KU CYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA, A – 18 Gicurasi 2014
AMASOMO: 1º. Intu 6, 1-7; 2º 1 Pet 2, 4-9; 3º. Yh 14, 1-12
“Ntibikwiye ko tureka Ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura”
1.Ifunguro rya ngombwa
Amasomo y’iki cyumweru adufashije kongera kuzirikana ku cy’ingenzi kandi cya ngombwa mu buzima bwacu. Ku buryo bw’umwihariko, aba-KRISTU bafite umutima urangamiye ibyijuru kuruta ibyisi. None se twamenya inzira igana mu ijuru dute niba tutihatira kuyimenya? None se ibyisi byabuzwa n’iki kudutwara igihe dushyira imbere ibyo abagenga b’isi baturatira?
Birumvikana ko ntawe ushobora kubaho atarya. Ni yo mpamvu kuva mu gitondo kugera rirenga duhibibikanira imirimo dushinzwe kugira ngo haboneke umugati udutunga. “Udakora ntakarye”, ni ko Pawulo Intumwa yeruriye Abanyatesaloniki. Mu ntangiriro za Kiliziya, abakristu babagaho nk’umuryango umwe bagakorera byose hamwe. Ariko uko bagendaga baba benshi ni ko umurimo w’ubugabuzi warengaga ubushobozi bw’abakuru muri bo. Intumwa zahamagaraga abantu zikabigisha zikanabatoza gushyira hamwe no gusangirira hamwe. Igihe cyarageze ariko imirimo yo gushyira ibintu bisanzwe ku murongo ikaba myinshi. Bararebye basanga igihe kirekire bakimara mu igabura maze bamurikiwe na Roho Mutagatifu bibuka icy’ibanze batorewe: kwigisha Ijambo ry’Imana. Bafashe ikemezo cyo gutora abashinzwe by’umwihariko ibikorwa byo kugabura amafunguro asanzwe. Bo begukiye kwigisha Ijambo ry’Imana ari na ryo rihembura ku buryo bwuzuye.
Ijambo ry’Imana ni ifunguro rya roho. Ntirikwiye kubura. Nyagasani ahora ashaka abo ashinga ubwo butumwa. Abumvishe ijwi rye bakamukurikirira icyo cyo kumumenyesha abandi, begukira burundu gutagatifuza roho z’abantu no kuziyobora mu ijuru. Iyo ubwo butumwa budakozwe neza, hari roho zitakara bitari ngombwa.
2. Inshingano ya ngomwa ku bakuru
Abakuru b’amakoraniro bagomba kwitwararika ku butumwa YEZU KRISTU yabashinze. Igihe cyabo kuri iyi isi ni icyo kwitangira kumenyekanisha YEZU KRISTU We Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Kumumenya ni ko kumenya Imana y’Ukuri. Abashinzwe kumumenyakanisha bashobora kubura igihe cyo kwitangira ubwo butumwa bukiza bitewe n’uko igihe kinini bakimara mu gushaka umugati usanzwe w’umubiri. Birazwi ko mu mateka yayo, Kiliziya yihatiye guteza imbere amajyambere. Yakoze umurimo ukomeye wo kwamamaza Inkuru Nziza no kugeza ku isi amajyambere ya roho n’ay’umubiri. Aho ibintu bigeze, mu isi hari ubuhanga buhanitse: hagiye hacukumburwa uburyo bwinshi bwo kongera umusaruro (inganda nyinshi) kugira ngo abantu basirimuke kandi babone ikibatunga. Ntibikwiye ko abashinzwe amakoraniro bakomeza gushyira igihe kinini mu by’isi; ni ngomwa ko begukira gukiza roho.
Ayo majyambere aragaraga cyane mu bihugu byateye imbere. Igikwiye kwitabwaho cyane ubu, ni ugushaka uburyo abihayimana bakwitangira kurushaho umukiro wa roho aho kugaragaza inyota y’iby’isi nk’abandi bantu batazi aho urugendo barimo rubaganisha. Mu bihugu tuvuga ko bikennye, na ho Kiliziya yakomeje kwitangira gufasha mu majyambere y’umubiri; kubera impamvu tugenda tubona, byinshi muri ibyo bihugu bisa n’aho bitararenga umutaru byihaza; Kiliziya ntikwiye gukomeza gushyira imbere amajyambere y’umubiri gusa, ni ngombwa ko abatorewe imirimo mitagatifu bihatira gufasha abantu kwigobotora Sekibi bagakiza roho zabo. Ibyo bijyana no gushishikariza abalayiki kwitanga bihagije kugira ngo Ingoma y’Imana yamamazwe uko bikwiye.
3. Dusabire aba- KRISTU bose
Dusabe kugira ngo izina ryiza twahawe ridahindanywa n’uburangare. Buri wese azi igihe amaze ahazwa na Kiliziya ibyiza byo mu ijuru. Ni ngombwa gutekereza bihagije intambwe yateye mu kumenya no gukunda YEZU KRISTU; urugero rw’imyumvire ye mu by’ijuru; igipimo ubwitange bwe bugezeho mu kwitangira Ingoma y’Imana.
Dusabire Papa, Abepisikopi n’abapadiri; tubasabire guhorana imbaraga zo kurangamira iby’ijuru no gukorana umurava kugira ngo hatagira roho zitakara zajyaga kwigobotora ubuhendanyi bwa none. Ntihakagire ubura ifunguro rimutunga kandi Nyagasani YEZU KRISTU atanga ku buntu yifashishije abo yitoreye ngo bamamaze Izina rye kugeza igihe isi izashirira.
YEZU KRISTU nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe iteka. Amina.
Padiri Cyprien BIZIMANA