KU WA 5 W’ICYA 14 GISANZWE A, 10/07/2020
Amasomo: Hoz 14, 2-10; Zab 50 (49), 3-4, 8-9, 12-13, 14.17; Mt 10, 16-23
Intama mu birura
Imana Data Ushoborabyose akomeza kwifashisha abahanuzi yitorera kugira ngo bakebure umuryango wayo. Tumaze iminsi twumva ubuhanuzi bwa Hozeya. Uyu yahanuriye Abayisiraheli bo mu gice cy’amajyaruguru cyari gifite Umurwa Mukuru witwa Samariya. Yahamagariraga bose kwisubiraho bakareka ibigirwamana. Ako karere kari karabaye mahwi n’abanyamahanga bagashumurije ibigirwamana byabo. Abahanuzi bakunze gusaba abantu bose kureka ibigirwamana. Yezu we yasabye Intumwa ze kujya kwigishanya ubwitonzi mu bantu no kubabwira nta bwoba.
1.Kureka ibitambo by’amafuti
Umuhanuzi Hozeya yatumwe n’Uhoraho kubatotera kureka ibitambo baturaga imana zitari zo. Yemezaga ko ari yo nzira yagombaga gutuma bagira amahoro. Hozeya yahanuye imyaka igera ku munani kuva muri 732 kugera muri 724 mbere ya Yezu Kirisitu. Nyamara se nyuma y’imyaka itatu muri 721, Samariya ntiyahise ifatwa n’Abanyashuru igahindurwa amatongo abantu bakajyanwa bunyago i Babiloni! Iryo ni ryo ryabaye iherezo ry’ingoma yigometse kuri Uhoraho.
Kugarukira Imana biratureba twese. Nk’uko iyo Abayisiraheli bayigarukiraga ibyago bigakurwaho, ni ko n’ubu abantu nibagarukira Imana bazarindwa ibyago byinshi. N’umuntu wese kandi ku giti cye iyo yinjiranywe n’ibihe by’umwijima agacumura, ntagarukana amahoro y’umutima atiyemeje kugarukira Imana. Yego igihe cyose kuyigarukira bisaba ineza yayo n’umutima wo gukorana na yo. Igihe hazaboneka abashinzwe abandi bumva iyo nzira, igihe umuntu wese azasaba ashikamye ineza yo kugarukira Imana, amahoro yayo azasagamba.
2.Ubutumwa mu gihe ba Neroni bari ku ngoma
Kamere y’abantu iragoye muri rusange. Kwakira Inkuru Nziza birabagora. Ndetse ahubwo hariho n’abayigezwaho bakabangura amacumu bashukamirije abo Yezu atuma hirya no hino. Si ibya none gusa. Ni ukuva kuri Yezu ubwe. Ni We wamenyesheje Intumwa ze ko aho azohereza akenshi zizamera nk’intama rwagati mu birura. Ni ko byakomeje kugenda. Tuzi ukuntu abakirisitu ba mbere i Roma cyane cyane batotejwe. Tuzi uburyo Neroni n’abamusimbuye bishe rubi Aba-Kirisitu. Babagaburiye ibikoko, barababambye barabatwika, babakoreye n’ibindi bibi byinshi. Gusohoza ubutumwa aho abayoboye ibihugu barwanya ukuri n’iby’Imana, ni ukwemera kugorwa nka Yezu wababajwe cyane.
3.Amatwara aranga abo Yezu atuma mu isi
Ese muri rusange ko isi yanga iby’Imana igahora ishaka kuyobya abo Yezu yatoye, ni ayahe matwara bakwiye kwikuzamo? Yezu Kirisitu arabitomora neza: “Dore mbohereje nk’intama mu birura; murabe inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. Muritondere abantu…”. Ngayo amatwara atatu y’ingenzi agomba kuranga umwogezabutumwa wese.
kuba inyaryenge. Utorerwa kujyana ubutumwa agomba kwigiramo ubwenge butuma yegera abantu agamije kubacengezamo inyigisho zibakiza zibabohora kuri Nyakibi. Mu migani imwe n’imwe batubwira inyamaswa zigira amayeri yo kumvisha abantu ibigoye. Yezu aratanga urugero rw’inzoka. Burya rero inzoka kuva kera yafashwe nk’inyamaswa y’inyaryenge. Bikekwa ko hano Yezu ayitangaho urugero azirikana amayeri yayo igihe yegereye Eva ikamurusha ubwenge akarangiza atamiye urubuto rwabujijwe akanarusangiza Adamu. Icyo gihe inzoka yabatsinze igitego cy’umutwe. Tuzirikane ko ariko bene izo nyamaswa zishushanya abantu bagaragaza iyo migirire iziganishaho. Iyo Ivanjili yandikirwa mu Rwanda, baba barakoreheje ishusho ya Bakame. Tuzi ko Bakame ari akanyamaswa k’inyaryenge n’incakura. Aboherezwa mu butumwa bagomba gusenga no kwihugura kugira ngo bunguke ubwenge bwo gutambutsa Inkuru Nziza.
Kuba intaryarya. Ubwo bwenge bukoreshwa ariko bugomba igihe cyose kuganisha ku neza y’abantu. Ujya mu butumwa arangwa n’imico y’amahoro n’ineza akaba umuziranabi nk’inuma. Iyi ifatwa nk’akanyamaswa katanduranya. Mu Rwanda twakoresha cyane ishusho y’intama dufata nk’inyamaswa itanduranya yemwe no mu bubabare iratuza. Abigisha bazaba mu isi ari nk’intama izira icyaha cyangwa inuma izira inabi.
Kwitondera abantu. N’ubwo abantu babi bazazironda intumwa, Roho Mutagatifu azaziha imbaraga zo kubitondera. Inyamaswa mbi ni umuntu! Uwa Kirisitu kenshi azababara kandi azangwa na bene wabo. Shitani yo yanga iby’Imana, ni yo ibiba urwango mu bantu. Kubona umuntu yangwa n’umuvandimwe we cyangwa umubyeyi we kubera Inkuru Nziza adashaka kwakira…Kubona umuntu ajyanwa mu nkiko na bene wabo kubera ko badashaka kumenya ukuri…Ni ishyano ryatugwiriye. Ariko hahirwa uzakomera ku Kuri no ku Nkuru Nziza kugeza ku ndunduro. Ni ko kuzarokoka iyi si yajwemo n’inabi, ikinyoma, ukwirarira no kugomera Imana. Intumwa n’abigishwa ba Yezu bamukomeyeho banyura muri ayo magorwa y’isi bagera mu bugingo bw’iteka. Ubu turabiyambaza. Agahe babaye kuri iyi si ntibagapfushije ubusa. Bakomeje kutubera urugero. Na ho abagiranabi dukomeze kubasabira guhinduka kugira ngo batazagwa mu kuzimu. Abari mu muriro barahagije! Dusabirane gutsinda.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Amaliya, Amelberga, Feligisi na Filipo bahowe Imana, Rufina na Sekunda bahowe Imana, Anatoliya na Vigitoriya bahowe Imana, Biyanoro na Silivani na bo bahowe Imana, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana