbibi: twakwinjira muri iyi ngoma gute Yezu adusezeranya ibiramba twe tugaranira ibishira, ibirangira? S’exposer à la finitude. Twakwinjira mu iyi ngoma gute twarubatse imipaka ? Imipaka mu mutima. Hari aho twiheza tukumva tudakwiye kuhagera, dusuzuguritse cyane. Hari abo duheza badakwiye kwinjira iwacu, tudashobora kubana mu nzu kandi badafite umwanya mu mutima wacu. Dukwiye gusenga rwose tugira tuti Nyagasani umwanya wawe mu mutima wanjye ube umutima wanjye wose. Ni bwo tuzabasha gusenya igishyira imbibi hagati yacu n’abavandimwe.

Ikinyoma, uburiganya, uburyarya n’ubuhendanyi bigenda birushaho kwimikwa no gufata indi ntera mu buzima bw’abantu no muri iyi si by’umwahariko.  Aho Sekinyoma ari nta bugingo buhaba urupfu ruba rwa hatashye. Byongeye kandi umuco w’urupfu ugenda urushaho kwimakazwa. Ng’ubwo ubwicanyi, ubuhotozi, guhorahoza abitwa ko badafite akamaro muri sosiyete, ubwiyahuzi, gukuramo inda, ubugambanyi, inzangano, amarozi, inzikatwakwinjira gute mu ngoma y’ukuri n’ubugingo?

Ingoma y’ubutungane n’ineza: ingoma y’Imana iturarikira guharanira ubutungane dukesha umutima ukeye, umutima wicuza, umutima uhinduka, umutima wisubiraho. Uyu mutima ni na wo uvubukamo Ubuntu n’ineza. Ni gute rero twararikira kwinjira mu ngoma y’Imana kandi iki kirango tutagikozwa?

Akarengane, ubusumbane, intambara n’imidugararo biba mu mitima, muri sosiye no mu Bihugu byacu ni byo ntandaro y’amahoro make arangwa kw’isi yacu no mu mibanire yacu by’umwihariko.  Ni ikimenyetso simusiga ko ingoma y’ubutabera, urukundo n’amahoro itahimikwa. Twakora iki ngo  ingoma ya Kristu tuyinjiremo kandi tuyinjizemo n’abandi maze twese tuyibere ABAHAMYA.

Bavandimwe nta ngoma itagira umwamikazi n’umugabekazi. Bikira Mariya umugabekazi n’umwamikazi w’ijuru n’isi aduhakirwe.

Padri Théoneste Nzayisenga

Valencia-Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho