Inyigisho: Kuba Yezu yarasubiye mu ijuru, bitubere ubuhamya bw’uko ijuru ririho

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Asensiyo, Umwaka A

Ku ya 01 Kamena 2014

Amasomo: Int 1,1-11; Zab 46,2-3, 6-7, 8-9; Ef 1,17-23; Mt 28,16-20

Uyu munsi Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo. Ijambo “Asensiyo” rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini “ascendere” bivuga “kuzamuka”. Ku munsi mukuru wa Asensiyo rero duhimbaza uko Umwami wacu Yezu Kristu, amaze Iminsi 40 azutse, yazamutse ajya mu ijuru abigishwa be bamureba.

Ivanjiri uko yanditswe na Mariko ibidutekerereza itya: “… nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana…” (Mk16, 19) .

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyabidutekerereje muri aya magambo: “…mugiye guhabwa imbaraga za roho Mutagatifu uzabazamo, biryo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya ndetse no kugera ku mpera z’isi. Yezu amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza, ntibongera kumubona.” Nuko abantu babiri bambaye imyenda yererana barababwira bati: “…Yezu ubavanywemo akajya mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” (Int 1, 8-11).

Bavandimwe, si inkuru mbarirano imwe ituba, Yezu yasubiye mu ijuru koko bamureba. Ugusubira mu ijuru kwe ni ikimenyetso gikomeye cy’izuka. Ni uburyo bukomeye Yezu atwerekamo ko yatsinze urupfu, ko natwe abamwemera tutagiheranywe n’isi cyangwa se ngo imbaraga nke zacu zibe zadutambamira mu gusanga Imana Umubyeyi wacu. Yezu wari waramanutse akaza muri twe, akabana natwe, akaba umwe natwe, akagenda ku misozi yacu, uyu munsi aratugaragariza iwacu h’ukuri mu gusubira mu ijuru. Gusubira mu ijuru kwa Yezu bisobanuye ko yagiye kwicara iburyo bw’Imana Data. Uko kwicara iburyo bw’Imana Data ni byo Mutagatifu Yohani Damaseni avuga ko ari “ugutura mu ikuzo n’icyubahiro by’Ubumana, kuko uwari Umwana w’imana mbere ya byose akaba n’Imana yari yarenze kamere muntu maze umunbiri we ugahabwa ikuzo mu izuka”. Ibi bitwumvihe neza ko uwo mubiri we wahawe ikuzo winjirye mu ikuzo ry’Ubutatu butagatifu. Naho kuba yaragiye kwicara iruhande rw’Imana bisobanura ko Kristu yimye Ingoma nk’uko Daniyeli yari yarabihanuye agira, ati: “Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n’ubwami; imiryango yose, amahanga n’indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe ni ubwami buhorahoiteka ntibuzashira, n’ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyisimbura.” Kuva icyo gihe, intumwa zihinduka abahamya b’ingoma izira iherezo.

Kuba Yezu yarasubiye mu ijuru, bitubere ubuhamya bw’uko ijuru ririho. Binatubere gihamya ko yagiye kuduteguria ibyicaro kugira ngo aho ari natwe abe ari ho tuba. Ni koko twaremewe kuzajya mu ijuru, ni ho tuzishima iteka. Ariko mbere y’ibyo, Yezu araduha ubutumwa tugomba kugeza kuri bose kugira ngo twitegure kuzamusanga aho aganje: “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.”(Mt 28,19-20). Kwigisha amahanga yose , gutoza buri wese ibihuje n’ugushaka kwa Nyagasani ni ubutumwa bw’ingenzi. Ni umurage udakuka Yezu yadusigiye mbere yo gusubira kwa Se. Kwamamaza ibyiza bye ni umurage yadusigiye. Kumutumikira ni umurage wacu. Ni ibya buri wese kuko duhamagarirwa kuba umwe muri we, kandi kugira ngo tube umwe ntitwabigeraho ku bwacu, ni we ubidushoboza anaduhamiriza ko turi kumwe kugera igihe isi izashirira. Ni we uduha ibyishimo byo kumukorera, ni we uduha impagarike n’ubugingo, ngetse ni we byose bikesha kubaho. Nitumwemere rero adusure, atwiyigishirize ubwe, maze duhore twibuka ko turi abavandimwe basangiye ubumwe bukomoka kuri Yezu. Bityo rero niba twemera ko turi abavandimwe muri we, nitwirinde ikintu cyose cyaba intandaro yo kutavuga rumwe, twirinde amacakubiri ayo ari yo yose, twakirane tumenya ko ibyo twibwira ko dutandukaniyeho twajyaga gupfa, ari byo bukungu bugomba kutwubaka muri Yezu Kristu. Ubundi se abantu bose baramutse basa cyangwa se bafite impano imwe, byangenda bite? Yezu arifuza rwose ko icyitwa ubushyamirane n’amatiku mu bantu cyavaho maze twese tukamuhanga amaso. Ni nabyo Pawulo Mutagatifu abwira Abanyefezi ati : « …ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutorwe bwanyu. Nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. » Ibi byose bavandimwe dukwiye kubyinjiza mu buzima bwacu bikaducengera bikaduhindura abantu bashya.

Bavandimwe, isubira mu ijuru rya Yezu ni ikimenyetso Imana iduha kitugarariza ko hagati yacu na Yo nta mupaka uhari. Yezu wari warenze kamere yacu mu kwigira umuntu yajyanye kamere yacu mu Mana maze abantu n’Imana bunga ubumwe bushyitse. Ni yo mpamvu muntu ari ikiremwa gikwiye icyubahiro kuko muri we harimo ubuzima bw’Imana. Ni na yo mpamvu Pawulo Mutagatifu abwira Abanyefezi ati : « Bavandimwe, Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima n’ubwenge n’ubujijuke maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho twebwe abemera ». Twese turi ab’Imana. Buri muntu wese yamusesuyeho ububasha n’icyubahiro. Ni yo mpamvu kizira gusuzugura umuntu, kumutesha agaciro, kumugirira nabi no kumwambura ubuzima. Muntu ni ishema ry’Imana. Ni umutako w ’Imana, ndetse imaze kumurema yaranishimye rwose. Kubaha umuntu no kumugirira neza ni ukubaha Imana kandi ni ukugaragariza isi ko umuntu ataremewe kubaho kuri iyi si gusa, ko ahubwo yaremewe kuba uw’Imana no kubana na Yo.

Gukurikira Kristu rero muri iyi nzira, kumurangamira nk’abagabo b’i Yeruzalemu batangajwe no kumubona agenda, ni uguhamya ko urukundo rwatsinze ikibi, rugatsinda urupfu kandi akaba ari rwo rudufasha gukingura ijuru. Gukurikira Yezu twimitse urukundo biturinde guterwa ubwoba n’urupfu ahubwo twishimire kuzasangira na We ubwami bw’ijuru azitura abazaba barabaye abahamya nyabo b’urwo rukundo.

Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’ijuru adusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho