Ku ya 1 Ugushyingo: Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose
AMASOMO: 1º.Hish 7, 2-4.9-14
2º.1 Yh 3, 1-3
3º. Mt 5, 1-12ª
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Nitwishimire twese muri Nyagasani
Umunsi Mukuru w’ABATAGATIFU BOSE uhimbazwa ahantu henshi mu byishimo bikomeye. Bategura liturujiya ku buryo bw’ibirori bihanitse. Kuri uyu munsi, nkunda iyo turirimba tuti: “Nitwishimire twese muri Nyagasani, dukore umunsi w’ibirori byo gusingiza Abatagatifu bose, ari bo abamalayika bishimiye umunsi mukuru, bagasingiriza hamwe umwana w’Imana…”. Ibyo byishimo bifite ishingiro kubera izi mpamvu zikurikira.
1. Bageze mu ijuru
N’ubwo iyo tukiri ku isi, ibyerekeye ijuru dusa n’aho tutabyumva, iyo umuntu apfuye, amaso arahumuka akabona ikuzo ryari rimutegereje yagombaga guharanira iminsi yose y’ukubaho kwe. Dukurikije ibisobanuro byagiye bitangwa na YEZU KRISTU ubwe n’ibyo Bikira Mariya agenda yibutsa abo abonekera, nta muntu uva kuri iyi si ngo yifuze kugaruka mu mubiri. Umwe mu bo Bikira Mariya yabonekeye mu Rwanda, twigeze kuganira nagiye i Kibeho, ambwira ko beretswe ibyiza bihebuje ku buryo bahora bifuza kubibona ubuziraherezo. Ubuhamya bwose dufite ku ngingo yerekeye ijuru, bwose butumenyesha ko mu ijuru ari heza cyane. Ni ibyishimo bidashira.
Kuri twebwe, gukora umunsi w’ibirori dusingiza ABATAGATIFU BOSE, ni n’uburyo natwe duhabwa kugira ngo twikomezemo inyota yo kuzagera aho bageze. Ibyo Yohani atubwira yeretswe, ni ukuri gushushanya ibyiza by’ijuru bidutegereje. Ababigezemo ari bo abatagatifu twishimiye, nta kindi batwifuriza usibye kuzagerayo natwe umunsi twarangije ubuzima bwacu hano ku isi.
2. Batsinze urugamba
Kuba ku isi kandi ushaka kuganisha ubuzima bwawe mu ijuru, ntibyoroshye. Twishimira ko bakuru bacu batsinze isi n’ibyo ishukisha byose. Kuba baratsinze kandi bari abantu nkatwe, ni ikimenyetso cy’uko natwe dushobora gutsinda. Hari igihe ubuhamya bwabo dusa n’ababuhindura impfabusa iyo abatwigisha cyangwa abayobozi bacu ba roho batugira inama yo kurebera urugero ku mutagatifu runaka. Akenshi turasubiza ngo: “Kanaka uwo we, yari umutagatifu. Ibyo umbwira sinabishobora kuko ntari umutagatifu nka we!”.
Ibyo ni ukwibeshya cyane. Imana Data Ushobora byose, ntabo yereka inzira y’ubutagatifu ngo igire abandi iyihisha. Ntibera. Twese iduha amahirwe yo kugera ku butagatifu. None se Ivanjili abatagatifu basomaga, si yo natwe dusoma? Urufunguzo rwo gutsinda nka bo, ni ukwiyoroshya no kwemera kuyoborwa n’Ivanjili aho gukurikira ibitekerezo binyuranye bigwiriye muri iyi si. Batsinze urugamba igihe bemeraga gukunda YEZU KRISTU kuruta byose na bose. Batsinze igihe bemeraga kubamba imibiri yabo n’ingeso mbi zayo ndetse n’irari. Baratsinze karahava ubwo bahoraga bashaka gusukura imitima yabo kugira ngo icye maze bazabone Imana. Inzira banyuzemo, ni iy’ingingo nterahirwe. Inzira z’isi y’umwijima barazanze maze baratsinda karahava. Ubu bataramiye Nyir’ubutagatifu ubuziraherezo. Uko batsinze natwe tuzatsinda nitwemera gukunda nk’uko bakunze.
3. Batwereka isoko y’URUKUNDO
Abatagatifu duhimbaza bakunze n’umutima wabo ibi bikurikira bibabera isoko idakama y’URUKUNDO, UBUZIMA n’ UBUTAGATIFU.
1º. Gukunda YEZU KRISTU mbere ya byose
YEZU KRISTU, ni We Soko y’URUKUNDO. Ahatari URUKUNDO hari Sekibi. Aho banga kwakira YEZU ubazaniye URUKUNDO, bagendererwa n’Umushukanyi akazabarindimurira mu muriro utazima. Abantu bose tuzi babaye abatagatifu, nta n’umwe utari ufite ubucuti bwihariye na YEZU KRISTU. YEZU KRISTU ni We nshuti ye ya mbere. Ni We aratira abo baziranye bose. Nta we ushobora kuza yitwaje amanyanga y’isi ngo amutandukanye na YEZU KRISTU.
Mu kuba indatsimburwa mu gukunda YEZU KRISTU, abatagatifu batubereye ishuri nyakuri ry’ubuzima. Buri muntu wese yabona umutagatifu wegereye ubuzima bwe yitonze agakunda gusoma ubuzima bw’abatagatifu. Abana bafite ishuri ry’ubutagatifu mu batagatifu bakomeye kuri YEZU bakiri abana: nk’abatagatifu TARISISI, DOMINIKO SAVIYO, MARIYA GORETI, KIZITO n’abandi. Abantu b’urubyiruko na bo bashobora kugera ku ishuri ry’URUKUNDO banyuze ku batagatifu bunze ubumwe na KRISTU mu bujene bwabo: nk’abatagatifu TEREZA W’UMWANA YEZU, GEMA GALGANI, ALOYIZI GONZAGA n’abandi. Abantu bakuru na bo bafite abatagatifu bakwigiraho. Abari mu ngorane zinyuranye, bafite bene wabo babaye mu mage aremereye ariko ntibigera bitandukanya n’URUKUNDO YEZU KRISTU yadutoje. Hari ababayeho batotezwa, abaranzwe n’uburwayi bubababaza cyane, ariko ntibigera bitandukanya n’IJURU ahubwo imibabaro yabo ikababera ituro ryo guhongerera ibyaha no gusabira roho zikiri mu bubabare bwo muri Purugatori. Abashakanye bagiye bahemukirwa ariko bakababarira abagabo babo cyangwa abagore babo mu izina rya KRISTU, na bo babereye ishuri rihanitse abari kuri iyi si bababazwa. Abantu batari bake bakunze kwiyambaza Mutagatifu RITA utarigeze atandukana n’URUKUNDO mu gihe yatotezwaga n’umugabo we n’umuryango we wose.
2º. Gukunda UKARISITIYA
URUKUNDO rwa YEZU tuvuga ko ari rwo ruzatugeza mu ijuru, si amagambo. Hari isakaramentu riruranga. Isakaramentu mu buryo bw’ikimenyetso. Ukarisitiya ni isakaramentu (ikirango, ikimenyetso gihanitse) ry’ukwemera kwacu. Nta mutagatifu n’umwe utarakundaga UKARISITIYA. Bagiraga inyota ya misa ya buri munsi no guhabwa YEZU buri munsi. Urukundo dufitiye UKARISITIYA mu misa ntagatifu, ni kimwe mu bimenyetso biranga ubutagatifu.
Uburyo mpimbaza misa, uburyo nyiha umwanya w’ibanze mu byo nshinzwe byose, ni bwo bunyegereza YEZU KRISTU akantagatifuza iyo nitoza guhuza ubuyoboke bw’inyuma n’umutima ukunda YEZU. Iyo nkunda iby’isi kurusha uko nkunda iby’ijuru ndonkera muri UKURISITIYA, mba ndi mu nzira y’ubuyobe. Urubyiruko rwabatijwe, nyamara buri mpera z’icyumweru rugashidukira gusahinda mu tubyiniro no kurangara mu biteye isoni, ntirushobora kwirata ngo ruzi inzira y’abatagatifu. Gukunda abantu n’iby’isi kuruta YEZU KRISTU, ni ukuyoba bikabije. Abatagatifu batwigisha uko bakunda.
3º. Gukunda abantu
Nta mutagatifu tuzi waranzwe n’urwango no kwihorera. Ukarisitiya bahabwaga yatumaga bunga ubumwe na KRISTU kuburyo bagendera mu RUKUNDO rwe. Nta mutagatifu waranzwe n’irondakoko rishingiye ku bwoko, ku karere cyangwa ku ruhu rw’umubiri. Bafashije abantu kwivugurura no kumenya gukoresha neza iby’isi. Icya mbere bashyize imbere, si ibikorwa bigaragarira amaso. Bihatiye kunga ubumwe na KRISTU, maze ibikorwa by’urukundo bigaragara biza nk’imbuto yeze ku giti cyiza cy’URUKUNDO rwa KRISTU nyine. Twe dushobora kugira igishuko cyo guhinda mu by’isi, ntibigire icyo bitugezaho, ntibigirire akamaro isi kuko tuba tubikoranye umutima umeze nk’urutete kuko utakira URUKUNDO rwa KRISTU. Ibikorwa nk’ibyo bigandiyemo ubuyobe biratunaniza tukazagwa buguni. Icyo uwabatijwe akwiye kwitoza, ni ugukunda YEZU KRISTU mbere ya mbyose, kurebera byose ku batagatifu no kubakunda.
4º. Gukunda abatagatifu
Abagororokeye Imana Data Ushoborabyose bose, bashimishwaga n’ubutagatifu bw’abantu bumvaga babayeho mbere yabo barangwa n’umushyikirano mwiza n’ab’ijuru. Abantu babaye kuri iyi bakadusigira umurage mwiza w’ijuru, usanga bose barakunze gusoma Ivanjili bakayizirikana kandi bakihatira gukurikiza urugero basibiwe na bakuru babo banditswe mu bitabo by’abatagatifu.
Dukwiye kuyobora ku ishuri ry’UBUZIMA abana, urubyiruko n’abandi bose duhura. Iryo ni ryo shuri ry’UBUTAGATIFU, ni ryo shuri ry’URUKUNDO RWA YEZU KRISTU. Hamwe na bo tuzishimira gutaramira Nyagasani IMANA yacu ubuziraherezo nk’uko amagambo y’iyi ndirimbo abiducengezamo: “Intungane, nimuvugirize Uhoraho impundu, imitima iboneye, ibereye ibisingizo bye…Hubahwe Data na Mwana na Roho Mutagatifu, nk’uko bisanzwe iteka bubahwe n’ubu n’iteka ryose, Amina”.
YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI W’ABATAGATIFU BOSE ADUSABIRE.