Inyigisho: “Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”

Inyigisho yo ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, Umwaka A

Ku ya 15 Kamena 2014

Amasomo: Iyim 34,4b-6. 8-9; Dan 3, 52, 53, 54, 55, 56; 2 Korinti 13,11-13; Ivanjili ya Yohani 3,16-18

 

Ni kenshi nakunze kwibaza icyo umuntu yasangiza abavandimwe ku munsi mukuru nk’uyu w’ “Ubutatu Butagatifu”. Nkagira igishuko cyo kujya gusoma mu bitabo igisobanuro cy’ Ubutatu Butagatifu. Undi mutima ukambwira uti iby’Imana wibiheza mu bitabo. Ukwemera kubakiye mubyo twumva mu mitwe yacu (une foi cérébrale) ntabwo kurama.

1.Ubutatu Butagatifu

Ubutatu Butagatifu rero, bukaba Imana yakunze muntu ikagenda imwihishurira kandi ikabana na we ngo arusheho kuyimenya. Tukaryita iyobera ry’ukwemera atari ukuvuga ko ari ibintu bitumvikana. Ahubwo iyobera rikaba ibanga ridusumba,tudashobora guheraheza ngo turyumve,tukarisobanurirwa n’udusumbya kurimenya. Iryo banga ntabwo rirangira kwihishura ahubwo rigenda ritwigaragariza buhoro buhoro. Rikaba iry’ukwemera kuko turyakira kubera urukundo n’icyizere dufitiye uriduhishurira. Nta kwemera, nta mpamvu yo gushaka gusobanukirwa, n’Ubutatu Butagatifu. Ukwemera kimwe n’urukundo ntibisaba gusobanukirwa n’uwo ukunda ugenda umumenya uko urushaho kumukunda. Muri make Ubutatu Butagatifu bukaba Imana itagaragara yatwiyeretse muri Yezu Kristu, ikabana natwe mu mbaraga za Roho Mutagatifu.

2. Imana yakomeje kwiyereka Umuryango wayo

Iyobera ry’Ubutatatu Butagatifu: abapersona batatu mu Mana imwe ntabwo ryahishuriwe Abayahudi bo mu Isezerano rya Kera. Ntabwo bari kubasha kwakira uko kuri. Bari bakikijwe n’ibihugu byinshi byasengaga imana nyinshi ku buryo bari guhita babisanisha niyo misengere. Niyo mpamvu mu Isezerano rya Kera ritavuga ku iyobera ry’Ubutatu Butagatifu.

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri riratwereka Imana igirana amasezerano n’Umuryango yihitiyemo. Ni mu rwego rwo gutegura umuryango yari kuzatumaho Umwana wayo, hanyuma ikawoherereza Roho Mutagatifu, kugira ngo irusheho kuwigaragariza.

Abayisraheli bari bafite ijosi rishingaraye ( bari bafunze umutwe), nta kwemera bakaba intashima n’ubwo Imana yari yarabakoreye byinshi.

Imana yakomeje kubihanganira mu buhemu bwabo iboherereza Umukiza wagombaga kuzuza amasezerano yagiranye nabo.

Turabona ko Abayisraheli bari intumva n’abahemu. Twebwe se bite? Imana yagukoreye ibingana iki kugira ngo ikwereke ko igukunda? Buri muntu afite amateka ye yihariye n’Imana. Hari n’ubwo dushobora kugira ngo ibyo turonka ku mpuhwe z’Imana ni uburenganzira bwacu tugomba gukoresha uko dushatse.

Tuzi byinshi Imana yakoreye Umuryango wa Israheli. Ariko se ntikorera byinshi Umuryango yihitiyemo wo mu Isezeranao Rishya ryujurijwe mu maraso y’Umwana wayo. Inyiturano ibaye iyihe?

Mu guhimbaza uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, inshuro zose dukora ikimenyetso cy’Umusaraba twongere kwiyegurira, Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mu rukundo rudahemuka.

3. Dukeneye inema y’Umwami wacu Yezu Kristu

Mu guhimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu turasaba umugisha nk’uko Mutagatifu Pawulo awusabiye abakristu b’i Korinti. Dukeneye inema y’Umwami wacu Yezu Kristu kugira ngo tuzagere mu ijuru. Yatweretse inzira y’ukuri muri batisimu twahawe, ituma tubasha kwakira izo nema. Ariko na none iyo ni intambwe ya mbere n’ubwo ari ndengakamere. Igikorwa twakora cyose duherekejwe n’iyo nema kitwerekeza mu ijuru. Ariko iyo dutakaje iyo nema tukagwa mu cyaha kijyana ku rupfu, ibikorwa byacu byose n’iyo byaba bitagatifu, ntacyo bitumarira mu rugendo rwacu rutujyana mu ijuru.

Ibyaha uko byaba bimeze kose iyo tubyihannye tukisubiraho Imana iratubabarira. Ntabwo ari ibyaha bizatubuza ijuru ahubwo ni ukutisubiraho. Imana yihanganiye Abayisraheli natwe iratwihanganira, iyo twiyemeje kwisubiraho tukakira impuhwe zayo.

4. Umwana w’Imana yaje gukiza isi.

Ntahandi twakura imbaraga zo kuva mu byaha ngo tutazacirwa urubanza atari ukwemera Yezu Kristu. Yezu ababazwa n’abanyabyaha batisubiraho kuko nk’uko abibwira Nikodemu ntiyasanywe no kuducira urubanza ahubwo yazanywe no kudukiza. Aya magambo Yezu ayabwiye umwe mu bafarizayi bakomeye wari ndetse no mu Nama Nkuru. Abafarizayi bibwiraga ko ari intungane gusumbya abandi. Bagendanaga amategeko kugira ngo babashe kujora ibikorwa by’abandi. Yewe na Yezu ubwe yagonganye nabo kenshi biha kumucira urubanza. Yezu ashatse kumubwira ko ubutumwa bwe butanye n’ubw’ abafarizayi. Ni Umwana w’Imana yakunze isi. Imana irangwa n’impuhwe kuva mu Isezerano rya Kera. Yezu yaje kugaragaza no kwimakaza urwo rukundo rw’Imana.

Abakristu ni twe bahamya b’urwo rukundo. Duhamagariwe kugenza nka Kristu. N’ubwo ikitworohera ari uguca imanza nk’Abafarizayi. Biratworohera kwandika, kuvuga no gusobanura ibibi abandi bakoze. Ikiganiro kituryohera ni igitaramana abandi dusobanura ibyaha byabo. Amakuru aturyohere navuga intege nke z’abandi, cyangwa ikibi cyabagwiriye. Iyaba twabashaga gusabira umuvandimwe tubona uguye aho kumuryanira inzara, no kumukoronga. Mbese tukamwifuriza ineza ya Nyagasani Yezu we utuzahura.

Umugisha w’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uduherekeze mu rugendo rugana ijuru.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho