“Ingoma y’Ijuru imeze nk’urushundura”

Ku wa kane w’icya XVII Gisanzwe C, 1 Kanama 2019

Mutagatifu Alfonsi Mariya wa Ligori

Amasomo: Iyim 40, 16-21. 34-38; Zab 84 (83), 3.4.5-6.11; Mt 13, 47-53

Bavandimwe,

“Yezu arangije iyo migani, ava aho”. Uyu munsi twumvise Yezu asoza imigani y’Ingoma y’ijuru. Aratubwira ati: “Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose”. Iyo ngoma y’ijuru, kimwe n’urushundura, irimo ubwoko bwose bw’amafi nk’uko twabyumvise. Abigishwa ba Yezu bumvise uyu mugani bashishikaye kurusha indi migani kuko bari abarobyi bikavuga ko bari bafite ubumenyi buhagije mu byerekeye amafi n’inyanja. Gusa Yezu arahera kuri uwo mugani agatanga inyigisho. Nk’uko bari basanzwe babigenza, bamaraga kuroba, bakicara hamwe bakarobanura amafi afite akamaro bakayashyira mu bitebo adafite akamaro bakayajugunya. Yezu ati: “Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi: abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome”. Intungane rero zizabana n’abagome kugeza ku iherezo ry’isi.

Twumvise mu isomo rya mbere, ubushyinguro butagatifu bw’isezerano Uhoraho yagiranye n’abantu bwagendanaga n’abayisiraheli bivuga ko Uhoraho yari rwagati mu muryango we.

Bavandimwe,

Iyo ngoma y’ijuru ni Kiliziya kandi ubwo bushyinguro bwo mu isezerano rya kera nabwo bushushanya Kiliziya. Kiliziya rero ni umuryango w’abana b’Imana. Iyo twamamaza ukwemera kwacu turavuga tuti: “Kiliziya ni imwe itunganye gatolika, ntagatifu”. Kiliziya ni ntagatifu, iratunganye. Nubwo ariko Kiliziya izira icyasha igizwe n’intungane hamwe n’abanyabyaha; ababi n’abeza, abaziranenge n’abagome. Kiliziya ni umuryango w’intungane n’abanyabyaha, kimwe n’urushundura rutwaye amafi meza hamwe n’adafite umumaro.

Ni kuki Nyagasani yemera ko intungane ibana n’umunyabyaha? Nyagasani yifuza ko twese turonka umukiro yatugeneye. Kwakira uwo mukiro cyangwa kutawakira biterwa n’icyo buri wese yihitiyemo. Kiliziya ifite ubutumwa bwo guhora ihamagarira abana bayo kwakira uwo mukiro w’Imana. Nyagasani aratwihanganira kugeza mu mpera z’ibihe kandi rero ntituzi umunsi n’isaha niyo mpamvu duhamagarirwa guhinduka none aha. Uyu ni umwanya ukwiye ni igihe cya ngombwa cyo guhinduka. Witegereza ejo hinduka ubu muri aka kanya kuko iby’ejo bibara abejo kandi ejo hahora hitwa ejo ariko hazaza umunsi utazagira ejo hazaza.

Niba uri intungane, komereza aho ariko kandi uritonde utagwa, igengesere utisekura hasi ugasandara kuko utwaye ubwo bukungu bw’akataraboneka mu tubindi tumeneka ubusa; niba uri umunyabyaha hinduka none aha, hindura icyerekezo maze ukurikize ingero z’abatagatifu n’abatagatifukazi bumvise ijwi ry’Imana maze bagahindura imibereho yabo bakagendera mu nzira z’ubutungane none bakaba baganje mu ijuru, ijabiro kwa Jambo.

Ese iyo wisuzumye utihenda, usanga ubarizwa mu ruhe ruhande? Urw’intungane cyangwa se urw’abagome? Akenshi twishyira aheza ndetse tukibwira ko abandi aribo bagome cyangwa abanyabyaha. Dutinda cyane mu kuvuga abandi, gucira abandi imanza. Kandi duca imanza duhereye ku mitekerereze no ku myumvire yacu mbese nk’aho ari twe cyitegererezo. Ni ngombwa kwamagana ikibi cyose iyo kiva kikagera ariko iyo dutangiye kuba abacamanza ba bagenzi bacu tuba twishyize mu mwanya utari uwacu. Hari igihe twitiranya icyaha n’umunyabyaha. Icyaha kiguma kuba icyaha ariko umunyabyaha ashobora guhinduka akaba intungane. Nyagasani Yezu niwe mucamanza w’ukuri. Azaza ku munsi wa nyuma gucira imanza abazima n’abapfuye, hagati aho ategereje ko twese duhinduka. Niba rero uri intungane, fasha umunyabyaha guhinduka kandi ubikore mu bwiyoroshye no mu rukundo. Bikore wera imbuto z’ubutungane, utanga urugero rwiza, utishyira hejuru kandi udaca urubanza. Garura iyo ntama yazimiye. Irinde kuba umufarizayi wibwira ko uri intungane ushyira abandi mu kato.

Ni iki kibura ngo tubarizwe mu mubare w’intungane? Nimucyo twese tubifatire umugambi kandi twese dufatane urunana muri uru rugamba rwo kurwana na Sekibi ugambiriye kudusesereza, akadusenya maze kuri wa munsi w’urubanza tuzatahukane umutsindo wa Yezu Kristu Umwana w’Imana nzima, We wadukunze akemera kutwitangira adupfira ku musaraba kugira ngo tugire ubugingo kandi tubugire busagambye. Amen.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho