Inkoni y’ubwami ntizatirimuka (…) kugeza igihe uwo igenewe azazira

Inyigisho yo ku ya 18 Ukuboza 2013,  Adiventi

Hifashishijwe aya masomo: Intg 49,2.8-10; 2º. Mt 1,1-17

Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe, Yezu akuzwe

Amasomo umubyeyi wacu Kiriziya yaduteguriye aradushishikariza kwitegura neza kwakira Umucunguzi dutegereje. Inyigisho tumaze iminsi duhabwa zatwibukije ko mu gihe cya Yezu, umukiza wari utegerejwe yashoboraga kuzaba nk’umwami Dawudi wari indwanyi yahesheje ishema umuryango w’Imana, cyangwa se akazaba nk’umuhanuzi Eliya nawe wari icyamamare mu gukomera ku Mana no gukora ibitangaza, cyangwa se akaba umuherezabitambo (padiri) nka Zakariya wafashije abari bahungutse bava i Babiloni kwubaka ingoro y’Uhoraho yari yarasenywe, akabafasha no kugarukira amategeko y’Uhoraho.

Yezu yaje bagitegereje uwo mucunguzi, abinjiramo, abageramo ntibabimenya. Yaje asumbye abo bose kandi ari nako akomatanya kuba Umwami, Umuherezabitambo n’Umuhanuzi. Nguwo uwo inkoni y’ubutware igenewe. Nguwo « Uwo amahanga azayoboka ».

Nk’uko Yakobo yahamagaje abana be akababwira ati « nimuterane mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza », ati « nimwegerane mwumve bana Yakobo », n’Abanyarwanda bakumviraho ! Nimwumve ijwi ry’Uhoraho umubyeyi wacu Kiliziya irangurura igira iti « nimuterane…nimwegerane mwumve bana b’Imana ». Ese kuki mutumva ijambo ry’Imana ?

Umwami uje, umucunguzi ugiye gusesekara ntaronda akaryango, nta hanga atonesha. Igitabo cy’intangiriro kitubwira ko n’ubwo acisha bugufi, nyamara ngo afite amakare nk’ayintare : « Yaciye bugufi, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura ? »

Ivanjiri itubwira ko uwo mwami afite aho akomoka. Akomoka mu muryango w’abemera. Igisekuru cye kiragendaa no kuri Aburahamu ngo ba ! Mu ivanjiri ya Luka ho barenga Aburahamu bagakomeza mpaka kuri Adamu nawe waremwe n’Imana ibyitondeye. Ibi bivuze ko atari abemera gusa aje kubera Umucunguzi ahubwo aje gucungura bene muntu bose, aho bava bakagera, nta kuronda umuryango uyu n’uyu.

Kuba ataziye umuryango wa Isiraheli gusa, bisa n’ibyateguwe iyo witegereje amasekuru ya Yezu nk’uko Bibiliya iyatubwira. Ubundi iyo bavuga amasekuru bagenda bavuga amazina y’abagabo. Nyamara mu masekuru ya Yezu usangamo abagore bake batazwiho kuba intangarugero cyangwa se bakaba ari abanyamahanga. Abo ni nka Tamara, Rahabu, Ruta w’Umumowabukazi, Betsabe umugore wa Uriya w’Umuhiti.

Yezu rero niwe Kristu, ni ukuvuga « Uwasizwe amavuta y’ubutore », Umukiza wahawe kuyobora umuryango w’Imana mu butabera n’amahoro. Hahirwa abemera ko ababera umwami, bagakurikira inzira ye. N’ubwo iyi nzira iducisha mu mfunganywa, ikatugeza ku musaraba, amaherezo ni uko Yezu ashirwa atsinze urupfu, hakaganza ubuzima bw’abazukanye nawe.

Bavandimwe, iyi minsi munani isigaye ngo twizihize Noheli ntituyipfushe ubusa. Twishakemo igikorwa gishimisha Imana, kigatuma n’abari bijimye bacya mu maso, bakamwenyura. Bityo tuzaba twiteguye neza umwami w’amahoro.

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho