INYIGISHO: Inama eshatu Yezu Kristu atugira uyu munsi

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 32 gisanzwe, C, 2013

Taliki ya 11 Ugushyingo 2013 – Mutagatifu Maritini, umwepiskopi

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Isomo rya mbere: Buh 1, 1-7; Ivanjili: Lk 17, 1-6

Bavandimwe,

Uyu munsi mu Isomo rya mbere twatangiye kuzirikana Igitabo cy’Ubuhanga. Kizaduherekeza muri iki cyumweru cyose dutangiye. Ni igitabo kiduhamagarira gushakashaka ubuhanga kuko ari bwo nzira yo kumenya Imana n’ugushaka kwayo; kuyitunganira no kwakira umukiro itanga.

Ariko kuri twebwe abakristu, nta bundi buhanga busumbye Yezu Kristu. Ni we koko “bubasha bw’Imana na buhanga bwayo” (1 Kor 1, 24). Ni we “Nzira n’Ukuri n’Ubugingo” (Yh 14, 6). Ni nayo mpamvu nifuza ko twongera kuzirikana inama eshatu atugira mu Ivanjili y’uyu munsi.

1. Twitondere kugusha abandi mu cyaha

Inama ya mbere Nyagasani Yezu atugira uyu munsi ni iyo kwitonda tukirinda kugira uwo tugusha mu cyaha, cyane cyane muri abo yita “abatoya”. Mu Ivanjili, ijambo “abatoya” rishatse kuvuga abaciye bugufi, abakene ku mutima no ku mubiri, abo isi yagize insuzugurwa, yatereranye kandi yakandamije. Abatoya ariko ni n’abana, ba bandi bafite umutima woroshye, bakeneye kwitabwaho no gufashwa kugira ngo bakure bajya ejuru; bivuga kandi abantu bose badukeneyo inkunga. Hari ubwo rero tugusha abo bose mu cyaha, kandi bari batugerejeho inama nziza n’urugero rwiza; badutezeho ko tubafasha gutera imbere mu byiza no mu mubano wabo n’Imana. Hanyuma bikabaviramo kugwa, tukabatera ibikomere bitavugwa, tukabatesha “irembo ry’Ingoma y’Ijuru” kandi natwe ubwacu ntitwinjiremo (Mt 23, 14). Hagowe rero umuntu ugusha undi mu cyaha! Yezu ati “Ikiruta kuri we ni uko bamuhambiraho urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha”!

2. Tubere abavandimwe isoko idakama y’imbabazi

Inama ya kabiri Nyagasani Yezu ni uguhora twiteguye kubabarira umuvandimwe waducumuye igihe cyose aje kutwitwaraho, akicuza. Imbabazi zijyana n’igikorwa nyabubiri: kuzisaba no kuzitanga. Gusaba no gutanga imbabazi ni ikimenyetso cyo kwicisha bugufi, kitwibutsa ko twese turi abanyabyaha, ko duhora dukeneye izo mbabazi, haba ku Mana, haba no kuri bagenzi bacu. Gutanga imbabazi byo ni ukugira umutima nk’uw’Imana Data, We uhora yicaye ku ntebe y’imbabazi, kugira ngo azigabire umuntu wese uje uzisonzoye, wemeye kwicuza ibyaha bye. Umubare “karindwi” ushatse kuvuga incuro zitabarika. Ni imbabazi zitabara, zitanzwe umuntu atagononwa kandi zitajya zigira igihe zirangiriye.

Muvandimwe, isoko y’imbabazi ntigakame iwawe; izajye ihora idudubiza ineza n’impuhwe ku bakugana bose, bakwicuzaho kuko baguhemukiye. No kuri Nyagasani ni uko biteye. Ni We Nyir’impuhwe z’igisagirane kandi urukundo rwe ruhoraho iteka.

3. Tuzirikane imbaraga z’ukwemera

Inama ya gatatu Yezu atugira ni ukugira ukwemera. Igihe abigishwa bumvise uburemere bw’imbabazi, bamusabye kubongerera ukwemera : «  Twongerere ukwemera. » Igisubizo cya Yezu cyaberetse koko ko ukwemera ari ngombwa kuko gufite imbaraga zikomeye, n’iyo kwaba kungana n’impeke y’ururo. Yagize ati “Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ‘randuka, ujye kwitera mu nyanja’ kikabumvira” (Lk, 17, 6). Ukwemera kudushoboza ibyo twebwe mu maso y’abantu twumva ko bidashoboka.

« Twongerere ukwemera », natwe iri sengesho ry’abigishwa ba Yezu Kristu turigire iryacu uyu munsi, kugira ngo tubashe kurandura mu mitima yacu no mu buzima bwacu ibintu bitubuza kwegukira Nyagasani n’ingoma ye y’urukundo, imbabazi, ubutabera n’amahoro.

Bavandimwe,

Dusabe Mutagafitu Martini w’i Tours duhimbaza uyu munsi kubidufashamo, we uzwiho cyane ukwemera gukomeye n’urukundo rw’abakene n’abaciye bugufi. Koko rero, igihe yari akiri umwigishwa yitegura kubatizwa, yagurumanye urukundo rwa Kristu, maze afata igishura cye akigabanyamo kabiri, kugira ngo igice kimwe acyambike umukene bari bahuye. Nguko ukwemera gukomeye kudatana n’ibikorwa, cyane cyane ibikorwa by’urukundo.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho