Inyigisho, Ku cyumweru,VI, Pasika 2013: Umurwa urabagirana

Inyigisho yo ku cyumweru cya 6 – Igihe cya Pasika, C

Ku ya 05 Gicurasi 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 15, 1-2.22-29; 2º. Hish 21, 10-14.22-23; 3º.Yh 14, 23-29

Umurwa urabagirana nk’ibuye rya Yasipi

1. Ibyo Yohani Intumwa yeretswe

Mu bihe bikomeye cyane by’itotezwa rya Kiliziya mu mpera z’ikinyejana cya mbere, Imana Data Ushoborabyose yahishuriye Yohani Intumwa ukuri kw’amateka yose ya Kiliziya. Yohani yiboneye ishusho nyakuri ya Kiliziya n’uko urugamba ruteye muri yo. Yeretswe imbaga itabarika y’abatashye mu ijuru n’ikuzo ryisesuye ryahawe Ntama wishwe nyamara akaba ari muzima ubuziraherezo.

2. Ishusho ya Kiliziya

Kiliziya ni Yeruzalemu Nshya. Yohani yayibonye yururuka iva mu ijuru ku Mana. Yiboneye atyo ko Umutwe n’Umutware wa Kiliziya ari Imana ubwayo mu Butatu buzira amatati. YEZU KRISTU Umwana w’Imana Data mu Bumwe bwa Roho Mutagatifu, yoherejwe ku isi atangiza Umurwa wisesuyeho ikuzo. Yawambitse igishura kizira ikizinga awukoranyirizamo impabe n’imbohe zose kugira ngo azihumurize azikize burundu.

Iyo ni yo Kiliziya Imwe Itunganye Gatolika kandi Ikomoka ku Ntumwa. YEZU KRISTU ubwe yarayikomeje ayiha ubushobozi bwo kuyobora roho z’abemera mu rwuri rutoshye rutemba amazi y’urubogobogo. Kiliziya itatse ikirezi giteye ubwuzu.

Kwitegereza Kiliziya mu buranga bwayo, ni amahirwe Yohani yagiriwe kugira ngo abandi bose bazasoma ubuhamya bwe bazahorane inyota yo kwinjira mu Kiliziya, kwitegereza ubwiza bwayo, guhazwa na bwo, kwihatira kubwongera bamurikiwe n’urumuri rutazima ruyikomokaho no kwamamaza ikuzo ryayo mu biremwa byose.

Kiliziya icyeye ityo, ni ihoho n’ihogoza rya Nyirigira. Ni inzirabwandure twisukuriramo. Yubatse ku musingi udashobora kujegezwa. Izo ni intumwa zahibibikaniye gukomeza abavandimwe mu kwemera. Nta matati zitakemuye. Twumvishe mu isomo rya mbere ukuntu zakemuye ikibazo cyo kugenywa cyangwa kutagenywa. Mu mateka ya Kiliziya kugeza ubu inyigisho z’intumwa zakomeje kuba ikigega kidakama cy’amabanga atunga ukwemera kw’ababatijwe. Ni muri icyo kigega tudahamo tugahembura abazahaye. Icyo kigega cyuzuye ingabire nyinshi zitatse Kiliziya iri mu rugendo igana ijuru. Ijambo ry’Imana ritangarizwa muri Kiliziya, amasakaramentu intumwa n’abazisimbuye batanga mu izina rya YEZU KRISTU, ibyo byiza byose ni byo bituma Kiliziya ibengerana byahebuje. Kwitegereza ububengerane bwayo, ni ko kuryoherwa bigera ku mutima nk’uko byagendekeye Yohani intumwa. Buri wese wabatijwe akwiye kwitonda agatega amatwi ibyo Roho w’Imana amubwirira muri Kilizya kugira ngo na we abitangaze bigirire akamaro abavandimwe. Ikibazo ni uko intambara twigiramo akenshi ziduhindura ibiragi iyo tutabashije gutsinda mu izina rya YEZU muri Kiliziya.

3. Urugamba muri Kiliziya

3.1.Amarira n’amaraso

YEZU KRISTU ni we Mutwe n’Umutware wa Kiliziya. We ntashobora gutsindwa. N’ubwo bamurwanyije bakamubamba ku musaraba, yabahinyuje atsinze urupfu akazuka. Intumwa ze yazishinze umurimo wo gukomeza Kiliziya. Ziwukora zinyura mu mateka nk’aya YEZU. Nta nzira yindi. Kuva kuri YEZU KRISTU kugeza uyu munsi, Kiliziya igomba kunyura mu bitotezo mu gihe ishishikajwe no kumenyekanisha UKURI GUKIZA. Urugamba ni uko ruteye: Kiliziya inyura mu isi iyisabira AMAHORO, ya yandi YEZU KRISTU yatanze. Umurimo wayo ubangamirwa n’abanzi b’amahoro Shitani ikoresha kugira ngo babushabushe abantu. Urwo ni urugamba rukomeye rutuma Kiliziya inyura mu marira (la tragédie).

Ayo marira n’amaraso akomoka ku bitotezo byo hanze ariko, yo ntacyo atwaye kuko ari na yo asa n’aho ari umusemburo w’ubukristu kuva kera. Ikibabaje kuri Kiliziya, ni ihindanywa rya bamwe mu bayibatirijwemo. Igihe cyose twitwa ko turi abayoboke ba YEZU KRISTU muri KILIZIYA YE nyamara tugaha urwaho Sekibi mu buzima bwacu, aho kubaka Kiliziya turayibabaza maze imihari y’amoko yose igahururira guhindanya uburanga bwayo.

Icyo cyagane dusiga Kiliziya gituma bwa bubengerane YOHANI yeretswe bugaharabikwa, bwa bwiza buhebuje bw’ukuri ntibugaragarire amaso y’abantu bahera ku bikorwa bibi byacu bakibwira ko Kiliziya yahumanye idakwiye kugira ijambo mu guhugura abatuye isi! Duhindanya Kiliziya iyo twemeye kwakira imico agenda yaduka kandi ibangamiye Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU.

3.2. Imico ibangamiye YEZU KRISTU

Kiliziya yo mu ikubitiro yari ifite uburyo bunoze bwo gutegura abayoboke ba YEZU KRISTU ku buryo uwageraga kuri Batisimu yabaga yiyemeje gukurikira YEZU kugera ku ndunduro. Ntibivuze ko haburaga na none bamwe bafatwa mu mifatangwe ya Sekibi, ariko nibura abayobozi bose bashyiragaho umwete mu kurera ubukristu. Uwo mwete w’abayobozi muri Kiliziya ni wo usa n’uwacogoye henshi na henshi. Muri ibyo bihe by’ikubitiro, ikibazo cyose cyavukaga cyasuzumwaga mu bumwe n’ubwumvikane bw’abayobozi, maze mu isengesho Roho Mutagatifu akabahishurira ibyo YEZU KRISTU yabaga ashaka kubagezaho nk’UKURI kutavuguruzwa. Nko mu isomo rya mbere, igisubizo intumwa zatanze ku muco wo kugenya, kitwibutsa ko muri ibyo bihe hari ibintu bitatu abakristu birindaga ku buryo uwaryaryaga akabigenderamo rwihishwa, bamuvumburaga bahita bamwirukana mu ikoraniro. Iryo yirukanwa ryabaga rifite ishingiro kuko muri ibyo bihe umukristu wagwaga yagushaga abandi benshi mu bugwari. Havuzwe ibintu bibiri tugiye kugarukaho twongeyeho n’ikindi kitavuzwe.

Icya mbere cyirindwaga, ni uguhakana ukwemera. Ni cyo gihuje n’iyi nama intumwa zahaye Abanyatiyokiya: “Mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe”. Nta wemera YEZU KRISTU ngo amubangikanye n’ibigirwamana. Nta wakira ukwemera gukiza ngo nyuma akeze ubupfumu n’ibindi byose byizeza ibitangaza. Ikindi cyatumaga umunyamanyanga yirukanwa mu ikoraniro, ni ubukozi bw’ibibi. Hano mu Kinyarwanda bavuze ubukozi bw’ibibi. Icyavuzwe mu by’ukuri ni ubusambanyi. Kuva mu ikubitiro rya Kiliziya, byaragaragaye ko uwabaye inshuti magara ya YEZU KRISTU ashobora gutsinda ubusambanyi. Irari ry’umubiri ni kimwe mu bikomere icyaha cy’inkomoko cyasize muri kamere muntu. Shitani ni ho ikunze kutwubikirira igamije kudutamaza dore ko akenshi duhera ku rukundo rusanzwe nyamara byatinda turangaye tukisanga mu mushandiko wayo. Icyo ni igikomere gikomeye ku buryo kurwana intambara yo kugitsinda ari ukwemera kwigomwa no kwizirika umukanda bihagije tubwirijwe na Roho Mutagatifu. Icya gatatu cyari urwango rugeza umuntu mu bwicanyi cyangwa mu bugambanyi bwo kwica ubuzima bw’umuntu.

3.3. Muri iki gihe

Ibyo bintu uko ari bitatu bifite uko byigaragaza mu bemera b’iki gihe kandi bikananuganurwa no mu basaseridoti. Nta wabihakana mu gihe tubona kenshi na kenshi ibikorwa bitajyanye n’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Ibyo bikorwa by’urucantege bikunze kwigaragaza mu buhemu bwica isezerano ry’ubumanzi n’ubusugi bisezeranwa mbere yo kwirundurira Nyagasani YEZU KRISTU muri KILIZIYA ye. Ni ngombwa gukomeza gusabira abayobozi ba Kiliziya kugira ngo bunguke ibitekerezo bivuye kuri Roho Mutagatifu babashe kurera neza abitegura kuba abapadiri n’abiyeguriyimana. Roho Mutagatifu natubwirize twese kugira ngo uruhanga rwa Kiliziya rwahindanyijwe tubashe kurusukura kugira ngo benshi batayizi bayinjiremo baronke UMUKIRO W’ITEKA.

YEZU KRISTU wapfuye akazuka aduhakirwe. UMUBYEYI BIKIRA MARIYA aduhozeho ijisho rye atujye imbere mu rugamba dutsinde ibishuko bya Sekibi tugaragaze isura nyakuri ya KILIZIYA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho