Intama mu birura!

KU WA 3 W’ICYA 3 GISANZWE B GIHARWE, 26/01/2021

Dore mbohereje nk’intama mu birura

Amasomo: 2Tm 1, 1-8; Zab 95, 1-10; Lc 10, 1-9

Amasomo tuzirikana kuri uyu munsi twizihizaho abatagatifu Timote na Tito, aradukangurira gushira amanga tugaterwa akanyabugabo no kwamamaza Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Niduterwe ishema n’isheja ryo kuba turi abigishwa ba Kristu.

Mu isomo rya mbere, twumvise Pawulo Intumwa agira inama umwigishwa n’umwana we Timote. Aramusaba kwivugururamo ingabire Imana yamushyizemo igihe amuramburiraho ibiganza. Agomba kumenya kandi ko Imana itamuhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. Aramuhamagarira kutazagira isoni zo kubera Umwami wacu umuhamya ahubwo ko agomba kuruhira Inkuru nziza, ashyigikiwe n’imbaraga z’Imana.

Mu Ivanjili, twumvise Yezu yohereza abigishwa be mirongo irindwi na babiri mu butumwa. Mbere yo kugenda, bagomba kumenya neza umurimo ubategereje: 1) Baziyuha akuya kuko imyaka yeze ari myinshi, abasaruzi bakaba bake; 2) Bazahura n’amagorwa akomeye kuko abohereje nk’abana b’intama mu birura; 3) Bagomba kwifuriza abo basanze amahoro kandi bakabibutsa ko Ingoma y’Imana yegereje.

Natwe Yezu yaradutoye hanyuma aradutuma. Ku bwa Batisimu, twinjiye mu muryango w’Imana ari wo Kiliziya hanyuma dusenderezwa ingabire za Roho Mutagatifu mu isakaramentu ry’Ugukomezwa bityo duhabwa imbaraga zo kwamamaza Inkuru nziza mu bantu. Inkuru nziza ya Yezu Kristu ihumuriza abantu ikabakiza, ikabereka inzira igana ubugingo ariko ntigamije kwagaza, kuguyaguya, kugusha neza no kunezeza ibikomerezwa byo kuri iyi si; igomba kwamamazwa uko yakabaye nta n’akadomo kavuyeho!

Iri jambo ni wowe ribwirwa none aha: ntukagire na rimwe isoni zo kubera umuhamya Yezu Kristu. Ni kuki uterwa ipfunwe no kugaragaza ko uri umukristu? Ese kuba umwigishwa wa Yezu Kristu ni bibi? Tugeze aho umwana arira nyina ntiyumve niba dusigaye twitiranya ibikocamye n’ibigororotse, ibizira amakemwa tukabikemanga. Turi mu isi yacuze umwijima, iracurama maze icurika byose. Ba rukarabankaba bagenda bareze agatuza, bivovota, bivuga imyato, bigamba ku mugaragaro ibikorwa bicura inkumbi mu gihe umugiraneza agendana ipfunwe yububa, yubitse umutwe nk’aho ari we mugiranabi! Ni wowe rero ugomba gucurukura ibintu: icyiza nigishimwe, ikibi cyamaganwe. Abahotozi ntibakagire ijambo mu gihe batarisubiraho, ntitukareke umugiranabi aducecekesha, aducamo ibice yitwaje imbaraga za kiboko.

Tumeze nk’intama mu birura. Niyo mpamvu tugomba guhora twiteguye gusobanurira buri wese aho duhagaze nta kujijinganya. Umukristu ntagomba kuba ikirumirahabiri, si nyamujya iyo bigiye, si usambira byose. Umukristu ni umuntu ufite umurongo ngenderwaho, agira intego y’ubuzima kuko twese turi mu rugendo rugana mu ijuru ari ho iwacu h’ukuri. Ubu buzima turimo butuganisha mu buzima buzima butazima aho tuzaba ubuziraherezo mu byishimo bidashira tutabyinishwa muzunga. Nitureke rero kwiteranya kubera ubu bucogocogo bw’ubuzima budushuka ejo bukazacumbikirwa ikuzimu kwa Nyamuzinda, ahubwo duharanire Ubugingo bw’iteka.

Dusabe Nyagasani kugira ngo aduhe kugira ubutwari bwo kuba abahamya b’Imana muri iyi si. Dutsinde ubujiji, isoni n’ubwoba bwo guhamya Imana aho rukomeye ; twimakaze ukuri, ikinyoma tukirwanye twivuye inyuma, tube urumuri n’umunyu w’iyi si, maze ubu buzima budufashe kwitegura ubuzaza aho tuzibanira n’Imana Data na Mwana na Roho mutagatifu, Umwe mu Batatu, uko amasekuruza azagenda asimburana n’amasekuruza. Amen.

Abatagatifu Timote, Tito, Melaniya, Tewojeni, mudusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho