Inyigisho: Mwifate ku buryo bushimisha Imana

Inyigisho yo ku cyumweru cya 1 cya Adiventi, Umwaka C

Ku ya 2 UKUBOZA 2012 

AMASOMO: 1º. Yer 33, 14-16;  2º. 1 Tes 3,12-13; 4, 1-2; 3º. Lk 21, 25-28.34-36

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Mwifate ku buryo bushimisha Imana

1.Adiventi: igihe cya kera n’igihe cya none

Adiventi ni igihe dutegereje iyuzuzwa ry’amasezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo. Umuryango wa Israheli wamaze imyaka n’akaka utegereje. Adiventi ni igihe kidushushanyiriza uko gutegereza. Kuri twebwe aba-KRISTU bo mu kinyejena cya 21 Amasezerano yujujwe, natwe imvugo y’aba kera yo gutegereza ni yo tugenderaho. Natwe turategereje. Dutegereje ko YEZU agaruka. Mu Isezerano rya Kera bahoraga bategereje ukuza kwe mu isi. None twe twemera ko yaje koko mu myaka ibihumbi bibiri n’imisago ishize, dutegereje ko azagaruka. Isezerano rya kera ni ugutegereza. N’Isezerano Rishya, ni ugutegereza. Ubusobanuzi bwa gihanga mu byitwa Tewolojiya, bufite amagambo menshi cyane kandi akomeye kumva yo gusobanura ko ngo yaje kandi ataraza. Si iby’amagambo y’ibitabo turimo, icyihutirwa ni ukugarukira inyigisho zitubwiriza uko tugomba kwifata mu gihe tugitegereje ya mizero mahire y’ukugaruka k’Umukiza wacu YEZU KRISTU. Ayo matwara agomba kuturanga niba dutegereje koko, ni yo tuzakomeza kwibutswa muri ibi byumweru bitegura Umunsi Mukuru wa NOHELI. Kuri iki cyumweru YEZU aratwibutsa ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi muri iyo myiteguro. Ni na byo Pawulo Intumwa wicengejemo inyigisho za YEZU KRISTU aduhamagarira kwitaho.

2. Kuba maso no gusenga

Uko YEZU KRISTU yatubwiye dusoza Umwaka wa Liturujiya B, ni na ko atubwiye mu gutangira Umwaka C. Kuba maso no gusenga, ni yo matwara aranga abarangamiye ukuza kwe. Hari abo babajije icyo bakora baramutse bumvishe ko hasigaye amasaha make umunsi wa nyuma ukagera. Bamwe bavuze ko ngo bakwishimisha uko bashoboye kuko batazongera kubibonera uburyo. Bamwe muri abo bavuze ko barya neza kurushaho, abandi ko bashaka abakobwa beza bakaryamana bakishimisha uko bashoboye. Abazirikanye iby’ijuru bo, bashubije ko ako gahe kaba gasigaye bagakoresha basingiza Imana Data Ushoborabyose kugira ngo bahite binjirana na YEZU na Bikira Mariya mu ijuru. Nimwumve namwe, uko turi ku isi si ko twese twumva neza urugendo turimo aho ruganisha. Ufite ukwemera kandi azirikana igihe kirekire Umuryango w’Imana wategereje Umukiza maze benshi bagapfa batabonye ayo maza ye ya mbere ahebuje, niba ategereje mu kwizera kuzabona ikuzo rye risesuye, arangwa no gusenga n’ubusabane muri YEZU KRISTU mu byo akora byose.

Imyitozo yose imufasha kunga ubumwe n’ab’ijuru arayihugukira. Ntaba agita igihe mu bishashagirana by’iyi si kandi ari ibishashara gusa. Arashishoza akamenya igishimisha Imana. Ni yo mpamvu yitondera ko umutima we ukomera no mu bihe bitoroshye. Ubusambo, isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima arabyirinda kuko ibyo byose bikurura ingorane zinyuranye, bigatuma umuntu abaho adafite ibyishimo YEZU yamuzaniye. Pawulo intumwa yazirikanye uko kwitegura Umukiza, maze akubira mu magambo akurikira (ingingo ya gatatu), inyigisho YEZU atugezaho aduhamagarira kumwitegura.

3. Kwifata ku buryo bushimisha Imana

Ni uko umuntu yakumva imyiteguro ya Noheli kugira ngo itazaba ibirori by’inyuma bigizwe no kurya, kunywa no kwambara neza gusa. Muri iki gihe, hirya no hino ku isi, iminsi mikuru ya Liturujiya yahindutse umwanya w’ubucuruzi n’ugucuramira mu ngeso mbi. Hari abayizihiza nk’igihe cyo kwigusha neza gusa. Abo birengagiza ko Umukiza yaje kandi ko azagaruka igihe tutazi. None nadusanga muri iyo mibereho ihindanya?

Pawulo intumwa amaze gusobanukirwa n’uko Umukiza yaje kandi azagaruka, yihatiye kwigisha igihe n’imburagihe inzira yo kubana n’Imana y’UKURI yatwigaragarije muri YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA. Nta cyo atakoze kugira ngo afashe abavandimwe be kuva mu bujiji. Yabibukije amategeko yose y’imana kugira ngo bayazirikane. Ntiyabyibukije asakuza nk’icyuma sahani cyangwa ngo yifate nk’ucurangira abahetsi cyangwa inzogera yomongana gusa. Yamamaje UKURI gukiza kugeza abipfiriye. Uwo muhamya wa YEZU KRISTU yigishaga ibyo yemera kandi yinjije mu mibereho ye. Yabaye Umwigisha w’ukuri utegurira ababatijwe kuba abatagatifu rwose. Yabaye imwe mu nkingi za Kiliziya yari igitangira. N’ubu kandi ubuhamya bwe bukomeza kubaka Kiliziya.

4. Dusabirane

Natwe duhora duhimbaza ibirori bihire by’amabanga y’Imana, nimucyo dusabirane kandi dufashanye kuba abahamya b’ukuri ba YEZU KRISTU. Abantu babatijwe ariko batazi ko YEZU yaje kandi ko ari hafi kugaruka, tubakangure bagire imibereho ihuje n’ugushaka kwe. Nta n’umwe ashaka ko azazimira. Tumufahe gukiza isi. Tuganishe mu ijuru buri roho itugana. Tubisabirane. 

YEZU KRISTU WAHOZEHO KANDI UGIYE KUZA, NASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho