Inkuru nziza yatsinze ibinyoma

Ku wa mbere wa Pasika – Ku ya 1 Mata 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 2, 14.22b-32; 2º. Mt 28, 8-15 

Inkuru nziza yatsinze ibinyoma 

Rimwe mu masomo akomeye Pasika ikwiye kudusigira ni uko Ukuri gushyira kugatsinda ibinyoma, urumuri rugatsinda umwijima, ukuri n’umucyo bigatsinda amafuti n’amatiriganya.

Iyo nyigisho ikubiye cyane cyane mu masomo yo kuri uyu wa mbere wa Pasika. Ukuzuka kwa YEZU kwabaye igikorwa gihanitse cy’Imana Data Ushoborabyose. N’ubwo YEZU KRISTU yari yarakomeje kubigarukaho mbere yo kujyanwa ku musaraba, byarinze biba abamukurikiye bose batarabyiyumvisha. Iyo biba ibintu byumvikanye, nta gukwira imishwaro no kumarwa n’ubwoba byajyaga kubarangwaho. Ikindi kandi kuva bari babonye apfuye, bagombaga guhita batangira kwitegura umunsi wa gatatu yari yarababwiye ko azava mu mva.

Dushobora gutangara cyane mu gukeka ko ahubwo abagome bicishije YEZU bo basaga n’abakomeje kuzirikana ijambo yari yaravuze mu gihe insuti ze n’abigishwa be bakomeje kujijwa kugeza ababonekeye ari muzima. Umwanditsi w’Ivanjili Matayo abiduha neza: “…bukeye bwaho, abatware n’abaherezabitambo n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato baramubwira bati ‘Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ‘nzazuka iminsi itatu ishize!’Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira rubanda bati ‘Yazutse mu bapfuye!’ maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere…” (Mt 27, 62-66).

Bagombye gutanga ibifaranga ngo bashyigikire ibinyoma byabo. Bakoze ibishoboka byose barinda imva n’ubukana bwinshi nyamara ntibamenya igihe yinyugushuye urupfu akazuka mu bapfuye. Uwanga kwakira ukuri wese agera aho agakorwa n’isoni n’ikimwaro abonye amayeri yose yakoresheje ngo apfukirane ukuri ahindutse zeru. Baca umugani mu kinyarwanda ngo akabaye icwende ntikoga: twakwibaza impamvu babonye umurambo bari barinze utakiri aho, bakanangira bahimba ibinyoma! Iryo ni ishyano ry’ubunangizi bwa muntu udashaka kwakira no kwemera ukuri.

Uko biri kose bari bafite ububasha bwa muntu bwo gupfukirana Inkuru Nziza y’Izuka, ariko ntibabishoboye kuko ibinyoma bidashobora guhangana n’UKURI. Ahubwo uko iminsi yagiye yigira imbere ni na ko ibimenyetso by’Izuka rya YEZU byakomeje kwiyongera. Kuri Pentekositi ho byabaye akarusho nk’uko twabyumvishe mu isomo rya mbere. Intumwa n’abigishwa bashize ubwoba bashira amanga batangaza ko KRISTU WISHWE yazutse mu bapfuye. Nuko iyo Nkuru Nziza ikomeza kwamamazwa ibohora abacakara ba Sekibi maze imyaka myinshi ishize natwe idutahaho i Rwanda.

Dufate umugambi mwiza wo kwemera ko imbaraga za YEZU KRISTU wazutse zisumba kure iza Sekinyoma, duhore twitoza kugendera kure ibinyoma aho byaturuka hose. Kurangwa n’ikinyoma ni ukwihemukira, kwidindiza no gutesha abantu igihe.

KRISTU YATSINZE URUPFU, NI MUZIMA ALLELUYA.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho