Inkuru Nziza ninde?

Inyigisho yo ku wa kane w´icyumweru cya 1  gisanzwe Umwaka C. Ku ya 14 Mutarama 2016.

1Sam 4,1-11; Sal43, 10-11.14-15.24-25;Mk 1, 40-45:

Inkuru Nziza ninde ? Ni Yezu. Inkuru Nziza y´Umukiro.  Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose.  Uyu munsi turmva aho Yezu atwereka ko urukundo rutavangura. Iyo ikaba ari Inkuru Nziza Yezu ubwe yamamaza muri rubanda rubabaye kandi rugoswe n´indwara zinyuranye.

-Inkuru Nziza n´agakiza ni Yezu. : Ati « Ubishatse wankiza ». Bavandimwe, iki n´ikiganiro mu ncamake Yezu agirana n´umurwayi w´ibibembe. Icyo kiganiro kirangira uwari igicibwa kubera indwara idakira yongeye kwakirwa nk´umuntu mu bandi. Icyo kikaba ari igikorwa cy´urukundo rutavangura. N´Inkuru Nziza y´umukiro ikiza muntu. Iyo Nkuru Nziza ni Yezu Ubwe.  Biragaragara ko nta muntu udakenera kubaho. Nta muntu utifuza ubuzima buzira umuze. Nidusabe rero tuzahabwa niba dusabanye ukwemera guhamye nk´uko uyu murwayi yaje agana Yezu  maze akamwinginga agira ati ” ubishatse wankiza“(Ivanjili). Kubera impuhwe,Yezu ati “ndabishatse, kira”. Iki n´ikimenyetso cy´urukundo rw´Imana rutagereranywa.

-Kugira ukwemera guhamye: Ivanjili y´uyu munsi iratugaragariza uburyo kugira ukwemera guhamye ari ingenzi mu buzima. Kuratumurikira bityo kukaturonkesha agakiza nyako kava ku Mana Nzima. Uko kwemera niko gutuma tuba umwe na Kristu. Zaburi nayo iti: « Nyagasani girira impuhwe zawe maze udutabare – Baduka , woye kudutererana burundu ». Uyu munsi Nyagasani aratwereka ko adashobora gutererana  muntu bibaho kuva yamurema. Cyane cyane iyo agoswe n´akababaro ntashobora kmutererana. Gusa kumenya ko Imana ihorana natwe bisaba kugira ukwemera no kwizera nta gushidikanya ko Yezu ari we Mukiza w´abantu.

Bakristu bavandimwe, dusabe Yezu atwongerere ukwemera maze kudukize. Uko kwemera guhamye niko kuzatuma tubana n´Imana n´abantu mu bihe byose. Twe twagize amahirwe atagereranywa tugasurwa n´Umubyeyi Bikira Mariya Ikibeho tumusabe ibyo dukeneye tubikuye ku mutima. Kandi We  ubwe yavuze ko atazatererana abana be. Tumukunde kandi tumubwire n´abatamuzi. Nyina wa Jambo duhore hafi igihe cyose.

Padiri Emmanuel MISAGO

Alcala- Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho