Intama zitagira abashumba

Ku wa kabiri nyuma y’Ukwigaragaza kwa NYAGASANI, 7/1/2020

1º. 1 Yh 4, 7-10; Zab 72 (71), 1-8; . Mk 6, 34-44

  1. Abanyabwenge bavuye iyo gihera

Turi ku wa kabiri nyuma ya Epifaniya. Turibuka ko kuri Epifaniya twazirikanye uburyo Nyagasani yigaragarije amahanga yose. Hari abanyabwenge bavuye iyo gihera baza kuramya Yezu mu gihe Herodi we atari yanasobanukiwe iby’ivuka rye. Ahubwo we yigize umubisha ashaka guhitana Umwana w’Imana akivuka. Nyamara uwo mwami Herodi ni we wari uyoboye Umuryango w’Imana. Ni byo koko ngo ubutegetsi bwose buturuka ku Mana! Nyamara iyo witegereje mu mateka ukongera ukareba uko byifashe mu isi ya none, hariho ubutegetsi wakwemeza ko bukomoka kuri Shitani. Mu kinyejana gishize umwe mu bantu b’ababisha babayeho yitwa Hitileri. Ni nde wavuga ko ubutegetsi bwa Hitileri bwakomokaga ku Mana? Yari ameze nka Shitani yicaye ku ntebe.

2.  Nyagasani akoresha abantu

Impamvu iyi ngingo dukwiye kuyitekereza cyane, ni uko Nyagasani yita ku bana be akoresheje abantu bategeka ibihugu. Kuva kera iyo abategetsi ari beza, twavuga ko koko imbaga ifite abashumba bayitaho. Ni uko byagendaga mu mateka y’Umuryango w’Imana. Iyo Umwami yubahaga Imana, abo ashinzwe kuragira na bo bagiraga amahoro. Iyo yabaga umuntu mubi agasuzugura Imana akimika ibigirwmana, ishyano ryabaga rigwiriye intama za Nyagasani.

  1. Yezu afitiye impuhwe intama zitagira abashumba

Mu Ivanjili twumvise none, twasomewe ko umunsi umwe Yezu yari akurikiwe n’abantu benshi cyane. Ngo yarabitegereje abona bameze nk’intama zitagira umushumba zashonje zajegeye. Ni We Mushumba w’ukuri, icyo gihe yakoze igitangaza cyo kubatuburira imigati bararya barahaga bakomeza urugendo. Ariko mu gutubura imigati, Yezu yahereye ku migati itanu yari aho n’ubwo yari mike cyane. Hari n’amafi abiri gusa. Ibyo bari bifitiye, ni byo yahereyeho arabitubura maze na bo babigaburira rubanda. Aha ngaha, Yezu aratwigisha ko ibyo dufite tugomba kubimuhereza kugira ngo abihe umugisha abitubure. Yewe, aduha n’imbaraga n’ubwenge bwo gukora kugira ngo dusaranganye ibiriho kandi bidukwire.

Yezu yashatse gutanga urugero mu kumenya abahobagira bameze nk’intama zitagira umushumba. Ni izabuze wa mutegetsi ukunda abe kandi wita ku byiza biriho akabisangiza bose ntawe uhejwe. Izo ntama ni izabuze abashumba bazirengera bazivuganira mu ruhuri rw’ibibazo. Izo ntama zitagira umushumba, ni izashobewe zishwe n’umudari n’inyota. Izo rwose, ni iziri mu kaga n’akangaratete kubera akarengane muntu agirira abandi.

  1. Turebe Yezu Kirisitu

Turebe Yezu Kirisitu. Yavukiye kuba Umukiza n’Umucunguzi wa bene muntu. Tumurangamire atwigishe kwita ku bo dushinzwe. Tumwitegereze ku musaraba dukebuke turebe hirya no hino ingorane zihari kuva mu Burasirazuba kugera mu Burengero bwaryo, Dusabire abashumba kuba abashishozi bitangire abo bashinzwe kuko ni cyo bazahemberwa mu ijuru.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Rayimundo wa Penyaforte, Virijiniya, Valantini, Lusiyani na Siro, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho