Intumwa nziza

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 4 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 7 Gashyantare 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe, Ivanjiri y’uyu munsi iratubwira uko Yezu yohereje ba cumi na babiri mu butumwa. Ikanatwibutsa ko buri mukirisitu wese ari intumwa. Muribuka ko umuntu ubatijwe mw’izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu ahabwa n’ubutumwa bwo kuba umuhanuzi, umusaserdoti n’umwami. Kuba umuhanuzi bivuze ko agomba kumva ijambo ry’Imana, akaryicengezamo, rikamubera urumuri, maze akarushyira abandi kugirango rubamurikire. Naho kuba umusaserdoti bivuzeko agomba kwitagatifuza agira neza, asenga kandi ahabwa amasakramentu akiza. Naho kuba umwami bivuze ko afite inshingano zo kuvugira no kurengera umuryango mugari cyangwa se igihugu cy’Imana abereye umuturage. Iyo mu isengesho rya Data (Dawe) uri mu ijuru dusabye tuvuga ngo “Dawe (wa twese) uri mu ijuru,… ingoma yawe yogere hose”, tuba dusabye gusohoza neza ubutumwa twahawe bwo kuba abami. Kuko ingoma y’Imana izogera hose nituyamamaza. Iyo ngoma ni iy’amahoro, y’umutuzo, y’urukundo, y’ubwubahane,…

Kugirango umuntu abe intumwa nziza bifata igihe. Bisaba kubanza kuba umwigishwa (disciple). Abo Yezu yashakaga ko bazamufasha kwamamaza ingoma y’Imana Se, yabatoreraga kubana nawe, bakamwiga imvugo, ingiro n’ingendo, bagafatanya nawe igikorwa cyo gukiza abantu. Nyuma nibwo yabohereje kumubera intumwa. Mwumvireho igituma gutegura umusaserdoti bifata igihe kirekire : ni ukugirango asome ijambo ry’Imana, arisogongere, aricurure, aryige, yumve kandi arebe uko Yezu aryigisha yabanje kuritegurira mu isengesho. Nyumaaa… nawe azabone kubumbura umunwa aribwire abandi.

Icyo intumwa zigomba kugenda zivuga kirasobanutse muri iyi vanjiri : kubwira rubanda ko ingoma y’Imana, ubutegetsi bwayo, byiyegereje abantu. Bityo ko bagomba guhinduka bakayigarukira.

Icyo zigomba kujya gukora nacyo kirasobanutse : gukiza. Gukiza bivuga gutanga amahoro ku mutima, ibyishimo n’umunezero. Ibyo intumwa zizabigeraho zirukana roho mbi, zikiza indwara zose z’umubiri n’iza roho.

Uko zigomba kwitwara nabyo birasobanutse : ntabwo bagomba kugenda nk’abavugabutumwa gusa ahubwo bagomba kongeraho n’ubutangabuhamya. Nicyo gituma bagomba kuba byibura babiri kuko ubuhamya bwa babiri bwemerwa kurusha ubw’umwe. Bagomba kwitwara gikene, bakambara imyambaro itinyura buri wese, bakavuga n’imvugo ihumuriza. Nta guhangayikishwa n’ibyo kurya kuko bazabihabwa n’abo bazagezaho ubutumwa.

Birashoboka ko intumwa zitakirwa neza. Icyo gihe zakwitwara zite ? Twibuke ko na Yezu byamubayeho. Iyo bigenze gutyo, intumwa zirinda guhindura abantu ku ngufu cyangwa ku gitugu. Umuco wo gukunguta umukungugu w’ibirenge ukawusiga aho ni ikimenyetso kibwira abakiriye intumwa nabi ko bakoze igikorwa kibashinja, ko kwuka inabi umuntu ugushakira ineza ari bibi. Iki kimenyetso gisa nikibabwira ngo “tubyaranye abo”.

Ni iki gitera intumwa akanyabugabo ? Ni uko Yezu iyo azohereje azivungurira ku bubasha bwe bwo kuvuga ijambo ry’irinyakuri, ryerekana inzira kandi rigatanga ubuzima. Azivungurira no ku bubasha bwe bwo gukora ibitangaza no gukiza indwara z’umubiri n’iza roho.

Bavandimwe, mbifurije kuba intumwa z’inyangamugayo kandi zihorana akabando igihe n’imburagihe kugirango ingoma y’Imana yogere hose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho