Inyigisho: Igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 cya Adiventi,

4 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Iz 11, 1-10; 2º. Lk 10, 21-24

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho

Dutangiye gutegura ihimbaza ry’amaza ya Nyagasani. Uwo Mukiza naza, isi izasagwa n’ibyishimo kuko azaba azanye umwuka mushya mu biremwa byose. Nta we uzongera kugira nabi. Ituze n’amahoro bizasakara mu biremwa byose.

Uwo Mukiza, azazanira isi impumeko nziza. Isi izuzura umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Imana n’uwo gutinya Uhoraho. Azakwiza atyo ingabire za ngombwa ku isi. Isi izavugururwa ibe nshya. Buri muntu azamenya igikwiye. Nta we uzongera guca imanza akurikije amarangamutima ye. Nta we uzagendera ku gihagararo cyangwa ku bigaragara inyuma gusa. Bose bazagendera mu KURI. Ibyo bizaba ryari? Igihe wiyemeje kwakira, kwemera no gukunda YEZU KRISTU. Icyo ni igisubizo cyihuse.

Abayisiraheli bamaze imyaka n’akaka bategereje uko kuza k’Umukiza. Abensi barahebye bacika intege bihimbira inyigisho zinyuranye zo kubahumuriza bya kimumtu kuri iyi si. Ibihe bimaze kuzuzwa, Umukiza yaraje ariko benshi ntibamumenya kuko yaje yuzuza ibyari byarahanuwe ariko kuko byahanurwaga abantu batabyumva, icyo gihe bamwe nta cyo basobanukiwe. Basa n’aho bari bikurikiraniye gusa kubyumva ku buryo bw’ubuhanga bunyesi.

Umukiza agomba kuza inshuro ebyiri. Ni ko byateguwe n’ab’ijuru. Hashize imyaka irenga 2000 aje bwa mbere mu isi nk’uko byari byarahanuwe. Icyo gihe yaje aje gusangira natwe imibabaro ya kamere yacu kugira ngo ayicungure. Yaje yiyoroheje cyane kugeza yemera gusuzugurirwa ku musaraba. Twe twitwa ko twinjiye mu Isezerano rya Kabiri, ubu dutegereje ukuza k’Umukiza ubugira kabiri ari na bwo bwa nyuma. Nk’uko aba kera batumvaga ukuza kwe bategereje bakarambirwa, natwe ubu ntitwumva neza uko ukuza kwe kwa kabiri kuzaba guteye. Azaza igihe tudakeka. Abahanga mu bya Tewolojiya basobanura ko yaje kandi ataraza (Déjà et pas encore). Mutagatifu Sirilo w’i Yeruzalemu asobanura neza ayo maza abiri y’Umukiza. Twagerageje kubivugaho twifashishije inyigisho ye. Ese twiteguye dute ukuza kwa kabiri k’Umukiza wacu YEZU KRISTU?

Dukomeze kwitegura dusaba ingabire yo kwiyoroshya no gucisha make kugira ngo ibyo Nyagasani atubwira yifashishije Kiliziya ye tubashe kubyumva no kubyakira neza. Twemere kuyoborwa na Roho utubuganizamo za ngabire Izayi yaduhanuriye aho kuburagizwa n’amanyanga ya Sekibi yigaragaza ku buryo bwinshi bw’ikinyoma muri iyi si. Dusabe cyane cyane ubushishozi kugira ngo tuzinjirane na YEZU mu ihirwe rizahoraho iteka mu ijuru.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho