Ingoma z’isi ziratanga, iya Kristu yo ihoraho

Icyumweru cya Kristu Umwami w’ijuru n’isi A, ku wa 26 Ugushyingo 2017

Amasomo: Ez 34,11-12.15-17; Z 22; 1Kor 15,20-26.28; Mt 25,31-46

Yezu ati “Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa” (Mt 25,45)

Aya magambo meza cyane twumvise, ni ayo Yezu Kristu azabwira abamukurikiye bakaba indahemuka kugeza ku munsi w’urubanza.  Ni byo koko, Kristu ni Umwami w’isi n’ijuru. Ni we wenyine Imana Data yeguriye imanza z’abantu n’isi. Ku munsi w’imperuka, umunsi w’urubanza, amahanga yose azakoranira imbere ye. Azicara ku ntebe ye y’ikuzo, ya ntebe yicajweho igihe azutse mu bapfuye (kandi ayihoraho iteka kuko ari Umwana w’Imana) amaze gucagagura ingoyi zose z’icyaha n’urupfu. Abantu bose, abazaba bakiri ho n’abapfuye bazakoranira imbere ye maze ace imanza. Azagenda ashyira “iburyo” bwe no mu birori bihoraho iteka hamwe na Data abo bose bazaba baramwemeye, bakamukurikira kandi bakagenza nka we kugera ku ndunduro. Abagomeramana n’abandi bose bahakanye Imana kandi ntibabaranire neza muntu bazashyirwa “ibumoso” bwa Yezu. Aho ibumoso, ni ahagenewe abagiranabi n’abandi bose banze kwemera, gukurikira no kwigana Imana Rukundo. Abo bazacirirwa mu muriro utazima bishyiriyeho, ukaba ugenewe Sekibi n’abambari be.

Imana Data yaduteguriye gutura iteka mu Ngoma ya Kristu

N’aho twanyura mu magorwa y’ubu buzima, n’aho twagira byinshi byaza bigambiriye kuducogozamo amizero, tugendana ibanga rikomeye ry’ubuzima buhoraho. Iryo banga, rifite agaciro rudasumbwa twarihishuriwe na Yezu Kristu: kuva isi ikiremwa, Imana yatugeneye gutura mu Ngoma y’Umwana wayo Yezu Kristu. Mu yandi magambo, ikuzo Umwana w’ikigene w’Imana aganjemo ni ryo ritegereje abamukurikiye. Turi abagenerwa-murage b’Imana ndetse n’abasangira-murage na Kristu. Iri ni ishema rikomeye: turisigasire, turitungishe isengesho n’urukundo nyarwo maze koko aho Kristu aganje, natwe tuzaganze nawe iteka ryose. Kristu ni Umwami utagundira Ingoma mu mwikunde n’ubusambo nka bamwe mu bami b’iyi si bemera kuguguna ingoma (ubutegetsi) kugeza bumanye nayo, rutakiva mu kanwa kubera izabukuru. Ingoma ya Kristu twayinjiyemo ku bwa Batisimu, tugenda tuyisongongera ho by’umuganura mu Masakramentu ya Kiliziya mu gihe tugitegereje ya mizero mahire yo kuzayituramo ubuziraherezo.

Ingoma y’Imana twarazwe kuva isi ikirerwa yari yaduciye mu myanya y’intoki

Imana yaturemeye umukiro: kubana nayo iteka ryose. Yaturemeye gukunda nk’uko ikunda, gucunga byose mu mucyo n’umunezero nk’uko ari byo biyiranga. Ikimara kurema yitegereje ibyayo byose isanga ni byiza. Muntu nawe yari yahawe ubwo bubasha bwo gukomeza umurongo mwiza (harmonie) w’ibyaremwe, kubitangarira no kubiha icyekezo. Shitani yagize ishyari. Yarigometse maze yamburwa icyubahiro yari ifite mu ijuru ikiri umumalayika mwiza. Yarahanantuwe maze ivutswa burundu icyubahiro yari iganjemo cyo guhora ishengereye Imana.

Ishyari ni ribi! Ikigera ku isi, Shitani yasanze muntu acunga neza ibyaremwe, aganira n’Imana mu bumwe bukomeye, Adamu abona muri Eva urugingo rwe n’akara ko mu mara ye! Wari umunezero. Ni bwo Shitani igize ishyari kuko yabonaga neza ko byanga bikunda ikuzo yambuwe rizagabirwa muntu maze akanezerwa. Shitani ni umwanzi w’abantu. Yahise ishuka muntu. Muntu aba yumviye Sekibi! Birababaje. Aho kuganira n’Imana Umuremyi, muntu yikinguriye Sekibi baraganira karahava. Nko guhumbya, icyaha kiba kirinjiye. Urupfu ruti ntunsige muntu we! Kubera icyaha cy’inkomoko cy’umuntu umwe, twese tuba twambuwe Ingoma y’Uhoraho maze tugabana ingoma ya rupfu n’inkurikizi zose zarwo (1Kor 15,22). Umugabo (Adamu) aho kugira ngo akomeze kubona mu mugore we (Eva) urugingo rwe, atangira kumubonamo ishyano. Ati: uyu mugore wanshyize iruhane, Mana, ni gashukanyi, munkize! Adamu yifuje kwikiza Eva. Ibi bitume tuzirikana ko hari n’abashakanye bicana: ibibi nk’ibi biranga abari mu ngoma ya Nyakibi.

Twagira Yezu wenyine ngo tubone gusubizwa Ingoma twivukije

Imana ibonye ko abantu bibibyemo imbuto yo kurimbuka babanje kurimburana (Kayini arimbura Abeli umuvandimwe we…!), yohereje umwana wayo Yezu Kristu ngo adukure mu ngoma ya Nyakibi, adusubize mu Ngoma y’Imana twaremewe. Yigize umuntu, abana natwe (Yoh 1,14) yemera gupfira ku musaraba, atsinda urupfu na Sekibi nyirabayazana warwo maze mu izuka rye atangariza bose ko bongeye gukomorwa mu Ngoma y’Imana. Kwemera no kwakira Yezu, ni ko gutura mu Bwami bw’Imana. Ingoma ya Kristu ni iy’urukundo. Ni iy’abababarira, bakitangira abandi, bagaharanira ukuri, amahoro, gusangira no gusaranganya, Ni iy’abiyibagirwa kabone n’aho babura ubuzima bwabo kubera abavandimwe babo.

Kristu ni we Ntangiriro n’iherezo ryacu. Ni Alfa na Omega. Tumusabe amurikire abategetsi b’iyi si cyane cyane abategekesha igitugu abo bashinze. Ingoma z’isi ziratanga ariko ingoma y’urukundo, ubwiyoroshye no kubabarira ya Kristu izahoraho. Dusabire abakuru b’ibihugu by’umwihariko aba Afrika, batange amahoro mu banyagihugu bose, bace akarengane, bimike ubutabera n’amahoro, barwanye ruswa, irondamoko n’udutsiko kandi bige kujya bahererekanya ubutegetsi mu mahoro. Nibarangwa n’urukundo kuri bose n’iterambere rirambye rizira ruswa n’ubusahuzi bwo kwigwizaho imitungo, ni bwo hazarangira icuruzwa ry’abirabura bifuza guturiza i Burayi. Afrika ntikennye, ntinabuze ubuntu n’ubumuntu, izize imiyoborere mibi, izize abategetsi bamwe bikunda. Kristu Umwami adutabere, duhinduke, tumwemere kandi tumukurikire: nibwo tutazamwara ku munsi w’urubanza aho buri wese azerekwa ibyo azize cyangwa ahembewe burundu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho