Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 16 gisanzwe, C, 2013
Kuwa gatanu, 26 Nyakanga 2013 – Abatagatifu Anna na Yowakimi
Yateguwe na Padiri Pascal SEVENI
Amasomo: Iyim 20, 1-17; Zab 18, 8, 9, 10, 11; Mt 13, 18-23
Ku bahinzi bagikoresha uburyo karande (gakondo) usanga hari umurima bakunda kurusha indi kuko ngo urumbuka. Hakaba n’undi banga ngo urarumba. Uburyo karande mvuga ni imihingire ya gakondo itagira icyo yongerera ubutaka:bararima, bagatabira, bakabiba imyaka, bagategereza ko imera, bakabagara. Bagira Imana ibihe bikaba byiza ikabona imvura cyangwa izuba bikwiye igakura bakazasarura. Hehe no kongeramo ifumbire n’izindi nyongeramusaruro, kuhira se, gutwikira, n’ibindi. Mu gihe tugezemo, ubuhinzi nk’ubwo ntibugifite amahirwe menshi yo kurumbukira nyira bwo.
Ivanjili y’uyu munsi, Yezu arasobanura iby’umugani w’umubibyi twabonye ku wa gatatu. Yerekana impamvu zituma imbuto yabibwe na Nyirumurima (Imana) zirumba cyangwa zirumbuka. Abanza kwibutsa ko imbuto ari Ijambo ry’Imana ribwirwa benshi ariko rikumvwa na bene ryo. Ku byerekeye ikirumbo, Yezu aratanga impamvu eshatu. Iya mbere ni igihe Ijambo ry’Imana ribwiwe umuntu utaryitayeho na gato twakwita “Katabirora” cyangwa “Birihanze”. Ni byo agereranya n’umurima uri ku nzira ukubitana n’ibyonnyi by’amoko yose. Iya kabiri ni igihe Ijambo ryakiranywe n’umuntu wa “Bikabyo” ariko ujahagurika. Ntatuza ngo arituze mu mutima we nk’ubukungu bukomeye. Ahubwo uko aryakira vuba ni na ko n’ibindi byose bije bimuraha. Ni umuntu uhindira gusa utaregama hamwe, utazi ko guhitamo ari ukuzinukwa. Impamvu ya gatatu yo kurumba ni iyo Yezu yita amahwa apfukirana imbuto zamaze kumera akazibuza gukura. Ni wa muntu wemera (convaincu) ariko utabura ibyo yitwaza bimubuza kugendere ku byo yemera. Ni “Mutanyurwa” kuko ahora aganya ko atabona akanya n’uburyo bwo guhamya Imana, bityo agashigukira ibindi byamurangaza. Ni byo Yezu yita imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu.
Ni nde utabona ko ariya moko y’abantu barumbirwa n’Ijambo ry’Imana abenshi tuyabamo bitewe n’igihe tugezemo. Ari Birihanze rica mu gutwi kumwe rigasohokera mu kundi, ari Bikabyo wiyemera ko yaricengeye ariko ibigeragezo byaza bikamushungura nk’inkumbi. Ari na “Mutanyurwa” uyiharika izindi mana z’isi, nta wagira uwo atera ibuye. Emwe na Yezu ubwe nta we acira urubanza. Gusa icyo yifuriza buri wese ni ugutera intambwe tugana Nyamwete uryakira aryitayeho, akaryuhira rigasugira rigasagamba, maze rikarumbuka imbuto nyinshi. Gukurikiza Ijambo ry’Imana si agahato idushyiraho. Ahubwo ni umushinga w’ubuzima bwiza itugezaho ugamije kutubyarira inyungu twebwe ubwacu. Uwo mushinga ni uwo kwibanira na twe, tugasangira ubuzima bwayo ubuziraherezo. Ibyo Imana yabikoze kuva ikigirana amasezerano n’umuryango wa Israheli iwushyikiriza amategeko y’indobanure. Irya mbere muri ryo rikaba iryo kuyikunda ikatwikubira kuko idukunda ubudufuhira (Iyim 20,5). Ntiyifuza na rimwe kugira ibindi bidusangira na yo, bikavaho byadutesha urwo rukundo rw’umwihariko. Ni byo Bibiliya yita ibigirwamana. Ayo mategeko Yezu yakubiye mu iryo gukunda agamije kutugirira neza kuko ibyo adusaba biba bitunganye, bitanga amahoro n’umunezero by’umutima. Akaba ari yo mpamvu “bikwiye kwifuzwa kurusha zahabu, kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye; biryohereye kurusha ubuki, kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu” (Zab 18,11). Icyaduha ngo ibi umuririmbyi wa Zaburi avuga biduhame. Benshi muri twe ntiwasanga tumubaza tuti ese Ijambo ry’Imana igifu kirarisya? Dusabe Nyagasani gusobanukirwa n’uburyohe bwaryo, turyohokeho kurusha ibindi byose biritwambura, dusezerere kuba ibirumbo.
P. Pasikali Seveni