Intumwa Cumi n’ebyiri

Ku wa 5 w’icya 2 Gisanzwe C, 21/01/2022

1 Sam 24, 3-21; Mk 3, 13-19.

Ahamagara abo yishakiye

Uwo ni Yezu Kirisitu uhamagara abo yishakiye. Abo Cumi na babiri Yezu yatoye, ni bo babaye umusingi wa Kiliziya. Isomo tubona muri icyo gikorwa ni irihe?

1.Irya mbere: Gusenga.

Ngo Yezu yazamutse umusozi. Mbere y’uko atora Intumwa 12, Yezu yinjiye mu isengesho. Yaritaruye ajya gusenga bihagije. Mariko atubwira ibyo Yezu yakoze avunagura. Ni yo Vanjili yanditswe mbere y’izindi. Mariko yashatse kuvuga muri make cyane. Abandi bakurikiyeho, hari ibyo bagiye bongeramo basobanura kurushaho. Nk’aha Mariko avuga ko Yezu yazamutse umusozi, Luka we asobanura neza ko muri iyo minsi Yezu yagiye ku musozi gusenga. Ngo yakesheje ijoro asenga Imana. Nuko ngo bukeye ni bwo yahamagaye abigishwa be abatoramo 12 abita Intumwa (Lk 6, 12-13). Ni uko rero, Yezu yazamutse umusozi ajya gusenga mbere yo gukora igikorwa gihambaye cyo gutegura Kiliziya ye. Kuzamuka umusozi bishushanya mu Bayahudi kujya guhura n’Imana. Twibuke ko Musa yahuriye n’Imana ku musozi wa Sinayi. Twibuke umusozi wa Taboro. Twigire aho ko mbere yo gukora igikorwa cy’ingenzi tugomba natwe kuzamuka umusozi duhuriraho n’Imana. Iyo duhagurutse tujya gushyikirana n’Imana ahiherereye umwanya ukwiye, Nta kabuza Imana iradusubiza.

Kuzamuka umusozi ariko ntibikabe ikintu abantu bafata uko bishakiye nta kundi. Birazwi ko kuva kera mu mateka, hakunze kugaragara abantu bibera ku misozi gusa birengagiza inshingano zabo. Abo bavuga amasengesho y’urudaca bagasakuza bakaboroga nyamara ibyabo ari ukwibeshya n’amarangamutima y’amatagaragasi. Abo ntibarangwa n’urukundo, ntibuzuza inshingano bafite. Kuri bo usanga urukundo rwa mugenzi wabo rwarazahaye.

2.Gusenga, ni ugushyikirana n’Imana.

Ni uguterera umusozi w’ubuzima nta kwijujutira umunaniro n’amahwa ari mu nzira. Umusozi w’ubuzima uzamukwa buri munsi umuntu yubura amaso akayahanga Uhoraho. N’iyo yaba amerewe nabi, yumva ko Imana ashakisha kumva, ari yo yigize umuntu muri Yezu Kirisitu. Usenga neza kuva mu ntangiriro za Kiliziya, ni uwumva Yezu Kirisitu akumvira intumwa ze zakomeje Kiliziya kandi akihatira kumvira Roho Mutagatifu. Ibyo bivuze ko adakora ugushaka kwe. Akora ugushaka kw’Imana yumvira inama Kiliziya imugira. Kandi rero kuri iki gihe, umuntu wese woroshya, akora yumvira Kiliziya.

3.Kumvira Roho Mutagatifu.

Kuva kuri Papa kugeza ku waraye abatijwe, twese ni Roho Mutagatifu twumvira. Roho uwo, ni we ubwiriza Kilizya uko igomba kubaho. Ni We wabwirije abahanuzi ibyo bavuze. Ni We wayoboye Intumwa zitangiza Kiliziya zikayikomeza zigashyiraho abazisimbuye bakomeje guhererekanya umurimo wo gukenura imbaga kugeza ubu n’igihe byose bizuzurizwa Yezu agarukanye ikuzo gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Igihe Papa, Abepisikopi, abapadiri n’abandi bose babatijwe batega amatwi Roho Mutagatifu, barangwa n’Urukundo rushyitse. Icyo gihe nta kibatandukanya.

Mu mateka ya Kiliziya hakunze kugaragara abantu bagiye bikanyiza abandi bakivumbura hakaba ubwitandukanye. Uwitwa Ariyusi na Nestor baciye ibintu mu binyejana bitatu bya mbere. Kubera ibitekerezo byabo bwite basuzugura Abayobozi ba Kiliziya, Kiliziya nyine bayiciyemo ibice bibabaje. Tuvuge iki kuri Luteri wahanganye na Papa Lewo wa 10 mu mwaka w’1521? Yahakanye kumvira Papa. Wangira ngo yari yibagiwe ko Papa ari we Musimbura wa Petero! Ariko na none muri Kiliziya hari imyumvire ikocamye Luteri yashakaga ko bahindura. Papa na we icyo gihe yabuze guca bugufi ashaka gukubita akanyafu Luteri amufungira amasakaramentu! Icyo gihe habuze umwuka wo kumvira Roho Mutagatifu ku mpande zombi n’ubwo burya n’iyo abakuru ba Kiliziya baba batumva ibintu uko ubyumva bidakwiye kwivumbura ngo avuye muri Kilziya. Nyirayo Yezu Kirisitu akomeza kwiyoborera Kiliziya. Cyakora amadini n’utuvungukira twayo, si ibyo gukwiza ubutagatifu. Ni ikimenyetso cyo kutumvira Roho Mutagatifu.

4.Ubumwe bw’abakirisitu

Ibyo byose tubivuze tuzirikana ko turi mu Cyumweru cyahariwe Ubumwe bw’abakirisitu. Ni ukuvuga abemera Kirisitu. Abo ni abagatolika, Abarutodogisi, Abaporoso mu duce twose tubagaragaramo. Twisuzumye mu bwenge, twasanga mu by’ukuri utwo duce atari ngombwa. Burya kwikosora no kuva ku izima si ibya benshi. Muri iki gihe tureba amakosa yabaye kera tugapfukama tugasabira ubumwe bw’abakirisitu. Ab’ubu nta ruhare bagize muri ayo makimbirane. Ni yo mpamvu dushatse twarushaho kwegera ibiduhuza tugahunga ibidutanya. Ikibazo cy’ingutu, ni uko abo bagiye basuzugura bagashinga andi madini, basa n’abogeje ubwonko abayoboke babo babumvisha ko Kiliziya Gatolika yahindanye. Nyamara Yezu ayishinga ku Ntumwa yavuze ko itazatsiratsizwa n’imbaraga izo ari zo zose. Ikindi kandi Yezu yavuze ko ari kumwe na Kiliziya kugeza igihe isi iazashirira.

  1. Irindi somo tuvanamo (Irya kabiri): Ukwemera n’Urukundo

Turangize tugaruka ku masomo tuvana mu Ivanjili ya none. Irya kabiri ry’ingenzi, ni uko abo Yezu yatoye bari abantu basanzwe. Usibye kuba bari barakuriye mu idini ya kiyahudi, nta yandi mashuli ahambaye bari barize. Nyamara kubera gukunda Yezu no kwifuza kubana na We mu ijuru, babonye imbaraga zo kwigisha ibyo kumenya Yezu Kirisitu. Imbaraga z’ukwemera bari bifitemo zubatse Kiliziya ziyitambutsa mu itotezwa rikaze maze zirayikomeza kugeza na n’ubu. Abayoboke bagiye bava muri Kiliziya, twavuga ko bagize ibyago bikomeye. Dutangarira ukuntu abakuru ba Kiliziya mu ikubitiro babaye ibyatwa mu gukomera ku kwemera maze Kiliziya isi yashakaga kujegeza ikarushaho gukomera mu Kuri, mu Rukundo n’ukwizera. Ibihe turimo n’ibyatubanjirije bya hafi, na byo birakomeye. Bigomba abagabo koko bahamya Yezu Kirisitu. Kuri ubu twiga amashuli menshi nyamara ugasanga akenshi Urukundo n’ukwemera bicumbagira.

  1. Yezu atwigishe gusenga

Duhore turangamiye Yezu Kirisitu atwigishe gusenga no gusengera ibyo twifuza byamuhesha ikuzo. Dusabe ineza ye iduhore imbere twe kujya turata amashuli ahanitse mu gihe mu Rukundo dufobagana.

Yezu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Anyesi, Yohani Yi n’Umuhire Mariya Yozefa wa Mutagatifu Anyesi, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho