Inyigisho: Nimuze tugendere mu rumuri rw’Uhoraho

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 1 cya Adiventi,

3 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Iz 2, 1-5, 2º. Mt 8, 5-11

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Nimuze tugendere mu rumuri rw’Uhoraho 

Kwitabira ubwo butumire, ni ko kwitegura neza ukuza kwa Nyagasani YEZU. Gukururwa n’iryo jwi riduhamagara, ni ko kwibonera neza uko YEZU KRISTU akiza. Abamwemeye yarabakijije. Yabacengejemo urumuri rwe maze amashagaga y’ubugome abakamukamo. Umukiza yasezeranyije umuryango wa Israheli kuza kubamurikira maze ibikorwa byose by’umwijima bikarangira. Abarwanaga bagatuza, ibirwanisho bigacurwamo ibikoresho bifite akamaro. Ivanjili yatweretse umutegeka w’abasirikare wemeye ububasha bwa YEZU bukamanukira ku mugaragu we agakira. Iyo vanjili ihuye neza n’isomo rya mbere kuko ibyo Nyagasani yasezeranye bizazanira amahoro isi, byigaragaje muri umwe mu bafite uruhare mu kurwanira ayo mahoro. Kwemera ububasha bwa YEZU bituma bumva kurwanira amahoro ku buryo bushya. Ni ikimenyetso cy’uko abantu bose nta kurobanura, ibyo baba bakora byose, bashobora gupfukamira YEZU KRISTU bakibonera ikuzo rye. 

Imyiteguro y’ukuza kwa Nyagasani, irangwa no kwikomezamo ukwemera. Muri Adiventi, ntidutegura ukuza kwa mbere kwa Nyagasani kuko kwarangiye Isezerano ryujujwe. Ukwemera dukwiye kugaragaza ni ukutwinjiza mu mutsindo we, ni ugutuma twumva ko tutari kumwe ntacyo twashobora, ni ukwireba mu mutima tukamenya ubwandu burimo maze tukamuhamagara akaza. Nta bitangaza by’ukwigaragaza kwe dushakisha kuko avuga ijambo rimwe gusa tugakira. Ni cyo amagambo y’uriya mutegeka w’abasirikare atwigisha. Yagaragaje ukwemera gukomeye. Yumvaga ko YEZU akiza atagombye kugera aho umurwayi ari imbonankubone. Ukwemera kwamubwiraga ko ububasha bwa YEZU budakumirwa n’imisozi. 

Muri iyi myiteguro ya Noheli, dukomeze twitegure ukuza kwa Nyagasani YEZU tumwemerera kwinjira mu mitima yacu kandi tutamugondoza kutwereka ibitangaza bigaragarira amaso gusa. Tumwereke uburwayi bwacu adukize, tumwereke abacu bamuri kure barwaye, ijambo rye rirabakiza maze twese tugendere mu rumuri rwe. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho