Inyigisho: « Icyo nshaka ni impuhwe, si ibitambo » (Mt 12,7)

Inyigisho yo ku wa Gatanu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, A

Ku ya 18 Nyakanga 2014

Amasomo: 1)Iz 38,1-8; zab: Iz 38,10,11,12ab,14b.17ab; 2) Mt 12,1-8

  1. Ni ngombwa gutakambira Imana

Bavandimwe ku isi abantu bahura n’amagorwa menshi, bahura n’ibibazo bitandukanye. Ibibazo abantu bahura nabyo babikemura kuburyo butandukanye. Harimo ababura icyo bakora bakagira bati « akaje karemerwa ! », abandi bakiringira imbaraga zabo bwite, abandi bakiringira imbaraga za bagenzi babo, abandi bagatabaza Imana nka Hezekiya (Iz 38, 3). Hezekiya, natubere urugero rwo gutakambira Imana mu gihe duhuye n’ingorane, twereke Imana ubuzima bwacu, tureke Imana iyobore ubuzima bwacu.

  1. Iyo utakiye Uhoraho, arakumva, akagutabara

Imana si igipfamatwi ; ni Nyirimpuhwe, ni Nyirimbabazi ; ni Nyiribambe. Imana iduha icyo tuyisabye, ndetse ikatwongerera n’ibyo tutayisabye « numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza (…). Nkongereye imyaka 15 ku gihe wari kuzabaho » (Iz 38,5) . Muvandimwe, niba ufite ikibazo kikugarije, ca bugufi, upfukame imbere y’Imana, uyibwire ibyawe, nibiba ngombwa unasuke amarira nka Hezekiya. Nuramuka ubikoze utyo, ntuzatinda gusubizwa. Dufatire urugero kuri Hezekiya (Iz 38), kuri Suzana (Dan 13), kuri Yozefu (Intg 39-41), no ku bandi batagatifu Imana yagiye yiyereka mu bihe by’amage.

  1. Imana niyo mugenga w’ubuzima bwacu

Uhoraho abwira Hezekiya ati “Nkongereye imyaka 15 ku gihe wari kuzabaho” ( Iz 38,5). Igihe umuntu amara ku isi kigenwa n’Imana. Nta muntu ufite uburenganzira bwo gushyira iherezo ku buzima bwe, abigirishije kwiyahura; kimwe n’uko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwambura mugenzi we ubuzima, abigirishije impamvu ibonetse yose; ibyo bibayeho twaba tuvuguruje umugambi w’Imana.

  1. Imana ntikeneye abayigira inama

Imana ntikeneye abayigira inama nk’uko abafarizayi bashaka kuyobora Yezu. Abafarizayi bashaka kwereka Yezu ko bamurusha kumenya amategeko y’Imana; ntibazi ko Yezu ari Imana. Ikindi abafarizayi birengagiza ni ukutamenya ko amategeko twayahawe n’Imana kugira ngo ubuzima bwacu burusheho kugenda neza. Amategeko abereyeho kugira ubuzima bwiza ; nta tegeko rigomba kuberaho kwica ubuzima, riramutse ribayeho ntiryaba rikomoka ku Mana, ryaba rikomoka kuri Sekibi. Icyo Imana yifuriza abantu ni ubuzima bwiza. Imana itanga ubuzima iminsi yose, no ku isabato harimo. Nta munsi n’umwe Impuhwe z’Imana zitagera ku bana bayo ; nta munsi n’umwe Imana idatangaho ubuzima ; kuko no ku isabato tubona abagore bibaruka abana, cyangwa abandi bagasama inda. Bavandimwe tureke Imana ituyobore, duce bugufi. Tureke kuvuga ngo iyo mba  « Imana », mba mbigenje gutya na gutya. Ibyo Imana ikora byose biba bitunganye, kandi biba biri mu mwanya wabyo.

  1. Icyo nshaka ni impuhwe, si ibitambo (Mt 12,7)

Ese impuhwe ni iki ? Impuhwe ni umugenzo mwiza w’imbonezabupfura utuma umuntu abona umunyabyago, akamubabarira kandi akamufasha. Ni byiza kugira impuhwe, kuko uzigira nawe azazigirirwa, « hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa » (Mt 5,7). Imigirire myiza y’impuhwe ikomoka mu mategeko y’Imana ; itegeko ry’Imana ritubwiriza gukunda Imana na mugenzi wacu. Tuzirikane ibi bikorwa birindwi by’impuhwe bijyanye no gufasha mugenzi wacu ku by’umubiri : 1) kugaburira umuntu ushonje, 2) guha icyo kunywa umuntu ufite inyota, 3) kwambika umuntu udafite icyo yambara, 4) guha icumbi abadafite aho bacumbika, 5) gusura abarwayi, 6) gusura imfungwa, 7) gushyingura abapfuye. Tuzirikane kandi ibi bikorwa birindwi bijyanye no gufasha mugenzi wacu ku buzima bwa roho : 1) kugira inama abashidikanya, 2) kujijura abafite ubumenyi buke, 3) gufasha abanyabyaha guhinduka, 4) guhumuriza abababaye, 5) kubabarira, 6) kwihanganira amafuti y’abandi, 7) gusabira abazima n’abapfuye.

Abantu batuye iyi si yacu baramutse bashoboye kumva aya magambo ya Yezu « icyo nshaka ni impuhwe si ibitambo », bagasobanukirwa n’amagambo ya Yezu, ntibayirengagize :

  • Ntitwakongera kumva havugwa umuntu wishe undi.
  • Ntitwakongera kumva havugwa abantu bishwe n’inzara, ngo twumve n’abantu bishwe no kurenza urugero mu byo kurya, cyangwa ngo twumve abamena ibyo kurya.
  • Ntitwakongera kumva havugwa abakuramo inda n’abashyingikira abazikuramo.
  • Ntitwakongera kumva havugwa abana batawe n’ababyeyi babo.
  • Ntitwakongera kumva havugwa abahura n’uburwayi bunyuranye bakubura ubitaho.
  • Ntitwakongera kumva abantu baca umugani bagira bati “ akaruta akandi karakamira”.
  • Ntitwakongera kumva havugwa n’ibindi bikorwa byinshi bibi bikorerwa abantu, buri wese ashobora gukorera urutonde

Bavandimwe, bana b’Imana, ncuti za Yezu, amaturo yose twatura Imana, ntiyayinyura mu gihe hari amajwi menshi adutakambira ngo tugire impuhwe ariko twe tukarusha gufunga amatwi. Ikiguzi cy’impuhwe ni urukundo rw’Imana. Nitwakira urukundo rw’Imana, tuzagira impuhwe. Bavandimwe, abenshi bakeneye impuhwe : isi yacu ifite abashonji, ifite abantu bambaye ubusa, ifite abadafite aho barambika umusaya, ifite abarwayi batandukanye, ifite imfungwa, ifite abapfusha abantu babo bakeneye gufashwa kubashyingura neza, ifite abagishidikanya, ,ifite abantu bakeneye imbabazi zawe,ifite abantu bakeneye guhumurizwa ; abo bose bakeye impuhwe z’Imana, zizabageraho binyuze kuri twebwe.

Imana ibahe umugisha !

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho