Ingoma y’Imana iri muri mwe (Lk 17, 20-25)

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 32 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 14 Ugushyingo 2013Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe, ku ya 1 z’uku kwezi kwa cumi na kumwe twahimbaje umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Bukeye dusabira abayoboke b’Imana bose barangije urugendo rwabo hano ku isi. Amasomo yo muri ibi byumweru bya nyuma by’umwaka wa Liturujiya, adushishikariza kuzirikana ku buryo twemera « izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzaza ».

Abayahudi bo mu gihe cya Yezu bari bategereje ukwigaragaza kw’Ingoma y’Imana kuri iyi si. Bumvaga Imana izima ingoma ikaba umwami ku buryo bugaragara. Abantu bakundaga kujya impaka bibaza igihe ingoma y’Imana izazira n’ahantu izigaragariza.

  •  Ingoma y’Imana izaza ryari ?

Iki kibazo cy’Abafarizayi Yezu aracyakira ariko agihe ikindi cyerekezo. Si ngombwa gushakisha igihe ingoma y’Imana izazira kandi Ingoma y’Imana iri muri mwe. Koko rero, kuva Yezu yakwigira umuntu akaza kuri iyi si, ingoma y’Imana yageze ku isi. Inyigisho za Yezu, ibitangaza akora, imyifatire ye, uko abana n’abigishwa be… byose bigaragaza ko Ingoma y’Imana ihari. Aho Yezu ari ingoma y’Imana iba yahageze.

  • Amaza y’umwana w’umuntu (17,22-30)

Yezu amaze kuzuka yiyeretse abigishwa be baramubona ari muzima. Nyuma y’iminsi 40 yasubiye mu ijuru bamureba, asiga ababwiye ko azagaruka mu ikuzo. Yezu aragaraza ko amaza y’Umwana w’umuntu (ariwe Yezu nyine) azatungura benshi. Umwana w’umuntu azaza atateguje, nta bimenyetso byihariye bizamubanziriza. Azigaragaza nk’umurabyo kandi atangize isi nshya. Ariko mbere y’ibyo Umwana w’umuntu azigaragaza mu bubabare buzamugeza ku rupfu rubi abambwe ku musaraba.

  • Ese koko Nyagasani Yezu azagaruka ? Azaza ryari ?

Iki kibazo hari abakibaza muri iki gihe. Dore uko Gatigisimu nize nitegura gukomezwa ibisobanura.

« Nta gushidikanya Nyagasani Yezu azagaruka, ku munsi w’imperuka kuzura abapfuye no gucira imanza abantu bose, maze intungane azazinjize mu bwami bwe ».

Ese azaza ryari ?

Ntawe uzi umunsi n’isaha Nyagasani azagarukiraho. Yadusabye guhora twiteguye.

Nyamara hari abahanurabinyoma bajya batanga amatariki bayobya abantu nabo batiretse. Mu myaka ya 2000-2001 mu karere nakoragamo ubutumwa hari inzara ikomeye, atari uko imvura yari yarabuze cyangwa se izuba ntiriboneke. Ahubwo ni abigishaga ko « Yesu » agiye kugaruka ko ari hafi, ko azaza mu mwaka wa 2000 bagatanga n’amatariki. Hari na za satelite zatangaga inyigisho umunyarwanda wo mu giturage yabibona ati « Ni byo koko, Yesu agiye kuza, televiziyo yabyerekanye !». Ubwo rero birinze guhinga imyumbati n’indi myaka yerera igihe kirekire ngo ntibazaba bagihari ngo isi izaba yararangiye, bazaba barajyanye na Yesu.

No muri Kiliziya Gatolika higeze kuza ubuyobe. Abakristu bakaza bahesha amabuji imigisha, bahunika ibyo bazarya mu gihe cy’umwijima n’ibindi n’ibindi.

Icyo gihe uwari umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Anastase Mutabazi yandikiye abakristu ibaruwa nziza cyane yitwa « Nimuhumure ». Muri iyo baruwa, yashishikarizaga abakristu kutarangazwa n’ababatera ubwoba ngo isi igiye kurangira. Abibutsa ko umukristu ayoborwa na Roho Mutagatifu, utanga ingabire y’ubushishozi. Iyo hari icyo umukristu adasobanukiweho agisha inama abayobozi ba Kiliziya bityo bakamufahsa gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Iyo baruwa yafashije abakristu benshi kuva mu rujijo no kurangwa n’ukwizera. Abayobozi baragahora batanga umurongo mwiza ufasha abo bashinzwe.

Bavandimwe,

Ni byo Yezu azaza ariko ntiyigeze avuga umunsi n’isaha. Azaza adutunguye. Kuba Yezu ataravuze itariki azahindukiriraho, nkeka ko ari uko yabonaga atari ikibazo cy’ingenzi mu gucungurwa kwacu. Icy’ingenzi ni we ubwe, uri kumwe natwe mu Ijambo rye, mu masakramentu aduheramo ubuzima bwe, no mu mukene utugenderera ngo tumufashe. Aho guhora duhinda umushyitsi ngo isi irashize, dukwiriye kurushaho kunga ubumwe na Yezu, tukagira uruhare mu ngoma y’Imana Yezu yatangije kuri iyi si. Igihe cyagenwe nikigera izigaragaza ku buryo busesuye.

Mbifurije amahoro muri Kristu.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho