Inkuru Nziza ni imwe rukumbi: iwawe yarahatashye?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 28 gisanzwe A

Amasomo: Rm 1,1-7; Z 97; Lk 11,29-32

Inkuru  ibaho, amakuru mabi atugeraho

Bavandimwe, haba mu gihe cyahise no muri iki, isi ntiyahwemye kuba mu makuba no kubona bamwe mu bayituye babaho mu kaga kandi bikozwe na muntu. No muri iki gihe, ntiduhwema kumva no kumenya uburyo hari abantu wagira ngo babereyeho kubabaza abandi. Twumva abakorera bagenzi babo ubugome ndengakamere, abambura cyangwa abikubira by’amahugu utw’abandi, abicanyi, abaterabwoba, abica impinja n’abageze mu zabukuru batakibasha imirimo y’ingufu n’andi mabi menshi. Hari aho abantu batotezwa bazira uko bavutse cyangwa imyemerere yabo…

Nyamara tunabona ingero z’inkuru nziza

Hari na byinshi byiza bibera kuri iyi si. Umuntu iyo abizirikanyeho asanga biganza inabi ihabera: Hari ababyara bagaheka bakarera mu mahoro, hari abahinga bakeza, bagasarura bakabirya amahoro. Hari abatunga bagatunganirwa bakisazira neza bagapfa  urw’ikirago. Hari abiga neza  bakaminuza, bagashaka akazi kandi bakakabona mu mucyo nta kimenyane, ruswa cyangwa icyenewabo.  Hari abahimbaza imyemerere yabo bisanzuye kandi bishimye. Hari abatera intambwe mu kwemera kwabo kandi bakabihimbaza ku mugaragaro mu mahoro azira itotezwa n’indi mihangayiko. Ibi byiza hamwe n’ibindi ntarondoye, uwo bibayeho, abyakirana ibyishimo, abamukunda bakizihirwa. Kuri bo byitwa inkuru nziza.

Iby’isi ni amabanga arenze muntu!

Hari ubwo amagorwa, amage n’ibibazo duhura nabyo muri ubu buzima biduhuma amaso tukibaza niba koko Imana ireba, niba ihari koko cyangwa niba koko ishobora-byose. Hari n’abagera aho bavuga bati: niba iyo Mana ari Urukundo kandi ishobora byose kuki idahaniraho ikibi n’abambari bacyo? Kuki ireka umugira-nabi akidegembya? Hari noneho n’abagira amahirwe yo kuba mu cyo nakwita inkuru nziza kuri bo, bakabaho mu munezero ku buryo bumva badakeneye indi nkuru-nziza kuko barangije gushyikira imaragahinda yabo.

Hari “inkuru nziza” n’INKURU NZIZA RUDASUMBWA

Abo bose, ari abacogozwa n’inabi n’amage y’iyi si, ari abahumwe amaso n’umunezero w’akanya gato w’iyi si, Pawulo arabereka kandi arabatangariza Inkuru nziza y’umukiro itsinda inabi ikimika umunezero w’ukuri kandi uhoraho.

Pawulo Mutagatifu, atangiye yandikira abanyaroma ababwira ati, nimuhuguke, mukanguke, muve mu bisanzwe mukurikire Inkuru nziza yaduteguriwe kuva kera na kare. Iyo Nkuru niza ni nayo abereye umugaragu. Iyo Nkuru nziza irakomeye cyane. Pawulo yemeye kuyihebera ubuzima bwe bwose. Koko ikintu umuntu atangaho igishoro ubuzima bwe bwose kiba gikomeye cyane. Ariko se ishingiye kuki ku buryo koko yatumye Pawulo ayishoramo ubuzima bwe bwose?

Iyo Nkuru nziza si amagambo, si ibintu, ahubwo ni Imana ubwayo ituye mu bantu, ikabaho nkabo, ikabana nabo, nta cyabo na kimwe yihunza uretse icyaha. Kandi Imana mu bantu irafatika, si igitekerezo cyangwa umurongo ndangamyitwarire ahubwo ni Imana-muntu, yitwa Yezu Kristu. Bavandimwe koko nta nkuru nziza yabayeho cyangwa izabaho isumba iy’uko Imana iri kumwe natwe muri Yezu Kristu. Turi kumwe ku buryo bw’ikirenga kandi bwuzuye muri Ukaristiya. Ni we rwose: Yezu ni muzima muri Ukaristiya. Iyo tuyihawe neza, ni we duhabwa mu bumana bwe, mu bumuntu bwe, umubiri n’amaraso bye maze akatubera icyarimwe Igitambo kidutsindira urupfu, Ifunguro ridutera imbaraga mu nzira igana ijuru n’Inshuti tubana akaramata iteka ryose. Pawulo yasobanukiwe rwose n’iri banga ry’Imana-muntu kandi mu bantu ahita yimika indamukanyo isumba iz’imico yose.

Mbese kuri  Mutagatifu Pawulo ntibihagije kuramutsa umuntu ngo: Muraho neza, komera cyane, mwiriwe yemwe, bonjour, buenos días, good morning, Guten Morgen n’izindi. Amabaruwa ye yose atangirwa cyangwa agasozwa n’indamukanyo isumba zose igusha kuri Yezu Kristu akuzwe. Urugero ni iyi twazirikanye mu isomo rya mbere, ari yo nanjye mbaramukije: Nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho