Inyigisho, 1 gicurasi 2013: Ibarema ari umugabo n’umugore

KU YA 1 GICURASI 2013:

Yozefu Mutagatifu, Urugero rw’abakozi

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 1, 26-2, 3 cg. Kol 3, 14-24; 2º.Mt 13, 54-58 

Ibarema ari umugabo n’umugore

Kuri uyu Munsi Mukuru wa YOZEFU MUTAGATIFU URUGERO RW’ABAKOZI, nimucyo tuzirikane ku buryo Imana yaremye abantu ibashyira mu busitani bwayo kugira ngo babereho kuyisingiza bakora uko yabibategetse. Kuba ku isi bakora neza uko Imana yabigennye, ni ko kuyisingiza no kugaragaza ishusho yayo. 

YOZEFU MUTAGATIFU yabaye umugabo w’indahinyuka kuko yaranzwe n’ubudahemuka ku Mana. Yari umubaji w’umunyamurava washinzwe kwita ku Mubyeyi w’Imana n’Umwana wayo YEZU. Ni we wujuje koko inshingano Imana yahaye muntu ikimuhanga. Yabanye na MARIYA mu bumanzi n’ubudahemuka ndengakamere. Ni ko Imana yabigennye, nta cyo YOZEFU na MARIYA bahinduyeho. Bombi babaye ABAGABO bahamya amabanga y’Imana mu bantu. N’ubundi UMUGABO ni ukomera ku MASEZERANO yagiranye n’Imana Data Ushoborabyose. 

Mu kwitegereza ishusho ya YOZEFU na BIKIRA MARIYA, biduha gusubiza ubwenge ku gihe, tugatekereza natwe uko muri ibi bihe dukwiye kuba ku isi. Ntidufite uburenganzira bwo kuyigenga uko twishakiye. Igishuko gikomeye cy’abantu ba none, ni uguharanira ubwenge n’ubushakashatsi, bwa bundi buganisha ku bukorikori bwanzikoraho! Ayo matwara mabi tuzi aho aturuka: ku cyaha cy’inkomoko. Icyo cyago ariko si urwitwazo kuva aho URUGO RUTAGATIFU rugororeye ibintu. YOZEFU MARIYA NA YEZU batweretse uko dukwiye kugarura isura y’UMUGENGABYOSE. Muri iki gihe dukora byinshi tukavumbura byinshi ndetse n’uburyo bwo guhembera urupfu mu bantu! 

Umubano w’umugabo n’umugore, ni wo mu by’ukuri ufasha isi gutera imbere. Umugabo n’umugore bagomba kuzuzanya mu bikorwa byabo bishingiye ku kurangamira Imana no kuyumvira. Ubwuzuzanye n’ubwumvikane bivugwa mu ibaruwa yandikiwe Abanyakolosi (Kol 3, 14-24), ntibushoboka mu gihe buri wese ashaka kwiberaho uko abyumva yirengagije Itegeko ry’Imana. Gukorera neza byose hamwe, na byo ntibishoboka mu gihe ingengabitekerezo (idéologies) mbi ziyobya zigatuma umugabo n’umugore batiyumva mu nshingano buri wese yahawe n’Imana. Uburinganire bwumvwa nabi. Imana yabaremye ari umugabo n’umugore. Hari imiterere y’umugabo, hari n’imiterere y’umugore. Hari abashaka kwitiranya ibintu. Urugero rworoshye rwumvikana: nko gushaka ko umugabo aba ari we utwara umwana mu nda ye…Ibyo ni uguhindanya ibyo Imana yaremye; umugabo ushaka kwihindura umugore cyangwa umukobwa ushaka kwihindura umuhungu; abashakanye badashaka kubyara kugira ngo bahore boza akarenge…Ibyo byose ni agahomamunwa. Si ko Imana yabigennye. Hari n’izindi ngero nyinshi buri wese yatubwira…YEZU KRISTU yatanze indi ngabire kuri bamwe babaho badashatse kugira ngo biyegurire gufasha umugabo n’umugore kuzuza inshingano zabo. Abo badashaka, ni abasaseridoti n’abiyeguriyimana baberaho kwamamaza Ijambo ry’Imana kuko ari ryo ryonyine ryumvikanisha uburyo umugabo n’umugore bashobora kuzuza inshingano zabo kugira ngo isi irusheho kuba nziza n’abayituye barusheho gutera imbere nyabyo. 

Dusabire isi n’abayigenga gusubiza ubwenge ku gihe, bamenye icyo Imana ishaka babone kugira ibyo bakora. Nibitaba ibyo iyi si bazayisenya bisenye. 

YEZU KRISTU ATUBE HAFI.

YOZEFU MUTAGATIFU NA BIKIRA MARIYA BADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho