Intungane zizajya mu bugingo bw’iteka

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo, C:

Ku ya 18 Gashyantare 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Lv 19, 1-2.11-18; 2º.Mt 25, 31-46

Intungane zizajya mu bugingo bw’iteka

Ejo YEZU yatwibukije ko umuntu adatungwa n’umugati gusa, ko anatungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana. Uyu munsi akomeje adusobanurira ko abatunwa n’ijambo rye bagaharanira ubutungane bazarangiza neza imibereho yabo hano ku isi: bazinjira mu ijuru bibonere ubugingo bw’iteka. Abasuzugura Ijambo rye bakikurikiranira gusa ibyo bashyira mu gifu kandi bakarangwa n’umutima mubi, abo bazajya mu bubabare bw’iteka, aho bazarira kandi bagahekenya amenyo ubuziraherezo.

Mu isomo rya mbere n’ivanjili, hose twabonyemo ibintu byose bishobora kutuvutsa ubugingo bw’iteka. Isoko y’ibyo bibi byose ni ugusuzugura Uhoraho. Ni We soko y’ibyiza byose. Iyo twisibiye amayira ayiganaho, ntidushobora kugera ku mazi afutse. Iyo soko y’Urukundo rutuganisha mu ijuru duciye ku bavandimwe bacu, ihorana ibyangombwa byose umuntu akenera mu rugendo rugana ijuru. Ni ho turonkere urumuri rwinjira mu mutima wacu rugacogoza umwijima, rukaduhuza n’abavandimwe. Amatwara dushobora kwigiramo y’agasuzuguro tugirira abaciye bugufi, uburiganya twigiramo tugamije inyungu zacu gusa, ubwirasi butuma twikanyiza tukaryamira abandi, ubujiji butuma tubaho turi imberabyombi n’andi matwara afifitse yose, byose tuzabitsinda twiyemeje kugarukira inzira y’UKURI YEZU KRISTU atugezaho. Iki gihe cy’igisibo gikomeze kudufasha kwiyungururamo imisemburo yose y’umuriro w’iteka. Nitwicishe bugufi twicuze koko.

YEZU KRISTU asingirizwe ibyiza byose adahwema kudukorera agamije kutuvugurura. Ingero nziza aduha z’abamukunda bakadutoza kumugana, abogeza Inkuru Nziza bagafasha urubyiruko kuva mu mwijima, abashinga ingo ku Rutare YEZU KRISTU, abakira ingabire y’ubuzima bakarera abana babo mu Rukundo rwa KRISTU, abitangira abakene, abihayimana b’indahemuka bakunda YEZU KRISTU bakatubera urugero mu mico no mu myifatire…Ibyo byose bitwereka ko gutangira ubuzima bw’ijuru tukiri hano ku isi bishoboka. Tunyure muri iyo nzira nziza dutsinde Sekibi ishaka kutworeka mu muriro w’iteka.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho