Ku wa 5 w’Icya 33 Gisanzwe, B, 23/11/2018
Amasomo matagatifu: Isomo rya 1: Ibyahishuwe 10, 8-1; Ivanjili: Luka 19, 45-48
Bavandimwe, Ivanjili y’uyu munsi irongera kutwereka Yezu yinjira mu ngoro y’Imana agasanga abantu bakoreramo ibidakwiriye kuhakorerwa nk’ubucuruzi n’ibindi, bikamubabaza akabasohoramo abibutsa ko “Ingoro y’Imana ari iyo gusengerwamo”. Bityo rero ntikwiriye kuba ubuvumo bw’abambuzi. Igihe cyose yigishirizaga mu ngoro maze abakuru b’idini ya kiyahudi n’abandi bari barazikamye mu bibi badashaka guhinduka bakamurwanya ndetse bagashaka uko bamwikiza.
Ni koko Ijambo rya Yezu riduhamagarira guhinduka ariko kenshi ntabwo ryakirwa neza n’abantu batsimbaraye ku myifatire yabo. Bumva ribabangamiye. Ndetse natwe abayoboke ba Kristu hari igihe turyumva rikaturyohera ariko kurihuza n’ubuzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo ridufashe kubaho uko Yezu ashaka bikadusharirira. Bisa n’ibyo isomo rya mbere ryaduciriyemo amarenga, aho Yohani yahawe igitabo ngo akirye, mu kanwa kiryohereye ariko mu nda kikamusharirira. Guhuza Ijambo ry’Imana n’ubuzima bwacu bigora benshi yemwe ndetse no kwiyemeza kuba intumwa yaryo uko bikwiye mu mvugo no mu ngiro ntibyoroshye.
Uyu munsi rero duhereye ku byo twumvise mu masomo matagatifu twongere tuzirikane icyo Yezu adushakaho. Adutumira iteka mu ngoro ye kugira ngo atwigishe, adutagatifuze kandi adutoze inzira igana ijuru. Mu ngoro y’Imana rero, ni ho turonkera umukiro, hakwiye kubahwa kandi hagakorerwa ibidufasha kwakira uwo mukiro w’Imana. Igihe turi mu ngoro y’Imana dukwiriye kwirinda kubunza imitima no kurangara, ahubwo tukarangamira Uwo dukesha kubaho kandi dukesha umukiro wose. Muri iki gihe usanga amatelefone asigaye yaratwaye abantu ku buryo bugayitse, aho usanga no mu kiliziya umuntu yibereye muri gahunda zitandukanye kuri telefone igendanwa ngizo za mesaje, gusoma no gusubiza, gusohoka hato na hato umuntu ajya kwitaba cyangwa guhamagara n’ibindi. Ibi biragayitse kuko umuntu aba atazi icyamujyanye kandi ni “ukuvomera mu rutete” ku mugani wa ya mvugo y’abanyarwanda. Ntibikwiriye ko rwose Yezu atubwira kandi aba ari kubwira abo yakijije, ngo bimere nka bimwe abanyarwanda bavuga ngo ni “ugucurangira abahetsi”, “guta inyuma ya huye”, “gutokora ifuku” n’ibindi. Uburangare bwose mu Kiliziya kimwe no kuhagira uruganiriro ntaho bitaniye no gusenga ibigirwamana. Tubikosore rwose Nyagasani uyu munsi arabitwibutsa. Tuzirikane ya ndirimbo abenshi tuzi igira iti: “Mu ngoro y’Imana haganje ibyiza…”. Aha ni ukuzirikana ibyiza by’Imana turonka muri Kiliziya atari inyubako gusa ahubwo umuryango w’abo Yezu yakirishije urupfu n’Izuka rye akabagarurira Imana Se ari we data akabagabira Roho mutagatifu kugira ngo abamurikire, abakomeze kandi abayobore mu nzira igana ijuru.
Mu kuzilikana Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi kandi, twibuke ko gusabana n’Imana bitarangirira mu Kiliziya nk’inyubako gusa. Bihera kandi bigakomereza mu mitima yacu no mu buzima bwacu bwa buri musi. Bityo twumve ko imitima yacu ari yo ngoro ya mbere y’Imana. Uyu munsi Yezu arashaka kwirukanamo ibidakwiye byose bitubuza gusabana na we ku buryo bukwiye. Burya mu mutima ni ho ibintu byose bituranga mu buzima bwacu bishinga imizi. Byaba ibyiza byaba n’ibibi. Kuva hambere abanyarwanda barabyumvaga. Ni yo mpamvu bagiraga bati: “Uriya muntu afite umutima” bivuze ko afite ubumuntu cyangwa imico myiza, “uriya nta mutima agira” bivuze ko nta byiza bimugaragaraho, “akananiye umutima ntiwirirwa ubanga ingata” bivuze ko icyo umutima udashaka nta guhatiriza, “Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi”, “umutima muhanano ntiwuzura igituza”, “umutima w’amaganya ntumenya iyo amagambo yarengeye”, “umutima w’impfubyi utanga umutwe w’umusaza kumera imvi”, “umutima w’ugukunda uba hafi nk’irembo”, “umutima w’inkumi usuzumwa n’inkanda”…
Nitwumva rero ko imitima yacu ari ishingiro ry’ibiranga ubuzima bwacu byose, atari umutima w’inyama (rumwe mu ngingo zigize umubiri wacu) ahubwo ubumuntu bw’imbere. Tuyegurire Nyagasani yirukanemo ibituganisha ku rupfu byose (ingeso mbi n’imigambi mibi yose) maze ayigire ingoro ye ntagatifu, atubuganizemo ibyiza by’ijuru, maze bijye bigera no ku bandi bitunyuzeho kuko “akuzuye umutima gasesesekara n’inyuma”.
Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya, imitima yacu yigire nk’uwawe!
Mutima mutagatifu wa Yezu, utubabarire!
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, udusabire!
Padiri Félicien Harindintwari