Ku ya 2 Ugushyingo: Umunsi wo gusabira abapfuye
AMASOMO: 1º.2 Mak 12, 43-45; 2º.1 Kor 15, 51-57
3º. Yh 6, 51-58
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Uyu mubiri wagenewe kubora uzagezwa ku budashanguka
Nyuma yo guhimbazanya ibyishimo byinshi Umunsi Mukuru w’ABATAGATIFU BOSE, uyu munsi turasabira abapfuye bose. Abo dusabira, ni abari muri Purugatori. Purugatori iyo, ni uburyo roho z’abapfuye zibabazwa cyane n’uko kugera mu ijuru bidahise bishoboka. Abamenye YEZU KRISTU twifuza kuzajya mu ijuru aho yagiye kudutegurira umwanya. Twagombye gupfa duhita twinjira mu ijuru. Ibyo akenshi ntibikunda kubera uburangare bwacu. Iyo tugize amahirwe yo kunyura mu isukuriro, duhorana icyizere cy’uko umunsi tuzajyanwa mu ijuru uzashyira ukagera. Uku ni ukuri: ntituzapfa buheriheri. Imibiri yacu izahindurwa ukundi muri Nyagasani. Ntitugomba guheranwa n’agahinda ko kuzapfa.
Uyu munsi si uw’imibabaro n’agahinda dutewe n’uko abavandimwe bacu tutongeye kubabona. Bagiye tubakunze, none duhorana imiborogo y’uko batakiri kuri iyi si. Iyo duheze muri iyo mibabaro, tuba tugaragaje ko igipimo cy’ukwemera kwacu ari kigufi cyane. Uyu ni umunsi wo gusabira abapfuye bose. Nk’uko twabivuze, dusabira roho zo muri Purugatori bikazigirira akamaro. Ese tubwirwa n’iki ko uwacu wapfuye ari muri Purugatori?
Icyo ni ikibazo tudashobora gusubiza. Icyo tuzi cyo kandi cy’ukuri, ni uko mu bapfuye bose, bamwe muri bo bari mu ijuru, abandi bari muri Purugatori hakaba n’abari mu muriro utazima. Ntidushobora guca urubanza iyo umuntu apfuye. Ntidushobora kumenya niba kanaka wapfuye ari mu muriro, muri Purugatori cyangwa mu ijuru. Ibyo bimenywa gusa n’ab’ijuru. Cyakora na none, tuzi neza ko abari mu muriro utazima bamerewe nabi kandi bazabaho iteka ryose muri iyo mibereho mibi. Bazahora barira kandi bahekenya amenyo ubuziraherezo. Ibyo YEZU ubwe abitubwira mu ivanjili. Avuga yeruye ko hariho abazajya mu muriro utazima. Hamwe mu hadufasha kubyumva ni mu Ivanjili yanditswe na Matayo 25, 31-46 aho YEZU avuga ibyerekeye urubanza rw’imperuka. Purugatori yo, ni isukuriro ariko ritabuze ububabare bujyana na ryo. Dufite ubuhamya bwinshi kandi bwemewe na Kiliziya. Ubwo buhamya ni ubwo Bikira Mariya yagiye yereka benshi mu bo yagiye abonekera. Hari abo yeretse uko mu muriro w’iteka hateye. Byabateye ubwoba. Hari abo yeretse Purugatori ndetse abereka mu marenga ijuru. Yariberetse mu marenga kuko nta n’umwe wigeze akandagiramo kuko bari bakiri ku isi. Mu mwaka wa 1917, ubwo Bikira Mariya yabonekeraga abana b’i Fatima muri Portugal, Lusiya yamubajije amakuru ya bagenzi be bari bamaze igihe bitabye Imana. Yamubwiye ko umwe yageze mu ijuru hanyuma ariko amubwira ko undi (umukobwa w’imyaka nka 20 wari amaze igihe apfuye) azaguma muri Purugatoli kugeza igihe isi izashirira!
Ntidukwiye kwigira indangare. Ayo mabanga yose y’ijuru, Purugatori ndetse n’Umuriro utazima turayazi. Twarayahishuriwe mu Byanditswe Bitagatifu. Icyo dukwiye guhugukira ni ugukomera ku ibanga rizatugeza mu ijuru ari ryo kwemera no gukunda YEZU KRISTU. Abari muri Purugatori na bo tugomba guhora tubasabira kugira ngo badohorerwe ububabare babone Imana bidatinze. Abari mu muriro bo, nta cyo twabavugaho kuko ibyabo byarangiye. Dufashanye gutsinda ikintu cyose cyatworeka mu muriro utazima. Tuzakomeza muri uku kwezi kose gusabira roho zo muri Purugatori.
YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU
BIKIRA MARIYA UGIRA IBAMBE ADUHAKIRWE.