Inyigisho: Bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 3 cya Adiventi,

Ku ya 17 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Ibar 24,2-7.15.17a,b,c ; 2º. Mt 21,23-27 

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA 

Bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi 

Mu mateka y’ugucungurwa kwacu, twishimira abantu bamwe na bamwe bagiye bavumbuka igihe iki n’iki bagasobanura ibintu uko biteye. Abahanuzi babaye abantu badasanzwe bavugaga ibyo ab’igihe cyabo batashoboraga kumva ku buryo bworoshye. Ijambo ryabo ryabaga ari nk’inkota ityaye cyangwa ikibatsi cy’umuriro. Habayeho abahanuzi b’ukuri n’abandi b’ibinyoma. Abahanuzi b’ukuri ari na bo b’Uhoraho bari bafite amatwara yihariye. Ibyo bavugaga byose byarabaga kuko ukuri ntigutegwa n’icyo ari cyo cyose. Ni na yo mpamvu abanyarwanda bavuga ngo: “Ukuri guca mu ziko ntigushya”. Hari icyadutangaje mu isomo rya mbere: uriya muhanuzi w’ibinyoma witwaga Balamu w’ibigirwamana by’amahanga, biratangaje uko yatumwe kuvuma Israheli nyamara umwuka w’uhoraho ukamuhindurira indoro. Aho kuvuma umuryango w’Imana, yatangariye imigisha ya Israheli.

Ijambo ry’abahanuzi ryakunze kwitabirwa n’abantu bafite umutima woroshya kandi bashyira mu kuri. Muri rusange rubanda igira icyiyumviro rusange kiganisha ku kuri. Bumvaga kandi bakemera ibyo abahanuzi bavugaga. Ni uko abatware n’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bari bashukamirije YEZU ariko bafitiye ubwoba rubanda yemeraga rwose ko ibyo Yohani Batisita yari yaravuze byari ukuri kandi ko na Batisimu yatangaga yari mu Kuri kw’ijuru.

Mu gihe dutegereje ukuza k’Umukiza wacu YEZU KRISTU dusabe imbaraga zo kwigiramo umwuka w’ubuhanuzi utuma dutangariza bose Ukuri kwa YEZU KRISTU. Ntibyoroshye muri iki gihe ariko duhora twibonera ko YEZU KRISTU ubwe ari we ukomeza abe mu nzira imurikira abari mu mwijima.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho