Ingoma ya Kristu iri hafi

Ku wa 4 w’icya 32 Gisanzwe, B, 15/11/2018

Amasomo : Fil 7-20 // Lk 17,20-25

  1. Ingoma ya Kristu ni iy’ukuri, urukundo no kubabarira

    Uyu munsi turahimabaza Mutagatifu Albert w’ikirangirire. Uretse guhugukira inzira y’ubutagatifuzwe, uyu mutagatifu yagaragarije ubuhanga n’impano ze mu nyigisho zitandukanye cyane cyane muri za kaminuza yigishagamo. Akaba rero ari Umurinzi w’abanyabwenge (Patron des scientifiques et savants) n’urugero ku ntiti z’iyi si ya none mu kumva no guharanira ko ubumenyi mu by’isi budakwiye kutwibagiza ko umuntu azahora akeneye Imana cyangwa ngo twibagirwe ko Kiliziya idukunda kandi itwinjiza mu ngoma y’Imana. Bityo, amasomo matagatifu y’uyu munsi na yo aragaruka ku ngoma y’Imana mu bantu no kwakirana nk’abavandimwe muri Kristu.

  1. Ucira abandi imanza ntabona umwanya wo kubakunda no kubasabira

    Bavandimwe, iyo usoma aya magambo Pawulo intumwa abwira Filemoni, unyurwa n’imbamutima z’umusaza Pawulo urata uburyo Kristu ari we shingiro ry’ubumwe n’amahoro mu bantu (Ef 2,14). Iyo umuntu yahuye na Kristu agira imyumvire, indoro n’amatwara ahuye na Kristu koko (Fil 2,5). Kristu waje gukomeza abadandabirana no gutangaza igihe gikwiye cyo guhinduka. Uyu Onezimi, n’ubwo batavuga ibibi yakoze akiri kwa Filemoni, ariko ikizwi ni uko yabaye imburamumaro cyangwa akaba yarahemutse. Gusa n’ubwo guhinduka by’ukuri ari urugendo, nyamara birashoboka. Onezimi yahindukiye muri gereza abikesha amagambo y’umukiro n’urugero yahawe na Pawulo. Bikatwereka ko Nyagasani adategwa n’ibihe n’ahantu mu kureshya abatamuzi n’abamuteye umugongo. Buri wese abona isaha ye ikwiye n’uburyo bukwiye kuko Nyagasani ashobora guharurira umuntu inzira y’umukiro kabone n’ubwo uwo muntu yaba ari mu nzira y’amahwa cyangwa abandi ariko babyibwira. Bityo uwo muntu agashobora kubera ingirakamaro aho yabereye ikirumbo, agatsindira aho yatsindiwe maze bikaba ikindi kimenyetso cy’uko Imana igira neza kandi ko guhinduka bishoboka.

    Ni yo mpamvu bidakwiye guhora umuntu acira abandi imanza kandi atabona n’umwanya wo kubasabira cyangwa wenda na we ari mubi. Twibuke ko abatagatifu bababazwaga n’uburyo abantu bagomera Imana ariko babasabira cyane, bakaburira abantu mu rukundo kandi bakitangaho ibitambo bihongerera ibicumuro byabo nk’uko na Pawulo yiyemeje kubazwa ibyo Onezimo yaba akwiye kuryozwa ku bw’amategeko n’imyumvire y’abantu. Bityo rero ntibikwiye gushyingura umuntu mu gatebo kabi cyangwa agatebo k’umuriro ahubwo yagakwiye guhindurwa n’umutima ukunda n’ibikorwa by’urukundo rurenga ibyo umuntu yarafitiye uburenganzira maze uwari umucakara akaba umuvandimwe n’inshuti, uwaborewe agakomezwa kwitwa uwacu, n’uwahindutse akakirwa nk’uwababariwe. Ikigaragaza ko umuntu yababariye by’ukuri ni ukongera kugirira icyizere uwamuhemukiye kandi ibi bigora abatari bake. Uko kwishishanya n’urwikekwe, hari ubwo biba nk’akangononwa kambukiranya ibihe, ingoma n’amateka.

  1. Ingoma ya Kristu yadutashyemo cyangwa twayitashyemo

    Bavandimwe, n’ubwo Umwana w’Imana yigize umuntu, ariko Imana ntikora nk’abantu muri byose. Yezu yibukije ko ingoma y’Imana yegereje (Mk 1,15) ariko anavuga ko yanatashye rwagati mu bantu (Lk 17,21). Yezu yatsindagiye kandi iby’ingoma ye imbere ya Pilato ati : « Ingoma yanjye si iya hano ku isi » (Yh 18,36). Ingoma ye ni iy’isi n’ijuru ariko abari ku isi bose ntibabyumva gutyo (Rom 14,17) cyangwa ngo banyurwe no kuyiyoboka. Ibi ni byo byumvikana muri iyi myumvire y’Abafarizayi bumva ko ingoma y’Imana yaza ikangaranya abantu cyangwa iribata izindi ngoma nk’uko abagenga b’iy’isi babikora kugeza bibwiye ko babaye imana ariko bikarangira bapfuye nka rubanda. Ingoma ya Kristu ni iy’ukuri, ni uy’urukundo, iriyoroshya kandi igambiriye gukiza bose itarobanuye nk’uko Kristu yapfiriye bose ndetse n’abatamwemera. Iyi myuvire n’ubu bubasha ni byo bigize ubuzima n’ubutumwa bwa Kiliziya yo rango ry’iyo ngoma y’Imana ku isi. Kiliziya ifite ubutumwa bwo kogeza hose ingoma y’Imana no gusaba ko yogezwa hose n’abana bayo bose n’abandi bose bafite umutima mwiza. Bityo rero, kubera ko Kiliziya ari abantu Kristu abereye umutwe n’umuyobozi, bituma twumva uburyo umutima wa muntu ari isango ry’iyo ngoma ku buryo ari umusangiramurage na Kristu, Umwami w’ibiremwa byose. Tubikomereho kandi tumukomereho cyane cyane muri iki gihe kuko hari benshi na byinshi bishaka kutwibagiza Imana, kuyisuzugura no kuyisuzuguza. Ugasanga hari abashaka kugenga isi uko babishaka; abandi bakigira intumwa n’abahanuzi, bati “ingoma ya Kristu iri iwacu.” Yezu rero ahora adukangura ngo twirinde ubutesi no kujirajira, ati : “ntimuzajyeyo, ntimuzabakurikire” kugeza igihe azagarukana ikuzo cyangwa twe tukamusangana icyizere n’ibyishimo mu ngoma ye, niba adutindiye kugaruka.

Mu gusoza, ndagira ngo twibukiranye ko gukomera kuri Kristu no mu Ngoma ye bisaba kuba waranyuzwe n’umubano mufitanye. Kandi uwanyuzwe na Kristu anyurwa n’ibyiza abandi bagezeho cyangwa izindi mpano bafite nk’uko Pawulo arata urukundo n’ukwemera bya Filemoni ndetse akanyurwa n’uguhinduka kwa Onezimi. Bidutere imbaraga zo gusenyera umugozi umwe no gutabarana aho guheranwa n’intege nke z’ishyari, gutobera abandi, kubahekenyera amenyo, kubacira urwa Pilato cyangwa se kwihorera kandi wowe uhora usaba kubabarirwa. Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho