Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya XVII gisanzwe/C
Amasomo: Iyimukamisiri 33,7-11;34,5-9.28 Matayo 13,36-43
Yezu naganze iteka kandi aharirwe ikuzo n’ibisingizo. Bavandimwe intungane ni umuntu wese wemera kugendera mu nzira y’urukundo, y’ineza n’ubutabera kandi agaharanira ko byose bigenda uko Imana ishaka atari uko we abyifuza.
Musa mu isomo rya mbere atubere urugero mu kwemera kugendera mu nzira z’Uhoraho. Guca bugufi no kwiyoroshya imbere y’Uhoraho byamuhesheje kuganira n’Imana nk’uko inshuti ziganira. Nyamara ubwo butoni, bwamusabye kwitsinda no kwiyibagirwa, yegukira umurimo yahawe wo kuyobora no kugira inama Umuryango w’Imana yarabereye Umushumba.
Yafataga umwanya akumva ibibazo n’ibyifuzo by’imbaga, akakira ushaka kugisha inama Uhoraho, ibyo byaberaga mu ihema ryitwa Ihema ry’IBonaniro rikaba ahitaruye hirya y’ingando. Uhoraho akigaragariza umugaragu we mu nkingi y’agacu yamanukaga igahagarara ku muryango w’ihema. Muri icyo gihe imbaga, yerekezaga amaso aho iyo nkingi y’agacu ihagaze, buri wese agaca bugufi agapfuma, ikimenyetso cy’ubwiyoroshye n’ubuto imbere y’Imana yahanze byose. Icyo gihe Uhoraho yiyeretse imbaga maze atangaza izina rye “UHORAHO”. Maze abivuga muri aya magambo dukwiye kuzirikana tukayagira ayacu atari kubera ubwoba ahubwo igitinyiro cyuje icyubahiro tumufitiye: “Ndi Uhoraho, Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka”. Nyamara nubwo ari Inyampuhwe ikagaragaza ubuntu bwayo mu bayo, iyo bibaye ngombwa iranahana, kugira ngo muntu yumve kandi amenye uburemere bwo kwigomeka no guhemuka.
Koko intungane ihorana ubushishozi, Musa amaze kumva amagambo Uhoraho Imana yivugiye ko igira neza kandi ikanahana yihanukiriye, Musa yakubise amavi hasi, yisabira kugirirwa ubutoni kandi ntiyabyihererana aboneraho no gusabira Imbaga yari abereye umuyobozi ngo bagirirwe imbabazi z’ibicumuro kuko uwo muryango wari ufite ijosi rishingaraye, ari byo kuvuga imbaga isuzugura ntiyubahe amabwiriza ihabwa, ahubwo ikajya itera Uhoraho umugongo ikikorera ibyo yishakiye. Ibyo byatumye Uhoraho aha Musa amategeko icumi bagombaga kubaha no kubahiriza kugira ngo babeho mu mahoro.
Ese aho ayo mategeko y’Imana turayibuka tukanayibutsa abandi? Turayubaha tukanayubahisha mu mibereho yacu ya buri munsi, kugira ngo atubere urumuri rumurikira intambwe zacu, ngo tubeho dutunganiye Imana n’abavandimwe bacu?
Abubaha amategeko y’Imana bakayashyira mu ngiro abo ni bo za Ntungane zizabengerana nk’izuba aho zinyuze hose, haba muri ubu buzima cyangwa mu buzaza. Ni bo mbuto nziza Yezu yadusobanuriye mu mugani w’urumamfu mu murima.
Muri uyu mugani Yezu yatwibukije ubutumwa bwamuzanye kuri iyi si, kandi abe tugomba gukomeza. Imbuto abiba ni urukundo, ubuntu n’ubudahemuka, impuhwe n’ineza. Inyigisho ze ni isoko idakama, aho buri gihe na buri wese ashobora kuvoma ibyiza byose bimukomokaho, aho dukura urumuri rumurikira intambwe n’ubuzima byacu ngo tutagenda kandi tukaba mu mwijima, kuko nta cyiza ushobora kutuzanira uretse ibyago n’urupfu. Niba dushaka gukura mu busabaniramana, tugomba kureka we ubwe akatwiyigishiriza, binyuze mu Ijambo rye n’itegeko ry’urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi bacu nkatwe ubwacu, kuko rikubiyemo ibyo Musa n’Abahanuzi bavuze. Iyo turihaye umwanya w’ibanze, iryo jambo rye rimurikira ubuzima bwacu, rikaturonkera umugisha, isi idashobora kutwaka.
Ubwo rero Yezu ari umubibyi w’ibyiza, umurima abibamo ukaba iyi si dutuye, twe tukaba imbuto nziza, niduharanire kureba uko isi yarushaho kuba nziza, ikarangwamo amahoro, urukundo, ineza, ubuntu, impuhwe n’ubudahemuka. Buri wese akirinda kuyisiga uko yayisanze. Ahubwo ku ngabire yahawe agakora ibishoboka byose, akayibera urumuri, kandi akaba urumuri rw’abe atarebye isano, indeshyo, inkomoko cyangwa igihagararo. Nyamara kubera ko hari umwanzi Nyakibi umwe uhengera dusinziriye akabiba urumamfu, ari rwo ubugome, ubugizi bwa nabi bwitwaje amaboko n’ikoranabuhanga, ubushinyaguzi, urwango, inzika, ubwicanyi n’ibindi bibi byose, ntitugomba kurangara, kuko ikibi cyose abakristu tugomba kukivudukana aho kinyuze hose kimwe n’aho gishaka kwinjira tukagihinda tukakima amayira. Niduhorana iryo shyaka umugisha n’ineza y’IMANA bizadusesekaraho natwe turabagirane nk’izuba.
Bavandimwe, dusabirane guhora tuzirikana amategeko y’Imana kandi Ijambo ryayo rimurikire ubuzima bwacu, bizadufasha gutsinda ikibi maze haganze icyiza ni uko Imana ikuzwe mu ijuru maze natwe abayo duhorane umugisha n’amahoro bitangwa na Yo.
Padiri Anselme Musafiri