Intumwa Pawulo ishimishwa no kubabara

Ku wa 1 w’ icya 23 Gisanzwe, A, 11 Nzeli 2017

Amasomo:

1. Kol 1, 24-29; 2,1-3; Zab 62 (61), 6-7.9

2.Lk 6, 6-11

Isomo rya mbere rya none ryongeye kutwibutsa igihagararo cya Pawulo intumwa muri Kirisitu. Kuva aho ahuriye na Yezu Kirisitu, yambariye urugamba rwo kwishushanya n’Umukiza nyawe w’abantu. Yabonye ukuri, yarasobanukiwe, yamenye icya ngombwa muri ubu buzima, yiteguye guhara byose kugira ngo kubaho bitazamubera imfabusa.

Muri rusange iyo dusomye inyandiko za Pawulo Intumwa, turyoherwa n’uburyo asobanura amabanga akomeye ya Yezu Kirisitu n’ibijyanye n’ubuzima buzahoraho. Avuga ko yabaye umugaragu wa Kiliziya biturutse ku murimo Imana yamushinze mu bantu. Uwo murimo ni ugutangaza byuzuye Ijambo ry’Imana. Yaryamaje ku buryo bwuzuye ageza ku bemeraga kumwumva ibanga rihanitse ryahishwe kuva kera rikaba ritangarizwa abatagatifujwe. Abo ni abemeye kubatizwa no kubaho bakurikije Batisimu bahawe. Abemeye kubaho ari aba Kirisitu, ni bo bihatira kumva Ijambo ry’Imana bityo rikagenda rihugura ubwenge bwabo bakamenya byuzuye uko bagomba kubaho n’icyo bagomba gukora.

Ibanga ryacengewe n’abo Yezu yatoreye kwamamaza Inkuru Nziza ye, ni ryo ryahishuriwe abemera bose. Pawulo kimwe n’izindi ntumwa zose, yiyemeje kubaho amurikiwe n’iryo banga, atanga urugero yemera imibabaro yose yahuye na yo arangamiye Yezu Kirisitu. Iryo banga rihanitse ntiribitswa abapfayongo cyangwa ibyangwe. Ryakirwa n’abiyemeza kwihara, guhara byose no kunyura mu nzira Yezu Kirisitu yanyuzemo ari yo y’Umusaraba n’ibitotezo. Kirisitu yarababaye kandi umubiri we uzakomeza kubabara kugeza ku mutsindo w’icyaha n’urupfu. Hirya y’imibabaro, hari ibyishimo biteganyirijwe abatagatifujwe. Abatagatifujwe bashobora kwishimira imibabaro bahura na yo kuko nyine igamije kuzuza ibyari bibuze ku mibabaro ya Kirisitu. Umubiri we ari wo Kiliziya ukomeza kunyura mu mibabaro yuzuzwa n’abatagatifujwe bo mu bihe byose. Guhunga umusaraba n’imibabaro, ni ukwitandukanya na Kirisitu no kunyuranya n’Ibanga ryahishuwe muri we. Kwemera kubabara ugiriye Yezu Kirisitu na Kiliziya ye, ni ko kugaragaza umutsindo.

Ibyo Yezu Kirisitu yakoze twumva mu Ivanjili, ibyo intumwa ze zakoze aho amariye kuzuka, byose ni ukuri guhamya ko kuba kuri iyi si ari we twishingikirijeho ari ko kuri gukwiye guharanirwa. Nta byo guharanira amakuzo yo muri iyi si mu gihe abavandimwe benshi bataramenya ibanga ry’Umukiro w’iteka.

Dukataze nka Pawulo dusingiza Yezu Kirsiitu wadupfiriye. Twisunge Umubeyeyi Bikira Mariya. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho