Inyigisho: Genda wiyereke umuherezabitambo

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 12 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 28 Kamena 2013 – Umunsi wa mutagatifu Irénée, umwepiskopi n’umumaritiri.

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 17, 1.9-10.15-2; 2º. Mt 8,1-4

None duhawe akandi kanya ko kuzirikana ko YEZU KRISTU ari kumwe natwe kandi nta kindi ashaka usibye kudukiza. Dupfa gusa kumusanga tukabimusaba. Erega nta we YEZU akiza atabishaka. YEZU ubwe yitegereza uburwayi bwacu akatugirira impuhwe akifuza ko dukizwa. Iyo twiyoroheje tukemera ko ari We ukiza, tukabimusaba tubishyizeho umutima, nta kabuza aradukiza. Umubembe yamwegeranye ikinyabupfura agira ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza”. Nta n’umwe umutakambira asubiza inyuma. Iyo tubimusabye atubwira nk’uko yabwiye umubembe ati: “Ndabishatse kira”.

Iyo YEZU KRISTU adukijije, ntitubyihererana. Bimenywa n’ikoraniro ryose kugira ngo umuryango we wose ushimire Imana. Ni yo mpamvu yasabye uwari umubembe kujya kwiyereka umuherezabitambo. Yego tuzi ko muri ibyo bihe ububembe bwari indwara batinyaga cyane ku buryo uwayikekwagaho wese yabuzwaga n’amategeko kwegera abandi. Ariko rero iyo hagiraga ukira, si we wabihamyaga ahubwo imikirire ye yasuzumwaga n’umukuru w’umuryango maze yasanga ari byo koko, akamuha icyemezo azajya yerekana gihamya ko yakize koko, ko nta we uzongera kumwishisha. Ibyo YEZU akora byose bifite umurongo bikurikira: yubaha abakuru b’amakoraniro n’ubutumwa bahawe. Yego ntibagomba kubyiratana, ariko burya YEZU KRISTU abanyuraho kugira ngo ageze ingabire ze ku bayoboke bose.

N’uyu munsi ni ko bimeze. YEZU KRISTU adukoreramo ibimenyetso byinshi, aduha ingabire nyinshi cyane, ariko kugira ngo zigirire akamaro Kiliziya yose, ni ngombwa ko abakuru b’amakoraniro babyakirana ukwiyoroshya. Abayobozi bose muri Kiliziya bashinzwe gutega amatwi Nyagani no gushishoza kugira ngo bayobore neza ingabire zose zigaragaza mu bavandimwe ku buryo bunyuranye kandi bwuzuzanya. Uruhare umuyobozi muri Kiliziya afite kugira ngo abavandimwe bakire Umukiro wa YEZU KRISTU ni runini cyane. Nta kubasuzugura, nta kubakerensa. Na bo ariko nta kubyiratana ahubwo ni ngombwa ko biyoroshya bihagije kugira ngo babe imiyoboro y’ingabire z’Imana. Duhore tubasabira.

Uwakijijwe, aribwiriza agatura igitambo cyo gushimira Imana. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU yohereje uwahoze ari umubembe gutanga ituro ryategetswe na Musa. Si ugutanga iryo turo gusa, ni no kujya mu ngoro agasingiza Imana yashaka agacinya akadiho mu byishimo. Bitera ubwuzu iyo tubonye abakristu badusanga basaba misa yo gushimira Imana. Hari n’abasaba misa yihariye maze umuryango wose ugakoranira mu Kiliziya ku munsi bahisemo bagahimbaza Misa mu birori bitangaje. Ibyo byose bigaragaza ukuntu abantu n’Imana bunze ubumwe. Amasezerano Imana yagiriye kera Abrahamu yarujujwe. Abemeye YEZU KRISTU bakwiriye ku isi yose biyumvamo ubucunguzi bwa YEZU KRISTU, ni yo nkomoko ya Abrahamu, Imana yujuje Amasezerano.

Duhore tuzirikana ibyiza YEZU KRISTU yatugiriye kuva aho tumeye ko ari Nzira Ukuri n’Ubugingo Imana Data asesekaza mu bemera bose, ntiduhwema kwiyumvamo ibyiza by’igisagirane bituganisha mu ijuru. Kwibagirwa gutura igitambo cyo gusingiza Imana, ni ukurangazwa bikabije. Dusabirane guhora twumva iruhande rwacu uwo YEZU KRISTU uje kudukiza.

Nasingizwe iteka ryose,

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho