Inyigisho: Kuba abahamya ba Kristu mu bantu bigaragara igihe twihatira kugira umutima w’impuhwe

INYIGISHO KU WA 3 W’ICYUMWERU CYA 6 PASIKA, UMWAKA A

Ku ya 28 Gicurasi 2014

Amasomo: Int 17.22; Za-18, 1; Zab 148, 1-2, 11-12, 13.14b; Yh 16, 12-15.

Bakristu bavandimwe, tumaze kumva mu Ivanjili uko Yezu Kristu ari gusangira n’intumwa ze bwa nyuma. Ni na bwo yazisezeranyije Umuhoza Roho Mutagatifu. Aranazibwira icyo uwo Muvugizi agomba kuzamara. None se uwo Roho Mutagatifu ni koko ni nde?

Roho Mutagatifu ni Umupersona wa gatatu mu Butatu Butagatifu. Hariho nk’uko tubizi Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu nyine. Mu Ndangakwemera duhamya tuvuga ngo :  « Nemera na Roho Mutagatifu, Nyagasani utanga ubugingo, uturuka ku Mana Data na Mwana. Arasengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana. Ni we wabwirije abahanuzi ibyo bavuze. »

Dusanga mu Ijambo ry’Imana ko Roho Mutagatifu ari we wakoreraga mu Bahanuzi, akabatera imbaraga zo kurengera Isezerano ry’Imana bashize amanga, ari na ko bihanganira ibitotezo (Iz53 ; Ez 36). Iyo twitegereje no mu buzima bwa Yezu dusanga ari Roho wikoreraga. Ingero ni nyinshi :

  • Yezu yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu (Lc 1,26) ;
  • Muri Batisimu ye tubona Roho mutagatifu amumanukiraho mu ishusho ry’inuma ;
  • Yajyanywe mu butayu na Roho Mutagatifu ;
  • Ajya gutangira ubutumwa yaragize ati : « Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene…” (Lk4,17ss) ;
  • Mu butumwa yari kumwe na Roho Mutagatifu ndetse yazuwe n’Imana se ku bubasha bwa Roho Mutagatifu ;
  • Amaze kuzuka yahaye Intumwa ze Roho Mutagatifu ngo zikize ibyaha kandi zamamaze hose Ivanjiri.

Roho uwo nyine ni na we wavukishije Kiliziya kuri Pentekosti agatuma kuva ubwo intumwa zijya kwamamaza hose Ivanjiri zikanayiherekeresha ibimenyetso bifatika ari byo twita ibitangaza by’Imana: impumyi zirabona, ibipfamatwi birumva, abamugaye baragenda, abapfuye barazuka,…

Nta washidikanya ko uyu Roho Mutagatifu ari na we wayoboye kandi agakoresha Mutagatifu Pawulo Intumwa ubwo yari muri buriya butumwa nk’uko Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa cyabidutekerereje. Ngo Pawulo ageze Atene yashize amanga nuko atangira gusobanurira Abahanga baho iby’Imana yaremye byose na bose, Imana dukesha byose ari na yo yazuye Yezu mu bapfuye. Aha Pawulo arahagaragariza ubutwari bukomeye kuko byarangiye benshi mu bari bamuteze amatwi byarangiye bamunnyeze cyane bamubwira bati : « Ceceka tuzakumva ubutaha ». Nyamara ntiyaruhiye ubusa kuko ngo hari bake bifatanyije na we baremera barimo Diyoniziyo, umujyanama w’urukiko. Aha tuhafatire umugambi wo kwihatira kutaziba amatwi igihe cyose batubwira iby’Imana, ahubwo twitoze kubyakira neza kuko byifitemo ubuzima nya buzima kandi bikabutanga. Tujye tunihatira gukunda no gusabira abo Nyagasani adutumaho kugira ngo babe intwari ku rugamba batwaze n’igihe baba batumvwa uko byari bikwiye.

Roho Mutagatifu ni na We na n’ubu uyobora Kiliziya, igahora yivugurura, ikajya mbere mu rukundo. Ni We uha abakristu kwitangira Kiliziya, bakayikunda, bakayirwanira ishyaka ku buryo bwose buri wese mu ngabire yahawe.

Roho Mutagatifu tumuhabwa muri Isakramentu rya Batisimu, tugahinduka ikiremwa gishya, tukaba abana b’Imana mu Muryango mugari w’Imana ari wo Kiliziya. Mu Gukomezwa ni ho dusenderezwa ingabire za Roho Mutagatifu kugira ngo tube abahamya ba Kristu mu bantu. Uko kuba abahamya ba Kristu mu bantu bigaragara igihe twihatira kugira umutima w’impuhwe, urukundo, ubutwari, igihe twihambira ku isengesho twubaka Kiliziya. Nta kabuza icyo gihe ni Roho Nyir’ukuri uba utuyobora ku kuri kose akanatumenyesha ukuri kose nk’uko Yezu yabivuze mu Ivanjiri. Ariko igihe cyose twarangwa n’imigenzereze inyuranye n’iyo nko kunangira umutima, guhakana, kugira ikinyoma, ubugome n’izindi ngeso mbi z’urukozasoni nk’ubusinzi, ubusambo, ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, inzika, inzingano, amakimbirane,…ntabwo twavuga ko tuba tuyobowe na Roho w’Imana.

Bavandimwe, dukwiye kwambaza iteka Roho Mutagatifu kugira ngo tugume mu kuri atwereka kuko ari we Nyir’ukuri. Uri kumwe na We ntatana. Ni We soko y’ubugingo, ni We utubuganizamo ubuzima busendereye bw’Imana, akaduhaza urukundo n’amahoro (1Co13) bituma twese twumva ko turi abavandimwe n’abana b’umubyeyi umwe Data wa twese udukunda.

Bikira Mariya adusabire kunogera Imana.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho