Inyigisho: Nimwizere Uhoraho iteka ryose

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 1 cya Adiventi

Ku ya 6 Ukuboza 2012

AMASOMO: 1º. Iz 26, 1-6, 2º. Mt 7, 21.24-27 

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

Nimwizere Uhoraho iteka ryose 

Dukomeje gutegura amaza y’Umukiza wacu YEZU KRISTU. Ejo twiyemeje gukangurira abandi kwemera ko ukuboko kwe kubaramburirwaho. Abemeye, tubashishikarize KUMWIZERA iteka ryose. Ubu butumwa ni ingenzi mu buzima bw’umuntu wese wagize igitekerezo cyo gutangira inzira imuganisha ku Mana. Gupfukama no kwakira umugisha we, ni ukwiyemeza kubeshwaho na We. Ni ugusenya ibindi byose twari twishingikirijeho bidafite ireme.

Mu Rwanda dukunze kuririmba tuti: “Ni wowe Rutare rwanjye Mana yanjye ni wowe niringiye, nzaguhanga amaso buri gihe ngusabe imbaraga maze ntsinde icyago”. Kwizera Uhoraho by’ukuri bigaragazwa no kumukomeraho cyane cyane mu bihe bikomeye by’ibigeragezo n’ibitotezo. Tuzi neza ko ari uwo mutsindo uduhingutsa mu Bugingo buzahoraho. Mu bihe byiza by’amahoro, dushobora kwirara. Igihe cyose turi mu mutuzo nta bitudurumbanya duhura na byo, nta bishuko bidushukamirije, dushobora gusenga tukibwira ko dufite imbaraga zihagije mu kwizera Uhoraho.

Iyo igihe kigeze tukabandagara, bigaragaza ko twibeshyaga ko twubatse ku Rutare nta kundi. Amasomo ya none aradushishikariza gusuzuma imbaraga dufite mu kwizera Uhoraho Imana yacu. Mu gihe gishize benshi muri twe baguye mu mutego wa Sekibi kandi bari basanzwe bahimbarwa mu isengesho. Byatewe n’iki? Twibwiraga ko dukomeye kuko twasengaga tukumva turyohewe. Nyamara nta mikomerere yacu igihe cyose tutubura amaso ngo turebe ibidushukamirije byose. Kuva tubyutse kugeza tujya kuryama, birakwiye ko duhora dutekereza ku rugamba duhamagariwe kurwana no kwiyumvisha ko tutazarutsinda tutunze ubumwe na KRISTU iteka n’ahantu hose. Guhura n’ibishuko, ibigeragezo, ibitotezo n’ibyago, ntitukabyange, ntitukabihunge. Ahubwo duhore twiteze ko byadushyikira maze uko duhumeka abe ari na ko turangamira YEZU tumusaba kuturokora no kudukomeza. Na ho ubundi ntibihagije kwishyira mu mutuzo utari wo ngo ni uko duhora tuvuga ngo “Nyagasani, Nyagasani”. Abavuga batyo ni abasenga. Ni twe rero. N’aho twasenga ubutitsa ariko duhora duhuhwa n’umuyaga wa Sekibi nta cyo dukora ngo tuyisezerere mu izina rya YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA, twubatse ku musenyi! Dusabirane gukomera no gutsinda, ni ko kwizera nyako.

YEZU KRISTU UMUKIZA WACU, NASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTARASAMANYWE ICYAHA, ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho