Ingoma y’Imana izaza gihe ki?

Inyigisho yo ku wa 4 w’icya 32, C, 10 Ugushyingo 2016

Amasomo: Filemoni 7-20; Zab: 145, 7-10; Lk 17, 20-25.

Mu bihe bisoza umwaka wa Liturujiya, dukunze kwibutswa ko Umukiza azagaruka yisesuyeho ikuzo. Ubwo azaba aje ubwa kabiri ari na ko azacira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Ni ko tubivuga mu Ndangakwemera ariko si ko tubyumva neza! Ni ukuri rwose, nta muntu n’umwe ushobora kwirata ko yumva neza izo nyigisho cyangwa se ko azi neza igihe Yezu azagarukira, uburyo azagaruka n’uko ibintu bizaba byifashe. Cyakora kuko yasize abivuze bikandikwa muri Bibiliya, abigisha turabyigisha, abigishwa tukabyumva ku gipimo gicishirije. Icy’ingenzi ni uko kwizera ko Yezu azagaruka, na ho ibyo kubyumva ijana ku ijana ntibishobokera ubwenge bwacu ku isi.

Icyo tugomba kwitaho, ni ukuzirikana ibimenyetso Ivanjili ivuga bizabanziriza ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kirisitu. Kubizirikana kandi si ukubigira ibikino, ahubwo ni ukwitegura mu mitima yacu no guhuza ubuzima bwacu n’inyigisho y’Ivanjili. Hari abagira igihe bagakwiza impuha bavuga itariki Yezu azagarukiraho! Abo nta kubatega amatwi nk’uko Yezu yabitubwiye ati: “Bazababwira bati ‘Dore nguyu, nguriya’. Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo”. N’ubwo Yezu yatanze amabwiriza menshi kandi yumvikana, mu ikubitiro rya Kiliziya hahise haduka iizindi nyigisho zitarura ibyo yasize avuze. Aho hadukiye amacakubiri, byo byabaye ibindi! Na n’ubu haracyaboneka abantu bashinga amadini bagamije kwigisha abantu cyane cyane bababwira ko Yezu ari hafi. Iyo nyigisho ariko ikubiye no mu zindi nyigisho z’ubuyobe zagiye zituma abayoboke ba Kirisitu bitandukanya n’ukuri intumwa zagize ishingiro rya Kiliziya.

Yezu yavuze ko mbere y’uko umunsi we ugera, abantu b’iyi ngoma bazamwihakana. Yavuze abantu bo mu bihe byose bazabaho bafite amahirwe yo kwinjira mu Ngoma y’Imana mu gihe azahora hagati yabo ariko ku buryo butagaragara. Naza ubwa kabiri bwo, bizagaragarira bose bazamenye ukuri kwe ariko mbere yaho abo ku isi (abo yita abantu b’iyi ngoma) bazabanza kumwihakana. Tubyumve neza: duhereye ku bisobanuro by’abacengeye ibya Bibiliya, Ingoma y’Imana yigaragaza mu bihe bibiri. Igihe cya mbere ni icy’ubu. N’ubu iriho ku buryo butagaragara mu mitima y’abemera kuyakira.  Ighe cya kabiri, ni umunsi Ingoma y’Imana izatugwa gitumo, ku munsi Yezu azagaruka mu bubasha bwinshi.

Mu gihe tubona ko ibihe turimo binarimo abantu biyemeje kurwanya iby’Imana, dukwiye gukora uko dushoboye kugira ngo urumuri twakiye rumurike mu mwijima hazanzamuke roho nyinshi. Gushaka kumenyekanisha Kirisitu mbere muri bose, ni wo mutima utuma turangwa n’impumuro y’ukunywana na Yezu Kirisitu, bityo tukakira bose n’umutima w’impuhwe. Ni uko abantu bahinduka abavandimwe bagasangira ibyiza by’ijuru aho guhora bamwe bafatwa nk’abacakara cyangwa abaciye bugufi bibabaje. Muri Yezu twese duhinduka abavandimwe bafatanya gutera intambwe bagana Umunsi w’Umwana w’umuntu. Ni na cyo Ibaruwa yandikiwe Filimoni itwigisha: Onesimo wari umucakara wa Filimoni i Kolosi, yatorotse amaze guhemukira shebuja. Ariko yahuye na Pawulo aramwigisha arahinduka rwose ku buryo asubiye kwa Filimoni atongeye gufatwa nk’umucakara usuzuguritse, yahindutse nk’umuvandimwe w’ukuri.

Yezu Kirisitu akomeze kudufasha kwitegura Amaza ye. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Lewo wa 1, Nowe, Andereya Avelini na Oresite, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho