Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya XXIII gisanzwe A, ku wa 24 Ugushyingo 2017
Amasomo: 1Mak 4,36-37.52-59; 1Matek 29; Lk 19,45-48
Isomo rya mbere ridutere kwizera no kwemera ko koko burya nta bapfira gushira. N’ubwo tubona ubuyobe n’ubugome bugenda bufata indi ntera ku isi, n’ubwo tubona hari benshi bagenda batera umugongo kandi bandagaza izina ry’Imana, ntihazigera habura ku isi bake baharanira umukiro uhoraho.
Guhamya Imana aho rukomeye
Ni byo dusomye mu gitabo cy’Abamakabe. Abavantara (Abagereki) bigaruriye abayisiraheli bagera n’aho babategeka gusenga ibigirwamana byabo, bagatera umugongo Uhoraho wabiyeretse abavana mu bucakara wa Farawo akabaha amategeko ababuganizamo ubuzima bwe. Ab’ibigwari barambiwe uwo mukiro bahawe n’Uhoraho, bemera guhakana Uwiyemeje kubabera Imana, bibagirwa ko nabo bamusezeranyije kubabera Umuryango! Amahirwe ni uko nta bapfira gushira: twumvise uko umubyeyi yashikamye ku kwemera kwe yunze ubumwe n’abana be, banga guhemuka ku isezerano bagiranye n’Imana baremera baricwa kuko bari bizeye kuzabaho iteka hamwe n’Imana nyuma y’ubu buzima.
Twumvise kandi uko Matatiyasi, abana be hamwe n’umuryango we banze kohoka ku bigirwamana n’ubutware bizezwaga, baremera bafata iy’ubuhunzi. Bahisemo guhungira no kujya gutura mu butayu aho gutura no gukorera mu buhumane-ubugomeramana.
Amaherezo, Imana iraganza
Mu isomo rya none twumvise ko amaherezo Imana itsinda. Ikibi kirakangata, kigatuma ab’imitima yoroshye bacika ururondogoro ndetse bagahebera urwaje n’ibyo gusenga bakabireka. Nyamara abihanganye bagakomera ku butwari, ubudahemuka, Uhoraho arabigaragariza. Imana ntiyahwemye kurengera no kwigaragariza umuryango wayo wanyuze mu bikomeye. Ubu noneho babonye agahenge.
Mu gahenge ntibadamaraye. Hari abo amahirwe ahuma amaso bakibagirwa Uhoraho. Hari n’abo ibyago n’ibibazo bigamburuza ku kwemera. Yuda n’abavandimwe be, bashimiye Uhoraho, we ubafashije gutsinda abanzi babo. Iryo shimwe barigaragaje basukura kandi bagangahura ingoro y’Imana yahindanyijwe n’abapagani. Ibi kandi bijyana no gusukura ingoro zacu bwite Imana yifuza guturamo: imibiri yacu ni ingoro ya Roho Mutagatifu. Tureke Yezu ayisukure nk’uko yirukanye mu Ngoro y’Imana ubusambo, ubucogocogo n’indi mirimo yose itaberanye n’ahatagatifu.
Dusane, dusukure kandi twige gusubiza Imana ishema ryayo
Hirya no hino twumva cyangwa tubona imyitwarire imwe n’imwe itesha agaciro ukwemera kwa Gikirisitu cyangwa ihindanya Ingoro y’Imana. Ingero: Hari abagome bahiga bukware Isakaramentu ry’Ukarisitiya kugira ngo barinyanyagize cyangwa barikoreshe mu mico ya gipagani. Hari abamenagura cyangwa bakiba amashusho matagatifu. Hari abiba ibikoresho byo mu Kiliziya. Ibindi: abakoreramo ibikorwa biteye isoni: kwiciramo abantu, kuhasambanira, kuharunda imyanda yo mu misarane…Ibi byose turabyumva mu biguhu birwanya Kiliziya. Hari n’abajya kuganiriramo, gutereteraniramo, gupangiramo za affaires, kuvugiramo no kohereza ubutumwa (butari ubw’ubutabazi bukenewe) ku matelefoni, n’ibindi. Hari n’abahagurukiye gusenya Ingoro-bantu z’Imana: abo ni abemeza amategeko n’abashyira mu bikorwa gahunda zo gukuramo inda ku bushake (kwica umwana ukiri mu nda ya nyina). Abo bose baba bari gusenya no kurimbura Ingoro y’Imana. Hari n’abiyemeza nkana guhumanya ingoro-muntu y’Imana: abo ni nk’abiyahuza ibiyobyabwenge, abasinzi, abagwa ivutu kubera ibiribwa n’ibinyobwa birenze ibikenewe n’umubiri. Abo bose batiramira, batifata haba imbere y’irari ry’umubiri, haba imbere y’ibiribwa n’ibinyobwa baba bahindanya Ingoro y’Imana.
Twakora iki: Ni ngombwa gusenga cyane kandi neza, kwitabira Misa, gushengerera Yezu muri Ukaristiya, kwiziga-kwitsinda, kwigomwa, kwibabaza, gushaka Penetensiya kenshi kandi neza, kurinda no kuba ijisho rya za kiliziya (Ingoro) zacu…Ibi n’indi migenzo myiza ni yo yonyine yifitemo ububasha bwo kugangahura, gusukura no gutagatifuza ingoro y’Imana mu bantu.
Ineza ya Yezu Kirisitu iraduhoreho maze duhore dutewe ishema no kwigumira mu Ngoro ye ntagatifu ari yo Kiliziya. Mutagatifu Andreya Dung-Lac na bagenzi be 117 bahowe Imana muri Viyetinamu ahagana mu 1615 kugera mu 1839, badusabire.
Padiri Théophile NIYONSENGA