Inyigisho: Ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi

Inyigisho yo ku wa Kane w’icyumweru cya 28 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 16 Ukwakira 2014

 

Bavandimwe,

Nimuzibure amatwi ivanjiri ibahanure,

1. Barabwiwe abafarizayi n’abigishamategeko, ubu nimwe mubwirwa bepiskopi namwe basaserdoti ! Yee. « Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe ». Aya magambo akakaye Yezu ababwira, arayababwira ari mu rugendo ajya i Yeruzalemu. Aziko yagambaniwe ariko aratota inzira ajya aho adakunzwe n’abategetsi. Nyamara abaciye bugufi bazamwakira mu rwamo rw’ibyishimo bavuga bati «Harakabaho mwene Dawudi! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!» (Mt 21, 9). Aho i Yeruzalemu, ingoro y’Imana yaboshywe n’abakagombwe kuyibohora. Bo bafite urufunguzo rw’ubumenyi, ariko bafunze inzugi banga kwinjira n’abashatse kwinjira barababuza. Bafite ubuhanuzi mu nshingano zabo ariko barituramiye. Ab’iyi ngoma rero bazaryozwa amaraso y’abahanuzi yamenetse kuva isi igitangira. Nyamara n’abashinzwe kwigisha umuryango w’Imana bazaryozwa ayo maraso.

2. Ivanjiri ya Luka guhera ku mutwe wa cyenda kugera kuwa cumi n’icyenda itubwira ukuntu Yezu yatangiye urugendo rwerekeza i Yeruzalemu, ukuntu yitwaye mu rugendo, ibyemezo yafashe, amagambo yavuze, inama yagiriye incuti ze n’uko yakiriye abamugannye. Muzasome neza iyi vanjiri maze abakurambere mu muryango w’Imana babaganirire ku mateka, umuco, ubutwari n’imiyoborere mu murya ngo w’abana b’Imana. Muri iki gice cy’ivanjiri niho dusanga ko ari mu nzira agana i Yeruzalemu, Yezu yanyuze mu gace ka Samariya maze abo muri Samariya banga kumwakira. Nibwo babiri mu bigishwa be bashatse kugwa mu gishuko cy’ubuhezanguni kuko umwigisha wabo yari asuzuguwe. Ngo Yohani na Yakobo babonye ko shefu wabo asuzuguwe niko kuvuga bati «Nyagasani, urashaka se ko dutegeka umuriro, ukamanuka mu ijuru, ukabatsemba?» (Lk 9, 54) Nyamara Yezu yarahindukiye arabatonganya cyane. Nuko ngo baboneza bajya mu rundi rusisiro (Lk 9, 55-56). Ikindi yakoze muri uryo rugendo ni ukohereza ba 72 mu butumwa amaze kubatongera muri aya magambo : « Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro abe muri uru rugo’ » (Lk 10, 3-5). Ni muri urwo rugendo kandi Yezu yigishije itegeko rigenga umuryango we : «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.» (Lk 10, 27). Nanone ni muri icyo gice cy’ivanjiri dusanga inyigisho y’isengesho rya Dawe uri mu ijuru (Lk 11, 2-4). Muri uru rugendo rugana i Yeruzalemu ni naho Yezu asaba abe guhitamo bakazinukwa icyabangamira inzira ye, aho ababwira ati « Utari kumwe nanjye, aba andwanya; n’utarunda hamwe nanjye, aba anyanyagiza » (Lk 11, 23).

3. Mu by’ukuri Yezu yari agiye i Yeruzalemu agiye ku rugamba. Atabaye. Nyamara utaricaranye nawe ngo baganire mu isengesho yashoboraga kwibeshya urugamba nk’uko ba Yohani na Yakobo bashakaga kumanurira umuriro ku banya Samariya. Na Petero yari yibeshye urugamba ubwo yacaga ugutwi k’uwitwa Malikusi amaze kubona Yezu bamutambikanye. Petero yaje kwibonera ko ari urundi rugamba ubwo Yezu yahitaga asubiza ugutwi mwene kwo. Mu bihe gikomeye nk’ibi, bitera agahinda iyo abakuriye umuryango batamenya kureba ikirere ngo basobanukirwe n’igihe barimo kugirango bahe icyerekezo abo bashinzwe. Kuko zitukwamo nkuru, abo Yezu yibasira kugirango arebe ko batabara umuryango ni Abigishamategeko n’abafarizayi.

4. Bepiskopi rero natwe basaserdoti nitwe dukuriye umuryango w’Imana. Izi mpanuro Yezu aha abigishamategeko n’abafarizayi nitwe ubu zigenewe. Abahanuzi bacibwa imitwe nk’uko byagendekeye Yohani Batisita, abahunze nka Yeremiya, abatawe mu buroko nka Pahulo,… n’ubu tubasanga mu muryango w’Imana w’iki gihe. None se ko dufite ubumenyi, aho ntituburyamanye kandi umuryango w’Imana usonzeye ukananyoterwa guhugurwa ? Iyo Yezu yitegereje abo yadutumyeho, aho ntabona bameze nk’intama zitagira abashumba ?

5. Bavandimwe bigishamatekeko namwe bafarizayi b’iki gihe, dore izingiro ry’impanuro y’uyu munsi. N’ubwo Yezu azi ko ab’iyi ngoma bazica intumwa azazibatumaho, ntabwo azatinya kuziboherereza. Ab’iyi ngoma bo bazahitamo kubica. Nyamara ijambo ry’Imana bazavuga, ari ryo jambo ry’urukundo, ntibazarirasa ngo baryice. Ntibazaritwika ngo rishye. Bazariboha barirohe mu mugezi ryange ryiburuke. Bazarifungira mu buroko, uburoko buzifungura nk’uko byagendekeye Petero nyuma y’uko Yezu azutse mu bapfuye. Bazashaka kuritemesha umuhoro abe ariwo ucikamo kabiri. Ubuzima buzatsinda urupfu. Abapfuye bazazuka. Urukundo nirwo ruzagira ijambo rya nyuma. Ubwo ab’isi bakangisha urupfu, Ubuhanga bw’Imana buzigaragaza mu nyigisho z’intumwa, kandi ubutabera buzagera kuri bose. Yee. Ab’iyi ngoma bazabazwa amaraso y’abahanuzi, ariko natwe niba tutihannye, ayo maraso natwe tuzayabazwa.

Ijambo ry’Imana rikomeze ribaryohere !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho