Inyigisho: Aho natwe ntitwaba turi ababembe tutabizi?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 28 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 13 Ukwakira 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo: 2 Bami 5,14-17, Zaburi 97(98), 2 Timote 2,8-13, Ivanjili ya Luka 17,11-19

(Mwarebera hano indi nyigisho ijyanye n’iki cyumweru ya Padiri Charles HAKOLIMANA)

Umuco w’i Rwanda udusaba kumenya gushimira abatugiriye neza. Ni ikinyabupfura. Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riratwereka ko gushimira umuntu bidahagije, ko iyo twongeyeho gushimira Imana biba bikwiye kandi bitunganye. Amasomo y’uyu munsi aratwereka uko tugomba kwitwara kugirango dukire indwara zitwugarije, zituma ducibwa mu masengero no mu ruhame rw’abandi bantu.

Umva ijambo ry’Imana, jya kwiyereka padiri

Iyo Imana ishaka kuduha umunezero wuzuye, ibyitwaramo nk’umurezi w’agatangaza. Irabanza ikadusukura, hanyuma ikatuvura, ikaduha agakiza, igasoza iduha umunezero. Ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriye kuri uyu munsi ritwereka aho twashakira umunezero wuzuye. Tuzagira umunezero wuzuye nidutega amatwi inyigisho z’abahanuzi nk’uko umujenerali w’umubembe, Nahamani, yabikoze maze agakira, umubiri we ugashusha nk’uw’uruhinja. Tuzasukurwa, dukizwe, maze tugire umunezero wuzuye nidusanga umuherezabitambo mukuru ariwe Yezu. Tugenekereje twavuga tuti umva ijambo ry’Imana, maze wisukure mu isakaramentu rya penetensiya, uhure na Yezu mu isakaramentu ry’ukarisitiya, uzakira maze ugire umutuzo mu mutima wawe.

Indwara y’ibibembe ni indwara mbi cyane

Indwara y’ibibembe bavuga mu gitabo cya kabiri cy’abami no mu ivanjili, abayirwaraga babaga ibicibwa. Baranenwaga, bagacibwa mu makoraniro rusange no mu masengero. Kurwara ibibembe byari nk’umuvumo. Ababembe bagendaga bambaye imyambaro y’ibishwangi. Aho banyuze bagasakuza bavuga ngo turahumanye, turahumanye ! Ibyo babikoreraga kugirango abantu babahunge, batabegera nabo bagahumana. Ibyo bigaragara no muri iyi vanjili kuko mbere y’uko aba babembe bageza ikibazo cyabo imbere ya Yezu, bahagaze ahitaruye kugirango batamwegera bakamuhumanya. Ivanjili itubwira ko baranguruye ijwi bagira bati : «Yezu, Mwigisha, tubabarire!» Iri sengesho ry’ababembe Kiliziya yarifasheho urugero rwiza rw’isengesho Imana yakira vuba. Mu misa turigarukaho kabiri mu gihe cya kyrie (Nyagasani tubabarire) no mu gihe cya « Ntama w’Imana ». Iri ni isengesho ry’intungane iri mu kaga.

Umujenerari w’umuvantara n’abasanzwe banenwa bashobora kudutanga agakiza

Mu gihe cy’umuhanuzi Eliya ntihari habuze ababembe muri Isiraheli, nyamara ni Nahamani w’Umunyasiriya wakijijwe. Mugihe cya Yezu, ivanjili itubwira inkuru y’ababembe 10 basukuwe, nyamara uwo Yezu yabwiye ati «Haguruka wigendere, ukwemera kwawe kuragukijije » ni Umunyasamariya.

Aba babembe uko ari babiri icyabaranze ni ukugarukira Imana. Umunyasiriya yabonye akize asubira inyuma ajya kureba Eliya, umuntu w’Imana. Ni nako byagenze ku Munyasamariya. Amateka y’aba bagabo babiri atwereka ko gusukurwa bidahagije. Kugirango ubone agakiza ugomba kwisubiraho ukagarukira Imana. Ikindi tubona mu masomo y’iki cyumweru ni uko yaba umuhanuzi Eliya, yaba Yezu nta jambo bigeze bavuga kugirango ababembe bakire. Bakize mu ibanga nta nduru ivugijwe. Mu byukuri agakiza gahabwa uwemera, akizera, akamenya gushimira Imana.

Nahamani yakijijwe umuhanuzi Eliya adahari. Ababembe 10 nabo bakijijwe Yezu adahari. Kuba Yezu yarakijije abantu batabari iruhande ngo abakoreho, kuba kandi Eliya yaranze amaturo jenerali Nahamani yashakaga kumuha, ibi bivuzeko ibyo umuhanuzi Eliya na Yezu bakoreye ababembe batari babitezeho amaramuko. Byari ugusoza ubutumwa bw’Imana.

Amasomo y’uyu munsi afite icyo atwibutsa kuri za misa tujyamo

Mu misa twumva ijambo ry’Imana. Rikatubwira icyo tugomba gukora ahangaha n’ubungubu. Iryo jambo dushobora kurisuzugura kuko ridahuje n’imyumvire yacu. Nyamara iyo tugize ukwemera n’ukwizera tukarishyira mu bikorwa, ntakabuza ritugezaho agakiza. Nahamani yagize umujinya yumvise uburyo yagombaga gukizwa ibibembe. Nyamara yisubiyeho akora ibintu byoroheje nk’uko umuhanuzi yari yabimubwiye maze arakira. Nk’uko byagendekeye Nahamani n’umunyasamariya, Imana itwinjiza mu mugambi wayo wa kera na kare wo kudukundwakaza. Iduha ibyishimo n’umunezero. Idusubiza mu muryango twari twarabayemo ibicibwa. Iradusukura, ikatuvura, ikadukiza.

Ivanjili y’uyu munsi isa nitwibutsa ko igihe tubatijwe twavutse bundi bushya dufite umubiri mwiza nk’uw’uruhinja. Nyamara twibagiwe kwita kuri uwo mubiri maze urwara ibibembe. Mu misa twibuka ko nta ndwara Nyagasani adakiza. Twibuka ko yanazutse mu bapfuye. Bityo rero nta ndwara yakagombye gutuma duta ukwemera. Nta mibabaro yagombye gutuma twiheba. Mu misa tugaburira umubiri twahawe kugirango uhorane itoto mu gihe twumva ijambo ry’Imana, dusengera hamwe, dusangira umubiri wa Kristu.

Ese aho natwe ntitwaba turi ababembe tutabizi ?

Aho abantu ntibadutinya, ntibaduhunga, ntibatwitarura kugirango tutava aho tubanduza ? Iki cyaba ari ikimenyetso ko turwaye ibibembe. Aho uburwayi bwacu ntitubuhisha, tukiyerekana uko tutari ? Ububembe bwacu dushobora kuba tutabubona ariko abandi babubona. Dushobora kuba tububona ariko ntidushake kubwivuza kuko twibwira ko budashobora gukira. Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi riratwumvisha ko ari ngombwa kumenya kwicisha bugufi, kwemera ko urwaye, ukabyakira, ukigira inama yo gushaka uwakuvura, ugatota inzira ujya kumushaka,… kugirango ukizwe ibibembe byawe. Kwakira ijambo ry’Imana twigishwa cyangwa twisomera, gusengana ukwemera n’ukwizera nibyo bishobora kudukiza ububembe bwacu.

Dusabe Imana kugirango ba jenerali Nahamani baboneke n’i Rwanda, bumve ijwi ry’ubuhanuzi, bakizwe, maze bakize abo bashinzwe gushakira umudendezo.

Icyumweru cyiza kuri mwese.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho