Inyigisho: Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 1 cya Adiventi,

Ku ya 5 Ukuboza 2012

AMASOMO: 1º. Iz 25, 6-10a, 2º. Mt 15, 29-37

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi

Ubura amaso urebe hirya no hino aho utuye. Itonde witegereze umusozi mutuyeho. Niba uri kure mu mahanga, isegonda rimwe rirahagije, nyarukira ku musozi wavukiyeho. Si aho wavukiye gusa hakuri kure ubu ngubu. N’aho utuye muri ako gace, muri uwo mugi, muri ayo magorofa y’i Burayi n’ahandi, reba uko abantu bahari bifashe, reba urubyiruko rwaho n’abakuru…Menya ko Uhoraho Imana Data Ushoborabyose afite umugambi wo kuharamburira ukuboko kwe. Usanzwe ubizi, umugambi we ni ukudukiza twese atubuganizamo amahoro n’ibyishimo bizatugeza mu ijuru. Umugambi we ntuzuzuzwa tutabigizemo uruhare. Uhoraho arashaka kuguha ubutumwa. Mwemerere kuko ubona ko iyo si utuyemo ikeneye gukizwa. 

Uhoraho arashaka kubaramburiraho ukuboko kwe gukiza. Arashaka ko mufatanya gukiza isi. Wamaze kwitegereza. Urabona neza ko aho utuye hari abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi bafite ubumuga bubazambiye. Wirangazwa no kubona abiruka n’amaguru nta kibazo bafite. Wirangazwa n’abahutera mu mamodoka n’amapikipiki n’amagare. Wirangawa n’abagenda bakimbagira bafatanye agatoki ku kandi, abandi barihinduye “beza” inyuma. Oya daaa! Indoro y’ushaka gufasha Uhoraho gukiza isi, ihuje n’iyo YEZU KRISTU yari afite igihe yagendaga muri aka kabande k’amarira n’amaganya. Indoro ye yabashije kumenya akababaro ka muntu mu mutima we maze amwereka aho azavana UBUZIMA nyabuzima, bwa bundi butononwa n’imungu. Indoro yawe ikwiye gucengera imibereho ya muntu w’iki gihe. 

Hari abacumbagira mu bicumuro. Uzi amategeko y’Imana Data Ushoborabyose. Uzi ko nta buzima mu gihe umuntu agendera mu nzira irwanya ayo mategeko matagatifu. Hari ibimuga byatondagiwe n’imungu. Abo ni abamugajwe n’ingeso mbi n’ingaruka zazo, nta byishimo bafite. Uhora ubabona, bereke YEZU KRISTU. Hari impumyi zahumagiriye kure. Ni abo bose batazi kwitegereza ibyiza by’Uhoraho ngo bakururwe na byo. Abo bose babihirwa n’ibintu bitagatifu, abo bitegereza Kiliziya n’amasakaramentu yayo ntibabone akamaro kabyo. Abo bose ni impumyi, ntibabona, bahereze YEZU KRISTU. Hari ibiragi bigingimiranya iteka. Ni abo bose badashobora cyangwa badashaka kuvuga YEZU KRISTU mu maso y’abantu. Abo bose babatijwe ariko badafite ibyishimo byo kurangwa n’imvugo y’URUKUNDO RWE. Batabare kuko Sekibi ishaka guhora ibavugiramo. Amagambo yabo ni ubumara, ururimi rwabo ruvubura indurwe irungurira inzirakarengane. Abo bose ni ibiragi, bahereze YEZU KRISTU. N’abandi bose ntavuze bafite ubumuga nawe ubona, bose bahereze YEZU KRISTU abakize. 

Muri iyi Adiventi, reka njye nawe twibwirize kwisukura kandi dushimire UMUKIZA wacu YEZU KRISTU ko yaje ku isi aje kudukiza. Twiyambaze bihamye Umubyeyi we utagira inenge BIKIRA MARIYA.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA, UDUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho