Inyigisho: Kiliziya idufasha kugira ibyishimo nyakuri

Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya 5 cya Pasika

22 Gicurasi 2014

Amasomo: Int 15, 7-21; Zab 95(96); Yh 15, 1-9

Ibyishimo byo kubana n’Imana

Iyo usomye ivanjili yo kuri uyu wa kane, ukazirikana ko amagambo ayirimo yayavuze kuwa Kane Mutagatifu, hasigaye amasaha make ngo Yezu afatwe ababazwe kugeza apfuye, utangazwa no kumvamo ijambo ry’ibyishimo. Amagambo ya nyuma ya Yezu, n’imyifatire ye muri rusange, ntibigaragaza ubwoba bw’urupfu gusa, cyangwa agahinda ko kunangira umutima kwa Yeruzalemu, ahubwo harimo n’ibyishimo afite byo kuba atarigeze anyuranya na Se. Ibyishimo ni kimwe mu birango by’ukwemera kwacu. Umukristu ni umuntu urangwa n’ibyishimo. Si umuntu ushakisha ibyishimo, ahubwo muri kamere ye harimo ibyishimo, yemwe n’ubwoba bw’urupfu budashobora gupfukirana burundu. Kamere nkirisitu ni kamere y’ibyishimo. Ibanga nta nta rindi, ni ukubana n’Imana yo soko y’ibyishimo, cyangwa kuba mu Mana nk’uko zimwe mu mvugo z’ubu zibivuga, ukunga ubumwe nayo.

Twaremewe kwishima

Iyo witegereje abantu muri rusange, ukareba uko bahora bashakisha ibyishimo, usanga muri kamere ya muntu yararemewe kwishima. Abantu barakora bakiyuha akuya, bagashora ubwenge, amaboko n’umutima muri gahunda nyinshi, zimwe muri zo zisaba kwigerezaho, n’abadafite ubwoba bw’amaramuko ugasanga ari uko. Buri wese iyo ageze ku ntego arishima, ndetse agafata umwanya wo kugaragaza ibyishimo. Hari n’ubwo bikabya ugasanga “umwanya wo kwishimisha” ari wo wihishe inyuma y’imiruho ; kwishimisha bikaba impamvu nyamukuru y’imiruho !

Aho duhurira hose, ku nzira tunyuramo, haba huzuye amatangazo adukangurira, adushishikariza, aduhugurira kwishima, ndetse akatwereka n’“ibikoresho” twakwifashisha ngo twishime, byaba ibintu cyangwa abantu. Umwanya wo kwishima waboneka, ukadutera imbaraga zo gushakisha undi nkawo cyangwa uwuruse, kugeza ubwo muntu aguye agacuho, akabona ko ibyo byishimo bituruka ku bikirigita umubiri cyangwa bishyushya umutwe bitagera ku mutima, byaramuka binawugezemo ntibiwuhamemo.

Abakristu natwe, mbere yo kuba bo, turi abantu. Natwe twaremewe kwishima. Ukwemera Imana ntikuvanaho iyo kamere Umuremyi yashatse ko iba iyacu. Rimwe na rimwe natwe usanga twinjiye muri urwo ruhando rwo gushakisha ibyishimo kugera aho twibagirwa isoko y’ibyishimo nyabyo by’uwemera Imana: ko ari ukugira umubano nayo. « Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere ». Uyu murongo wa 11 w’umutwe wa 15 w’Ivanjili yanditswe na Yohani ni umwanzuro w’imirongo icumi iwubanziriza, aho Yezu atangirira ku kigereranyo cy’umuzabibu: Yezu ni umuzabibu, abakristu ni amashami, Imana Data ni nyirumuzabibu. Ni ikigereranyo gishimishije twe abanyarwanda dushobora kutumva neza kuko nta muzabibu duhinga. Iyo urebye ukuntu umuzabibu uteye, uburyo udasaza, uburyo amashami yera imbuto nyinshi nyuma agasaza agapfa, uburyo hashibuka andi mashyashya, ukareba n’umurimo w’umuhinzi muri iyo mibereho n’imyerere y’amashami, iyo urebye ibyo byose hari ikiyongera mu myumvire y’iri jambo ry’Imana.

Ibyishimo bya Yezu nta handi biva usibye mu kugumana na Se kugeza ku ndunduro mu rukundo no kumvira. Ni byo byishimo yifuriza uwemeye kuba umwigishwa we, kuko ari byo bihoraho iteka n’urupfu rudashobora guhagarika. Kugira ibyo byishimo ni ugushakisha kumenya ugushaka kw’Imana, no kwemera kugushyira mu bikorwa n’iyo kwaba gusaba guheka umusaraba.

Kiliziya idufasha kugira ibyishimo nyakuri, kuko itumenyesha ugushaka kw’Imana

Mu isomo rya mbere twumvise uko imbaga y’abemera kuva mu ntangiriro yashyiraga hamwe ngo ishakishe uko yamenya uko gushaka kw’Imana. Kiliziya, mu ijwi ry’abayobozi bayo, iduha urumuri ku gushaka kw’Imana. Pawulo na Barinaba hamwe n’abavandimwe b’i Antiyokiya basanze ari ngombwa gufata urugendo bakajya kureba Intumwa i Yeruzalemu. Nazo zihurira hamwe, zijya impaka zimurikiwe na Roho Mutagatifu, zifatanya kumenya ugushaka kw’Imana. Mu kwemera kwacu tumurikirwa na Kiliziya, kandi nta muntu ukwiye kwihandagaza ngo avuge ko ashobora buri gihe no muri byose kwivumburira ugushaka kw’Imana mu gusenga cyane cyangwa gusoma Ijambo ry’Imana. Intumwa ni ngombwa, yemwe na Petero ubwe ni ngombwa, Kristu ni ko yabishatse. Umukristu ubaho nk’akarwa si umukristu.

Dusabe ukwemera kuzira guhinyura, ahubwo kwemera gucisha bugufi no kumvira, gukunda kandi kwitangira Kiliziya.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho