Intwari idahangarwa

Ku wa 5 w’ icya 5 cy’igisibo, A, 3/4/2020

1º. Yer 20, 10-13;Zab 18 (17), 2-3.5-7; Yh 10, 31-42.

Tumaze iyi minsi twumva amasomo adufasha kugendera mu nzira y’ubwigenge bw’abana b’Imana. Iyo nzira ihuza abantu bizeye rwose ko n’urupfu rwa hano ku isi rudashobora kutuvutsa ukwishyirukizana kw’aba-Kirisitu. Abantu bose bakurikiye Yezu bakiyumvamo umwuka w’ubuhanuzi bumukomokaho babaye intwari. Batambutse muri iyi si neza bayisigira umurage mwiza. Na ho ba “Rusisibiranyukuri” bo bakomeje inzira y’ukwibeshya. Babaye kuri iyi si bayobagurika. Babaye nka bariya Bayahudi twumva mu Ivanjili ya none. Abo ngabo Yezu yabahaga ingingo zibahugurira gukangurira ukuri ubwenge bwabo nyamara bo bakanangira bashaka kumwica. Isomo tubonye none ni irihe mu kurushaho gutsindagira ingingo tumaze iminsi tuzirikana? Ni ukwemera ko Uhoraho abana natwe akatwereka ibikorwa byiza.

1.Uhoraho ari kumwe natwe

Mu gihe Yeremiya umuhanuzi yari ashukamirijwe na rubanda rutumva ukuri, yaratinyutse akomeza guhanura. Yahagaze yemye aba intwari yatorewe gutsinda ibitari ukuri aho biva bikagera. Yeremiya at: “Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo ‘Nimumushinje natwe tumushinje!’” N’abahoze ari inshuti ze bahoreye nk’abandi bose bashakaga kumuhorahoza! Muri icyo gihe, Yeremiya umuhanuzi yari mu mazi abira. Ubuhanuzi bwe ariko, bwari ubuhanuzi buturuka ku Mana kuko atigeze aceceka ukuri. Yagiraga ati: “Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye ak’intwari idahangarwa”.

Isomo aduha kimwe n’ayo abandi bahanuzi muri rusange badusigiye, ni ukutagira ubwoba. Nta bwoba iyo tuzi ko turi kumwe n’Imana Ishoborabyose. Nta bwoba kuko tuzi ko ari yo tuganaho. Nta bwoba kuko ubuzima bwa hano ku isi buzagira indunduro mu buzima bw’iteka. Kandi tuzagezwa mu buzima bw’iteka n’ukuri nyakuri. Umuntu uba kuri iyi si yimika amanyanga, ubucabiranya n’ubutiriganya, aba yibeshya ko azi ubwenge. Nyamara ukwitarura ukuri bizamubyarira amazi nk’ibisusa. Azarohama mu nyenga y’umuriro. Abahanuzi kuva kera bafasha mwene muntu gutekereza no kunguka ubwenge. Inyigisho zabo zidufasha gukanguka tukava mu bitotsi by’ubujiji. Nta muhanuzi wigeze yigisha abantu akoresheje amagambo gusa. Ubuzima bwabo bwaherekezaga amagambo yabo maze ubutumwa bwabo bukaba impamo kuri buri wese. Nta muhanuzi witwaye nk’abasaseridoti batari bake mu bihugu binyuranye hirya no hino, ba bandi bajya kuri Alitari bakaryongora ngo barigisha! Iyo bagamije gushimisha abantu nta kuri baserura ngo bamurikire imitima y’abantu bose mu ngorane barimo, ubwo buhanuzi bwabo buhinduka ubuhanuzi-bunyoma! N’uwabatijwe wese kandi yahawe kugira uruhare ku buhanuzi bwa Kirisitu. Iyo ahengamye ntabone ukuri nyakuri gukiza, yiberaho mu bujijisi adashobora gufasha isi kuva mu mwijima. Roho mbi nitsindwe n’umwuka wa gihanuzi uhabura abahabye ugahumuriza abihebye. Ni wo ugomba kuturanga twese abakurikiye Yezu Kirisitu. Kumwizirikaho bifite ishingiro.

2.Yatweretse ibikorwa byiza

Uhoraho wakomeje abahanuzi bakaba intwari zidahangarwa, ni we uri kumwe na buri mukirisitu wese. Uyu na we yari akwiye gutsinda ubwoba bwose akaba kuri iyi agamije kuyubaka. Niyiyumvemo imbaraga ahabwa n’intwari nyantwari Yezu Kirisitu maze agire imbaraga z’intwari koko, akoreshwe n’umwuka wa guhanuzi. Narangwe n’ibikorwa byiza aho ari hose.

Umuhanuzi nyamuhanuzi w’ibihe byose yagiye impaka n’abayahudi arababwira ati: “Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa, icyo munterera amabuye ni ikihe?”. Icyo gihe ijambo yababwiye ryarabatsinze rwose. Ariko kubera ubwenge bwabo bwahuramye, bibwiraga ko ngo Yezu atuka Imana mu kuvuga ko ari we Mwana w’Imana kandi uriho mbere y’uko Aburahamu avuka. Ibyo batumvishije ubwenge bwabo bibwiye ko ari ubutukamana.

Ni nk’abantu bo muri iki gihe bananirwa guhangayikishwa no gushaka ukuri gukiza ahubwo bakica abanyakuri! Isi yarasaze kuko itemeyte Yezu Kirisitu we Nzira Ukuri n’Ubugingo. Amatwi arimo urupfu ntiyumva. Ukuri kose Yezu yabatangarije barakwanze maze bamuhigira kutamubura. Tuzi ko bamwishe ku munsi ubu twita uwa Gatanu Mutagatifu. Ni mu cyumweru gitaha tuzabyibuka. Abamugomeye benshi batekereje ko koko Yezu ari Umwana w’Imana igihe apfiriye ku musaraba maze isi igacura umwijima ku buryo bwagaragariye buri wese wari aho. Yezu amaze kuzuka, ni bwo intumwa ze n’abandi bigishwa bakomeye mu kwemera. Twebwe ubu nta rwitwazo dukwiye kugira. Hashize imyaka myinshi Yezu agaragaza ko ari muzima. Ntitwagombye kubaho tunyuranya n’ukuri. Ntritwagombye gupfukirana umwuka wa gihanuzi Yezu yatubuganijemo igihe tubatizwa.

Dusabire abahanuzi b’ubu babe abahanuzi koko. Alitari bahagararaho ibabere urubuga bahabwa mu kumurikira isi. Ntibagashore abantu mu rwijiji rutabavana mu gihu cy’ubujiji. Nibahangayikishwe n’ukuri mbere yo gushaka indonke no gushimisha abagenga b’iyi si. Nibarebe abahanuzi muri Bibiliya birebe. Nibitegereze Yezu Kirisitu ku Musaraba. N’uwabatijwe wese tumusabire imbaraga zo kuba kuri iyi si ahagarariye Kirisitu yifuza kuzasanga mu buzima buhoraho.

Yezu Kirisitu naduhagarareho muri iyi si yanga abahanuzi. Nasingirizwe umutsindo we wamuruye igihu cy’ubujiji n’ubugome. Umubyeyi Bikira Mariya naduhakirwe mu ijuru. Abatagatifu, Rikarido, Fara, Papa Sixti wa 1 na Ludoviko Sikorosopi (Scrosoppi), badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho