Inyigisho: « Haguruka uhagarare wemye ! »

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya gatanu cya Pasika 

Ku ya 19 Gicurasi 2014

« Haguruka uhagarare wemye ! » (Intu 14, 5-18)

Ayo ni amagambo Pawulo yabwiye umuntu waremaye ibirenge akamukiza. Icyo gitangaza cyabereye ahitwa i Listitiri muri Likawoniya (muri iki gihe ni mu gihugu cya Turkiya). Pawulo na Barinaba bari bahunze ibitotezo bageze muri uwo mugi babona batagomba kwicara ubusa. Batangira kwamamaza Inkuru Nziza muri icyo gihugu cyari gituwe n’abapagani basengaga ibigirwamana kubera kutamenya Imana y’ukuri. Pawulo ntibyamworoheye kuyibamenyesha kubera imyumvire yabo n’uko bemeraga kandi bagasenga ibigirwamana. Turebe uko Pawulo yakijije umuntu wamugaye n’uko abanyamahanga babyakiriye.

  • Abari bahari

  • Umuntu waremaye ibirenge

Ntibatubwira izina rye. Ashobora kuba njyewe cyangwa wowe. Natwe dushobora kuba dufite ubumuga butubuza kwisanzura. Ubwo bumuga yarabuvukanye. Ntiyigeze atambuka. Pawulo ahageze agatangira kwigisha yamuteze amatwi. Afite ukwemera ku buryo bigaragarira Pawulo. Ku itegeko rya Pawulo, arabaduka agende kandi atari yarigeze atambuka na rimwe.

  • Pawulo na Barinaba

Ari kumwe na Barinaba. Arigisha Inkuru Nziza. Arabona ko uriya muntu afite ukwemera guhagije kugira ngo akire. Aramubwira mu ijwi riranguruye ati « Haguruka uhagarare wemye ». Icyo gitangaza kiratuma abaturage b’icyo gihugu bakeka ko ari imana zabagendereye mu ishusho y’abantu. Pawulo na Barinaba ntibumva ururimi rw’abo bapagani.Baratungurwa n’uko umuherezabitambo na rubanda bagiye kubatura igitambo. Barashishimura imyambaro yabo, basobanurire rubanda ko atari imana ahubwo ari bantu.

  • Umuherezabitambo w’ikigirwamana Zewusi na rubanda

Baratega amatwi inyigisho za Pawulo. Barabona igitangaza Pawulo akoze. Kubera kudasobanukirwa barakeka ko ari imana zabagendereye. Baratera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire bati « Imana zisa n’abantu zaje muri twe ». Barinaba baramwita Zewusi, ikigirwamana cy’Abagereki, naho Pawulo bamwite Hermesi umuvugizi wa Zewusi. Umuherezabitambo wa Zewusi muri uwo mugi, amaze kubona igitangaza Pawulo akoze, arazana ibimasa bitatse indabo abishyire imbere y’irembo. Arashaka ko we na rubanda batura igitambo Pawulo na Barinaba. Amagambo ya Pawulo aratuma batuza ariko bigoranye, bityo bareke kubatura igitambo nk’uko bari babigambiriye.

  • Uko byagenze

Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo. Kubera ko abanyamahanga n’abayahudi bashakaga kubicisha amabuye, bahungira mu migi ya Listri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tutikikije. Ntibicaye ubusa, ahubwo bakomeje kwamamaza Inkuru Nziza. Aho i Listri bafite ururimi rwabo n’imyemerere yabo. Basenga ibigirwamana byinshi.

Pawulo ahageze, akiza umuntu wari wararemaye wari ufite ukwemera.

Icyakora burya igitangaza ubwacyo, hari ubwo kitumvikana neza, kigasaba gukurikirwa n’inyigisho. Niko byagenze. Abaturage b’i Listri ntibasobanukiwe n’iki gitangaza, bacyumva ku buryo bwabo. Bashingiye ku migani ya kera, bakeka ko ari imana zabagendereye. Hari umugani wavugaga ko ibigirwamana by’Abagereki Zewusi na Herimesi baje ku isi biyoberanyije mu masura y’abantu, bagenda bakomanga ku ngo babura ubakira. Keretse urugo rw’abaturage bakuze Filemoni na Bocisi. Umudugudu utarabamenye ngo ubakire urengerwa n’amazi, abaturage bararohama.

Uyu mugani uradufasha gusobanukirwa impamvu aba baturage bafata intumwa nk’imana zabagendereye mu ishusho ry’abantu. Biteguye kuzakira bazitura igitambo. Umutambagiro w’abaje gutura igitambo uratuma Pawulo na Barinaba basobanukirwa kuko batumvaga ururimi rwo muri icyo gihugu. Pawulo na Barinaba barashishimura imyambaro yabo nk’ikimenyetso cyo kwamagana ubutukamana. Arabasobanurira Imana y’ukuri n’umugambi wayo.

  • Zimwe mu nyigisho twakuramo

  • « Haguruka »

Bavandimwe,

Natwe Yezu arashaka kudukiza. Azi uburwayi bwacu akatwoherereza intumwa ngo zidukize. Ntitunangire umutima wacu. Uyu munsi nitwe Yezu abwira ati “Reka kugenda wububa. Haguruka uhagarare wemye”. Bavandimwe, turakomeza guhimbaza iyobera rya Pasika. Kristu yarazutse ni muzima ari kumwe natwe. Arashaka kutuzura natwe. Arashaka kutuvana mu gahinda kugira ngo adusendereze ibyishimo, arashaka kutuvana mu cyunamo, akadutegurira ibirori, aratuvana mu mwijima, atujyana mu rumuri, aratuvana mu rupfu atujyana mu buzima.

Ririya jambo “haguruka” niryo bakoresha bavuga izuka. Natwe Yezu arashaka kuduhagurutsa mu byaha twarambarayemo, mu gahinda, mu ngeso mbi, mu mashyari n’ibindi Sekibi adahwema kudushuskisha. Yezu arashaka ko duhaguruka tugakomeza urugendo mu mahoro no mu byishimo tumwizeye. Tumwemerere atwigishe kandi adukirishe amasakramentu muri Kiliziya ye.

  • Gusobanukirwa n’ibimenyetso Kiliziya ikoresha mu kudutagatifuza

Kudasobanukirwa n’amasakramentu n’imihango ya Kiliziya bishobora kuba inzitizi mu bukristu bwacu. Hari ibimenetso byinshi Kiliziya ikoresha mu kudutagatiifuza : amazi, amavuta, ububani, amabara y’imyambaro n’imitako ya Liturujiya, urumuri, inzogera n’ibindi. Hari imihango myinshi ikorwa mu kiliziya mu gutagatifuza abakristu.

Ni ngombwa ko ababishinzwe bahora basobanurira abakristu, ntibakeke ko abantu bose babyumva, ntawe utabizi. Naho ubundi biba bya bindi byo « kurangiza umuhango » ntibishinge imizi ngo umuntu ahinduke by’ukuri bityo yere imbuto nziza kandi nyinshi mu buzima bwa buri munsi. Gusobanukirwa bifasha kurenga ubukristu bw’umuhango tukagirana igihango na Yezu Kristu.

  • Nimwigizeyo ayo manjwe

Pawulo abwira rubanda ati «  Inkuru Nziza tubamenyesha, irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose. » Natwe twakwisuzuma tukareba « amanjwe » ari mu buzima bwacu tukayigizayo tumurikiwe n’Inkuru Nziza twigishwa kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu. Nta kuvanga amasaka n’amasakramentu.

Tukomeze kuryoherwa n’Ijambo ry’Imana n’ibindi byiza Umubyeyi wacu Kiliziya adutungisha.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho