Inyigisho: Muri ingoro y’Imana

Inyigisho ku ya 9 Ugushyingo 2012: Umunsi Kiliziya y’i Laterano yeguriweho Imana 

Isomo rya1: 1Kor3, 9b-11.16-17; Ivanjili: Yh 2, 13-22 

Inyigisho yateguwe na Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Muri ingoro y’Imana

Bavandimwe, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 9 ugushyingo Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru Kiliziya y’i Laterano, Katedrale y’i Roma, yeguriweho Imana. Kwizihiza uyu munsi rero birakwiye, kuko mu mateka y’ugucungurwa kwacu, Kiliziya nk’ingoro y’Imana ifite agaciro gakomeye.

Mu gihe cy’Abayisraheli no mu muco w’Abayahudi by’umwihariko, ingoro yari ikimenyetso cy’uko Imana ituye rwagati mu muryango wayo. Ingoro nkuru, icyicaro cy’Uhoraho kikaba i Yeruzalemu. Iyo umuyisraheli yaganaga Ingoro yumvaga yishimye, anezerejwe no gusanga Imana. Bityo, bakayihunda ibyishongoro, ibisigo n’indirimbo ( Zaburi). Izo zaburi kandi bazitaga indirimbo za Siyoni (Yeruzalemu); zikarata cyane cyane umugi mutagatifu Imana yitoranyirije, hamwe n’Ingoro ituyemo. Nyamara mu kurata Yeruzalemu ni Imana ubwayo babaga basingiza. ( urugero rwa bene izo Zaburi ni nk’iya 46; 48; 76; 84; 87; 122).

Yezu na we, ageze i Yeruzalemu yahamije agaciro k’ingoro y’Imana, igihe yirukanye abayicururizagamo. Bityo agenura ko ari We ngoro nyayo y’Imana, Isakramentu ry’Imana mu bantu. Ibyo abihamya agira ati: Nimusenye iyi ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka. Iyo ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we.

Pawulo Mutagatifu we, yerekanye ko ingoro y’Imana ari imitima y’abantu. Nuko abwira abakristu b’i Korinti ko batagombye kwibagirwa na rimwe ako gaciro kadasanzwe bakesha ubumwe bwabo na Kristu. Ibyo yabivuze muri aya magabo: “Ubwo se ntimuzi ko muri Ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo? Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko Ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe” (1 Kor 3, 16-17).

Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi adushishikariza kutarangarira ingoro y’inyuma yubatswe n’amaboko y’abantu, ahubwo tukarangamira ingoro y’umutima, n’ugomba kuyituzwamo Yezu Kristu Umwami wacu.

Ariko kandi tukazirikana ko ingoro ya mbere yatuyemo ari Bikira Mariya utasamanywe icyaha nk’uko Pawulo Mutagatifu yabihamirije Abanyagalati: “Igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo” (Gal 4, 4-5).

Kutarangarira ingoro y’inyuma gusa n’ubwo ifite agaciro gakomeye, bidushyikiriza kandi bikatwumvisha ukwicisha bugufi kwa Yezu: “Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe”(Yh 1, 14). Ibi kandi bitwigisha guhora twiteguye, tugasukura imitima yacu, tukayisohoramo kandi tukayimuramo ibyo tuyicururizamo bituma twimura Kristu, igahora itatse nk’umugeni warimbiye umugabo we. Ni yo mpamvu mu isengesho ry’ikoraniro ry’uyu munsi dusenga tuti: “Nyagasani Mana yacu, wowe wiyubakiye ingoro ihoraho mu mabuye mazima y’indobanure, gwiza muri Kiliziya yawe ingabire za Roho Mutagatifu, maze uwo muryango w’abayoboke bawe uhore wiyongeramo ishyaka ryo kubaka Yeruzalemu yo mu ijuru”. 

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe!

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho