Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 27 gisanzwe A
Amasomo: Gal 1,6-12; Z111 (110); Lk 10,25-37
Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe. Mu isomo rya mbere (Gal 1,6-12), Pawulo ababajwe n’ukuntu mu Banyagalati harimo abagihuzagurika mu kwemera, bakohoka ku nyigisho zibonetse zose zihabanye n’ibyo Pawulo ubwe yigishije. Arigisha Inkuru Nziza y’Izuka rya Yezu Kristu ari yo rudasumbwa, yahava hakaza abandi bigisha ibindi, byongeye batera ubwoba. Hadutse abigishabinyoma batera ubwoba bagira bati: urarimbutse niba utiyambaje roho izi n’izi, niba udakoze imigenzo runaka bikurangiriyeho, niba utaziririje ibi n’ibi uragatoye..! Pawulo yabibukije kenshi ko ahari iterabwoba n’ubwoba hatarangwa Roho Mutagatifu. Uwemera aho guhaburwa n’iby’iyi si cyangwa n’abakwirakwiza ubuyobe we yizirika ku gitinyiro cya Nyagasani no gukomera ku Wo yemeye.
Pawulo ati: arakaba ikivume ubigisha ibindi yakwita inkuru nziza nyamara bihabanye n’Inkuru Nziza imwe ishingiye kuri Yezu Kristu. Koko Yezu Kristu ni Mana Nzima na Muntu rwose. Ni we wenyine utunganye kandi ni we wenyine usumba byose hamwe na Data na Roho Mutagatifu. Nta yindi nkuru nziza yasumba Yezu Kristu: Imana mu bantu. Kandi icyo muntu yafata nk’inkuru nziza nyamara kitinjira mu murongo wa Yezu Kristu, icyo cyaba ari inkuru mbi kuri muntu kuko cyaba kigamije kumurimbura.
Dusabe Imana Data idukomeze mu kwemera, ukwizera no mu rukundo kugira ngo twunge ubumwe na Kristu we Nzira ya muntu, akaba Ukuri kw’Imana na muntu byongeye akaba Ubugingo buhoraho kandi bwuzuye bwa muntu.
Padiri Théophile NIYONSENGA