Ingoma y’Imana iregereje

Inyigisho yo ku wa kane tariki ya 9 Nyakanga 2020

Amasomo: Hozeya 11, 1 3-4. 8c-9; Zab 80 (79), 2ac.3b, 15b-16, 19-20; Mt 10, 7-15

Bavandimwe, Kristu yezu akuzwe!

Dushimire Imana yongeye kuduha undi munsi. Ni amahirwe yiyongereye ku yandi dusanganywe. Umunsi wose uba ari ingabire y’Imana tuba duhawe. Tujye duhora twitoza kuwukoresha neza tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana duhabwa buri munsi riba ryarateguwe na Kiliziya Umubyeyi wacu. Nyagasani abisingirizwe.

Mu isombo rya mbere ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Hozeya twabwiwe amagambo meza atugaragariza ukuntu Imana ari umubyeyi utangaje utambuse abo tuzi kuko Imana atari umuntu. Mu bigereranyo byumvikana Imana ni umubyeyi ukunda umwana we akamwitaho mu buto bwe kugeza amukujije. Nyamara twese turabizi twabaye abana ku babyeyi bacu, twakuze rimwe na rimwe dukora amafuti menshi cyane cyane ashingiye ku gushaka kwigenga bikatuviramo ibihano bya hato na hato! Nyamara Imana nk’umubyeyi utambutse abo ku isi bose, ntishishikarira ibihano. Ihora itegereje ko twayigarukira kandi igakomeza kuduhendahenda. Burya iramutse igendeye ku byo dukora, ikaduhaniraho, nta warokoka!

Koko rero bavandimwe, iyo sura y’Imana nk’umubyeyi ni yo dukwiye gukomeza kwiremamo. Kenshi na kenshi, abantu bakunze gutwerera Imana imico yabo. Mu nyigisho nyinshi tugenda twumva hirya no hino, usanga Imana yamburwa impuhwe, kandi izi ni zo zigize “umutima w’Imana”. Mbere na mbere tujye twiyumvamo ko turi abana b’Imana bakunzwe byahebuje, ibyo bizaduha umudendezo n’umutekano usesuye, tuzabaho twishimye. Ndetse nitunafutama kuko tuzi ko Imana ari umubyeyi udukunda, tuzayipfukamira tuyitwareho itubabarire. No mu muryango iwacu, ababyeyi barabanza bakarema mu mwana icyizere, akumva ko akunzwe, biramufasha mu buzima bwe buri imbere kuko biramukurikirana byanze bikunze. Iyo akuze yizeye ibindi bintu kurusha ababyeyi, bimugiraho ingaruka.

Tubeshejweho n’impuhwe n’urukundo Imana isanzwe itugirira. Si amashuri, si amafaranga, si ibitwaro cyangwa ingabo nyinshi bitugize! Icyi cyorezo cyugarije isi cyatweretse ko ibyo byose ari ntabyo!!!

Ivanjili Ntagatifu yatweretse Yezu Kristu wohereza Intumwa ze amaze kuziha amabwiriza azabaranga aho boherejwe. Bagomba gutangaza hose ko Ingoma y’Ijuru iri hafi, ndetse yatangiye, bagakora n’ibikorwa byiza biyiherekeza, cyane cyane byo kugaragaza ububasha bw’Imana n’ineza yayo kuri bene muntu bikozwe na muntu.

Koko rero bavandimwe, Ingoma y’Imana iturimo rwagati, ntitugomba kuyishakira kure yacu, Imana iri bugufi yacu ntitugomba kuyihanika mu bicu cyangwa hejuru yabyo, ahubwo ituye muri twe, tugomba kugira amaso y’ukwemera kugira ngo dutangire twinjire mu irembo ry’ingoma yayo tukiri bazima tukiri hano ku isi. Dutumwe kandi kuri bagenzi bacu bose kugira ngo na bo babashe gutangira kugengwa n’amatwara y’Ingoma y’Imana. Ibikorwa byacu byiza byoroheje mu buzima bwa buri munsi nibifashe Nyagasani kugeza umukiro kuri bose, nitugire rero ibiganza by’Imana tugabe ubuzima, tugabe amahoro, tugabe ibyishimo n’ineza ni bwo buryo bwacu bwo guhamya ko twatangiye kwinjira mu ngoma y’Imana kandi ko dushishikajwe n’uko haboneka n’abandi benshi bayinjiramo. Reba niba mu buzima bwawe bwa buri munsi hari abo umaze gufasha kuyinjiramo.  Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho