Inyigisho: Abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cya Adiventi, Umwaka C

9 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Bar 5, 1-9; 2º. Fil 1, 4-6.8-11; 3º. Lk 3, 1-6

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa

1.Inyigisho ya ngombwa

Twatangiye iyi Adiventi duhamagarirwa kwifata ku buryo bushimisha Imana. Kuri iki cyumweru cya kabiri, twite ku nyigisho Yohani Batisita yahaye abayahudi mu gihe YEZU KRISTU yari agiye gutangira ubutumwa bwe ku isi. Yohani Batisita yabashishikazaga kwisubiraho no kubatizwa. Iyo ni yo nzira yo kubabarirwa ibyaha bituzitira mu kugana Umukiza wacu YEZU KRISTU. Ntidushobora kumubona twibereye mu gihu gituma duhunga amayira ye. Igihu cyabuditse kigomba kweyuka kugira ngo dutere intamwe tujya mbere. Inzira nziza yo kwitegura Umukiza ni iyo yo kwisubiraho. Ni ko kuringaniza utununga tunungarayeho nyamara tudashobora kujya mbere.

Abahanuzi bateguriye umuryango w’Imana Ukuza kwa mbere kwa YEZU KRISTU ku isi. Bakunze gukoresha imvugo yo gusiza imisozi miremire kimwe n’utununga, gusibanganya imikokwe no kuringaniza hose kugira ngo bagendere mu mudendezo bamurikiwe n’ikuzo ry’Imana. Ni yo mvugo twumvanye umuhanuzi Baruki bavuga ko yabaye umukarani wa Yeremiya umuhanuzi. Igitabo cyamwitiriwe cyanditswe igihe abayahudi bari barajyanywe bunyago i Babiloni. Bashishikarizwaga gukomera ku Mana no gukurikiza Amategeko bakisubiraho mu mitima yabo. Yohani Batisita na we yakoresheje imvugo nk’iyo mu gihe YEZU yari hafi gutangaza Ingoma y’Imana. Na we ariko ubwo yibutsaga impanuro za Izayi umuhanuzi ati: “Nimutegure inzira ya nyagasani, muringanize aho azanyura! Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane. Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana”.

Abahanuzi bo mu Isezerano Rishya (ni intumwa) bo badutegurira Ukuza kwa kabiri kwa YEZU KRISTU ari na ko kwa nyuma gusoza byose ijana ku ijana. Imvugo bakoresha ni iduhamagarira kurangwa n’URUKUNDO rwa YEZU KRISTU. Ni yo nzira yo kwitegura kwakira Umukiza. Ni ko Pawulo intumwa yabitubwiye mu isomo rya kabiri. Arashimagiza Abanyafilipi kubera ko bakomeje kugaragaza ikinyotera cy’urwo RUKUNDO, natwe twumvireho duhore tugaburirwa ibidufasha kurukomeraho. YEZU KRISTU ntashobora kutwigaragazamo no kugera ku bandi atunyuzeho igihe cyose twitandukanya n’izira ze z’URUKUNDO. Inzira nyayo ni iyo yo kwisubiraho no kubatizwa.

2. Kwisubiraho

Icyo tugomba gushyira imbere twe abigisha mbere y’abandi Ijambo ry’Imana, ni uguhamagarira bose kwisubiraho. Uko kwisubiraho ni uguhindura imibereho yacu tukayishushanya n’URUKUNDO rwa KRISTU. Mbere yo kuvuga menshi twigisha, ni ngombwa kwiyigisha mbere na mbere. Ni ngombwa gutakamba tugira tuti: “Uhoraho unyigishe inzira y’ugushaka kwawe…”. Aho gushyira imbere icyubahiro cyacu, ni ngombwa kwigisha Inkuru Nziza twiyoroheje. Isi yacu ntikeneye abanyacyubahiro batubaha Imana. Icyeneye abaha Imana icyubahiro gikwiye mbere yo kubumbura umunwa ngo baravuga ibyayo.

Kwigisha kwisubiraho natwe twitoza iyo nzira yo kwisubiraho, ni ko gutegurira inzira za Nyagasani. Amatwara y’ukuri k’URUKUNDO rwa KRISTU twifitemo imbere, ni yo atuvuburira imbaraga zo kwigisha nta bwoba nta buryarya, tutagamije kwibonekeza ahubwo tugamije kurohora abarohamye mu rudubi rw’ibyaha.

Kimwe mu bigaragaza ko twisubiyeho, ni uguhora tuzirikana Amategeko y’Imana nta na rimwe dushyize ku ruhande maze tukicuza nta buryarya. Kwisubiraho by’ukuri ni ukwigobotora icuraburindi ry’ibyaha, tukakirana umutima usukuye YEZU muri Ukarisitiya. Kwicuza ni ugusohoka mu gihu kitubundikiye tugahanga amaso ibyiza by’Ijuru YEZU KRISTU adusezeranya. Kugira iyo nyota iturinda ubwoba bw’urupfu cyangwa impungenge z’uko umunsi umwe tuzapfa, ni ko guhora twiteguye kwakira UMUKIZA YEZU KRISTU. Muri ayo matwara, amasakaramentu yose duhabwa kuva kuri Batisimu, atugirira akamaro.

3. Kutizwa

Abantu batari bake ku isi, bahururira amasakaramentu kandi umutima wabo ari mubisi rwose udashaka kwakira ya nyigisho ibahamagarira kwisubiraho. Birababaje kubona ukuntu abantu batari bake bihaye gufata amasakaramentu nk’ikintu cy’ibirori bisanzwe by’inyuma. Gutegura batisimu y’umwana wabo, bene abo, usanga ari ugutegura gusa kunywa no kurya neza no kwambara neza. Ibyo nta kamaro iyo bidaherekejwe n’umutima ushakashaka Umukiro wa YEZU KRISTU. Iyo badafite ukwemera kubinjiza mu RUKUNDO rushyitse, ibyo bakora byose ngo barasenga nta mbuto zigaragara byera. None se ko n’abana babo bitababuza gutana! None se ko urwo rubyiruko rwitabira amasakaramentu bitarubuza kwiyandarika! None se ko abo bitwa ngo bashinze ingo, ko badatinda kuzisenya! Dushimire abakene bakora ibishoboka byose bagahabwa amasakaramentu nta mwirato kandi bagatoza n’abana babo kumenya YEZU KRISTU.

Dusingize YEZU tubikuye ku mutima, tumusingirize abasaseridoti hirya no hino ku isi bihaye gahunda yo kwihugura no guhugura abo bashinzwe mu ngeri zinyuranye babarizwamo. Abo basaseridoti bakerebutse usanga bitabira ubwabo guhabwa Penetensiya no gukangurira abakristu amahugurwa atuma basobanukirwa n’inzira z’iby’ijuru. Ntibapfa gutanga amasakaramentu. Bihatira igihe n’imbura gihe kugera mu mfuruka z’amaparuwasi bashinzwe bagamije guhugura abayoboke bose. Tumushimire n’abalayiki bafite ingabire yo gukunda YEZU no kwigisha abana babo kuva bakiri ku ibere inzira ya YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA.

4. Dusoze

Dusoze dusabirana kwitegura neza amaza ya Nyagasani YEZU twihatira kwisubiraho no guhabwa neza Amasakaramentu. Duhore dushimira Imana Data Umubyeyi wacu kuko atubabarira ibicumuro byacu igihe cyose tumutakambiye. Dusabire abari kure y’ukwemera bahinduke bagarukire YEZU KRISTU. Dusabire cyane cyane abasaseridoti kwivugurura no kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU bashize amanga.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho